Impuzamashyaka EPRDF iiyoboye Ethiopia yitezwe ko muri iki cyumweru izahura igahitamo Minsiitiri w’Intebe mushya usimbura Hailemariam Desalegn weguye muri Gashyantare 2018.
Ukwegura kwa Desalegn kwatunguranye kwaje mu gihe hashize iminsi muri Ethi0pia hari imyigaragambyo y’abashaka impinduka muri politiki.
Abakurikirania hafi ibya Ethiopia, baraguza umutwe bavuga ko Minisitiri w’Intebe mushya ashobora kuva mu bwoko bw’aba- Oromo, bagize umubare munini w’abaturage ariko akaba ataribo bafite ubutegetsi.
Ubusanzwe EPRDF igizwe n’amashyaka ane akomoka mu duce dutandukanye ariko ubutegetsi bufite ‘Tigrayan People’s Liberation Front’.
Ubwoko bw’Aba –Tigrayans ni bo bake ku ba Oromo bakomoka mu gace ka Oromiya, aka kamaze igihe kazamura ijwi ko katereranywe.
Nyuma yo kwegura bitungurany kwa Desalegn, leta yahise ishyiraho ibihe bidasanzwe mu gihugu bizamara amezi atandatu.
Nubwo mu bihe bishize Guverinoma yarekuye imfungwa za politiki, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko ibyo bidahagije ahubwo hakwiye ivugururwa ry’amategeko atuma bafungwa.
Muri ayo mategeko harimo ayo mu 2008 na 2009, arimo iryo kurwanya iterabwoba ridasobanutse neza ku byaha n’irindi rikumira amafaranga aturuka hanze mu gutera inkunga amatsinda aharanira demokarasi.
Bekele Gerba wahoze ari Umwarimu muri Kaminuza ya Addis Ababa, uri mu batavuga rumwe n’ubutegetsi wafunguwe, yatangarije Reuters ko amashyaka y’abatavuga rumwe na leta afatwa nk’abanzi ba Guverinoma, ati “Icyo akoze cyose gifatwa nk’ikinyuranyije n’amategeko.”