• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»EU: Abari munsi y’imyaka 16 bambuwe uburenganzira bwo gukoresha WhatsApp

EU: Abari munsi y’imyaka 16 bambuwe uburenganzira bwo gukoresha WhatsApp

Editorial 26 Apr 2018 IKORANABUHANGA

Ubuyobozi bwa Facebook bufite urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp bwafashe icyemezo cy’uko abana bari munsi y’imyaka 16 bo mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), batazongera gukoresha WhatsApp, mu gihe abatari babyemerewe ari abari munsi y’imyaka 13.

Iki cyemezo cyo kuzamura imyaka cyafashwe kugira ngo hubahirizwe amabwiriza mashya ya EU ku bijyanye no kurinda amakuru y’abantu, azatangira kubahirizwa ku wa 25 Gicurasi 2018. Aya mabwiriza azatuma abantu babasha kugenzura uko ibigo bifite imbuga nkoranyambaga bikoresha amakuru yabo.

Facebook yatangaje ko izashyiraho uburyo bwo kujya ibaza abantu bo mu bihugu 28 bigize EU bakoresha WhatsApp niba bujuje cyangwa barengeje imyaka 16, nka kimwe mu bikenewe ngo bemererwe kuyikoresha. Ibi kandi bizanagendana no kongera ubushobozi mu bijyanye n’ubudahangarwa ku makuru y’umuntu.

Ubusanzwe ntabwo WhatsApp yasabaga ushaka kuyikoresha kuvuga imyaka ye. Facebook ivuga ko gutanga amakuru y’ibinyoma bishobora gutuma uhagarikirwa gukoresha WhatsApp.

Facebook kandi yatangaje ko nayo abayikoresha bari hagati y’imyaka 13 na 15 bo mu bihugu bya EU, bazajya bakenera uruhushya rw’ababyeyi cyangwa ababarera kugira ngo bemererwe gukoresha buri kimwe.

Yagize ati “Aba bana bato bazajya bakoresha Facebook ku kigero gito, bafite umupaka mu gusangiza abandi ibyo bashaka ndetse no kwamamaza kugeza ubwo babonye uruhushya rw’ababyeyi cyangwa ababarera kugira ngo bemererwe gukoresha Facebook yose.”

Kugeza ubu ibindi bigo nka Google, Twitter, Spotify na Snapchat ntibiratangaza uko bizubahiriza amabwiriza mashya ya EU.

BBC yanditse ko imibare y’ikigo kigenzura itangazamakuru cyatangaje mu 2017 kimwe cya gatatu cy’Abongereza bari hagati y’imyaka 12 na 15 bakoresha Whatsapp. Ibi bituma iba iya gatanu mu mbuga nkoranyambaga zikoreshwa cyane n’abari muri iki kigero nyuma ya Facebook, Snapchat, Instagram na YouTube.

2018-04-26
Editorial

IZINDI NKURU

Transform Africa: Perezida Kagame yakomoje ku Isoko rusange rya Afurika ryatangiye gushyiwa mu bikorwa

Transform Africa: Perezida Kagame yakomoje ku Isoko rusange rya Afurika ryatangiye gushyiwa mu bikorwa

Editorial 15 May 2019
MTN yatangije poromosiyo ’Izihirwe’ mu gushimira abakiliya yizihiza isabukuru y’imyaka 20

MTN yatangije poromosiyo ’Izihirwe’ mu gushimira abakiliya yizihiza isabukuru y’imyaka 20

Editorial 19 Sep 2018
Min Philbert yahaye inkwenene abayobozi bafungirana internet ngo idashira

Min Philbert yahaye inkwenene abayobozi bafungirana internet ngo idashira

Editorial 23 Nov 2017
Android 10 yatangiye gukoreshwa muri telefoni za mbere

Android 10 yatangiye gukoreshwa muri telefoni za mbere

Editorial 06 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abapolisi b’u Rwanda bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti
Mu Mahanga

Abapolisi b’u Rwanda bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Editorial 25 Jul 2016
Zambia : Perezida Kagame yasuye uruganda rukora ibyuma
UBUKUNGU

Zambia : Perezida Kagame yasuye uruganda rukora ibyuma

Editorial 20 Jun 2017
Perezida Kagame avuye  munama  itumirwamo Abanyapolitike bavuga rikijyana ku Isi
UBUKUNGU

Perezida Kagame avuye munama itumirwamo Abanyapolitike bavuga rikijyana ku Isi

Editorial 29 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru