• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Faustin Twagiramungu ahuriye n’akaga ku mbuga nkoranyambaga, Ngo ni “Bihemu”udatinya gusebya aho nyina yamuhereye ibere!

Faustin Twagiramungu ahuriye n’akaga ku mbuga nkoranyambaga, Ngo ni “Bihemu”udatinya gusebya aho nyina yamuhereye ibere!

Editorial 20 Jul 2022 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Faustin Twagiramungu ni umukambwe usazanye kwanduranya,  gucabiranya, kujijwa, ariko cyane cyane gusebya u Rwanda n’abamukamiye.

Abamuhaye amahirwe ngo atange umusanzu mu gusana u Rwanda, ariko ubuparimehutu bwamurenze, bukamubuza kujyana  na politiki  y’u Rwanda rushya itagira uwo iheza. Ni mu gihe ariko, Twagiramungu ni umukwe wa Gerigori Kayibanda, sekuru w’ abaparimehutu bose!

Ejobundi rero agire atya ashyanuke, yandike ku rubuga rwe rwa Twitter ati: ” Sinari kwambara ikoti ryasahuwe n’ inyeshyamba”.  Aha yahakanaga ko imyenda yarahiranye ubwo yabaga Ministiri w’Intebe tariki 19 Nyakanga 1994, yayiguriwe na FPR-Inkotanyi! 

Akimara kwibonekeza nk’ akaguru karwaye umufunzo rero, abatari bake bamubwiye icyo bamutekerezaho, ku buryo iyo aza kuba agira umutima, yari gucika ku ngeso yo gusebya uRwanda n’ abayobozi barwo.

“Bihemu udatinya gusebya aho nyina yamuhereye ibere”

Iyi ni imvugo yakoreshejwe na bamwe mu basubije Twagiramungu alias Rukokoma, bamubwira ko yagombye guhora azirikana akamaro FPR- Inkotanyi yamugiriye. Uretse no kumurokora kuko nawe yahizwe n’ Interahamwe(ubu yanywanye nazo), ngo akwiye no kwibuka ko FPR yamugize Minisitiri w’Intebe itabuze abari kujya muri uwo mwanya, ahubwo ari ukumuha umwanya ngo yerekane ya politiki ye “yo mu kirere” yahoraga avuga. Bati: ”Amezi atatu gusa yari ahagije ngo ubuswa buvanze n’ubugome bigutamaze. Ese ubundi ko uhakana ikositimu waguriwe, intebe wicayemo nayo wari wayikuye mu Bubiligi? Imodoka se bagutwayemo ni iyo kwa Sobukwe Kayibanda? Abasirikari bakurindiye umutekano ni ya majyogi yawe?”

Kuki wemeye gukorana na FPR-Inkotanyi  wita inyeshyamba?

Aba bagize icyo bavuga ku butumwa bugayitse bwa “Rukokoma”, bamubajije icyamuteye kujya muri guverinoma yari ahuriyeho na FPR, yita “inyeshyamba z’abasahuzi”. Bati:” Ujya wibuka ijambo wabwiye Televiziyo yo mu Bubiligi,  muri Nyakanga 1994, usingiza Inkotanyi, ndetse ukavuga ko kuba MRND, CDR n’andi mashyaka ya HUTU-PAWA, bitarashyizwe muri  guverinoma  wari ugiye kuyobora, ari nk’uko  nyuma y’intambara ya 2 y’isi yose Guverinoma y’ Ubudage itari kujyamo aba NAZI? None urasebya FPR, ahubwo ugasingiza aba NAZI”!

“Abakiri bato dutozwa kumva impanuro z’abakuze, ariko iza Rukokoma azazigumanire kuko yagwingiye mu bitekerezo”.

Benshi mu basubije Faustin Twagiramungu ni urubyiruko, kuko bagiye bamubwira ko bakuriye mu Rwanda rurwanya amacakubiri, bamusaba kureka  gukwiza inzangano. Bati:”Ibitekerezo byawe byaheranywe n’amateka mabi. Turi mu gihugu  gifite icyerekezo kizima. Tureke dukore, dusane ibyo  mwangije”.

Abanyarwanda baca umugani ngo “nta kibi nko gusazira mu bana batari abawe”. Ibi niko byagendekeye Faustin Twagiramungu n’abandi bagiye gupfa cyangwa bapfuye bangara. Imibereho yabo ni ”mpemuke ndamuke”, kuko ababacumbikiye  bashimishwa no kumva batuka igihugu cyababyaye. Kubona umusaza nka Twagiramungu, wabaye Minisitiri w’Intebe, arwanira iposho n’ibindi bigarasha n’abajenosideri, biteye agahinda.

Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona!

2022-07-20
Editorial

IZINDI NKURU

Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watozaGA ikipe ya Mukura VS yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC

Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watozaGA ikipe ya Mukura VS yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC

Editorial 30 May 2025
Inkunga yatanzwe na Kagame ndetse na Museveni igiye gutangira gukoreshwa

Inkunga yatanzwe na Kagame ndetse na Museveni igiye gutangira gukoreshwa

Editorial 14 Mar 2016
Kurekura inyeshyamba za RNC kwa Uganda ni ikimenyetso gikomeye ku Rwanda

Kurekura inyeshyamba za RNC kwa Uganda ni ikimenyetso gikomeye ku Rwanda

Editorial 02 Jul 2018
Muri gicurasi 2021, Kigali Arena izakira irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ryagomba kuba umwaka ushize ntiribe kubera koronavirusi

Muri gicurasi 2021, Kigali Arena izakira irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ryagomba kuba umwaka ushize ntiribe kubera koronavirusi

Editorial 29 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

IMF yemereye u Rwanda inguzanyo y’ingoboka ya miliyari 22 Frw
UBUKUNGU

IMF yemereye u Rwanda inguzanyo y’ingoboka ya miliyari 22 Frw

Editorial 17 Jan 2018
Kicukiro:Abayobozi b’amadini n’amatorero bihaye umukoro wo kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Amakuru

Kicukiro:Abayobozi b’amadini n’amatorero bihaye umukoro wo kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Editorial 23 Jun 2021
RDC: Uwacitse inyeshyamba zikomoka muri Uganda aravuga uko zishe bagenzi be
HIRYA NO HINO

RDC: Uwacitse inyeshyamba zikomoka muri Uganda aravuga uko zishe bagenzi be

Editorial 10 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru