Kuva intambara igisirikari cya Kongo gihanganyemo n’umutwe wa M23 yakubura, Perezida wa Kongo Félix Tshisekedi asa n’uwabuze ayo acira n’ayo amira. Ni mu gihe ariko, kuko yabuze uko asobanurira abaturage be uburyo ingabo ze zifatanyije n’ abajenosideri ba FDLR ndetse n’abacancuro b’abarusiya, zidasiba kwamburwa ibirindiro bikomeye.
Uretse gushinja uRwanda ibinyoma avuga ko ari rwo rushyigikiye uwo mutwe wa M23, amaze igihe yaradukanye ubuhubutsi bwo kuvugira ku mugaragaro ko azafasha umuntu wese uzagambirira guhirika ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame. Ubundi abahanga, niyo baba babitekereza, ntibatura ngo babivugire ku karubanda, kuko bigaragara nko gushotora ikindi gihugu.
Mu ijambo aherutse kugeza ku rubyiruko agiye gushora mu ntambara yananiye na bakuru babo, nk’ushora amatungo mu ibagiro, Perezida Tshisekedi yongeye kwifatira ku gahanga mugenzi w’uRwanda, mu mvugo nyandagazi abasesenguzi babonyemo ubuswa muri politiki na dipolomasi. Perezida Tshisekedi yagize ati:”Ntidukwiye kubona u Rwanda nk’umwanzi waacu. Umwanzi wacu ni Perezida Kagame n’ubutegetsi ayoboye. Naho ubundi Abanyarwanda ni abavandimwe bacu.”
Abo basesenguzi baganiriye na Rushyashya, basanga uyu mugabo Tshisekedi atazi cyangwa yirengagiza igihango Abanyarwanda bafitanye na Perezida Paul Kagame. Bagize bati:” Ntiwavuga ko Perezida Kagame ari umwanzi wawe, ngo uhindukire uvuge ko nta kibazo ufitanye n’abamutora hafi 100%”. Ko wumva se nta kibazo afitanye n’Abanyarwanda, intambara yirirwa avuga ko azashora ku Rwanda, uretse ko ari no kurota, iyo ntambara ni ikintu cyiza yifuriza Abanyarwanda?”
Ibi byose ni ukurangaza Abanyekongo n’abanyamahanga, ngo batabona ko ibyo yijeje abaturage ubwo yiyamamazaga nta na kimwe yagezeho. Yari yavuze ko icya mbere azihutira ari ukugarura amahoro n’umutekano muri kongo, none imitwe ikabakaba 150 yitwaje intwaro, irimo n’iyo ubutegetsi bwe bwaremye, iraca ibintu hafi mu gihugu hose. Ruswa yabeshye ko aje kurwanya yarushijeho gushinga imizi, kugeza aho we ubwe n’abajyanama be barigisa miliyoni amagana z’amadolari, zari agenewe imishinga ya baringa.
Ubutegetsi bwa Tshisekedi buragaragara nk’ubuhungetwa, cyane cyane muri iki gihe muri Kongo bitegura amatora y’umukuru w’igihugu muri uyu mwaka wa 2023. We n’abambari be rero baribasira uRwanda ngo bakinge abaturage ibikarito mu maso, maze injiji zizongere zimutore, zibwira ko azakemura ibibazo”biterwa n’u Rwanda”!
Muri make, ibikorwa barimo byose nko kwica Abatutsi bo muri icyo gihugu, gukomeza gushotora umutwe wa M23, ni ukugirango intambara ikomeze amatora ntazabe, nanaba azabe mu kavuyo kazafasha Tshisekedi kwiba intsinzi.
Uko bayenda kose, ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi. Amayeri yose Tshisekedi arimo ntawe utayabona, dore ko n’abo bazahangana muri ayo matora basabye abaturage kutongera kugirira icyizere umuswa wamunzwe na ruswa.
Ibyo kubomborekana yikoma Perezida Kagame byo ariko nabihagarike, kuko abafatanyije n’Abanyarwanda bamwibonamo kurusha uko Abanyekongo bibona mu baperezida babo, bashobora kurakara bakamuvugutira umuti wa kinyarwanda usharira cyane. Umunyarwanda yise umwana we”Mbwiruwumva”.