• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»FERWAFA imaze gusura amakipe icyenda mu rwego rwo kureba ko yujuje ibyangombwa ngo abe yasubukura imyitozo, abiri muriyo akaba yasabwe kugira ibyo ahindura

FERWAFA imaze gusura amakipe icyenda mu rwego rwo kureba ko yujuje ibyangombwa ngo abe yasubukura imyitozo, abiri muriyo akaba yasabwe kugira ibyo ahindura

Editorial 05 Apr 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Mu rwego rwo kwitegura isubukurwa ry’imyitozo ndetse n’amarushanwa, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangiye igikorwa cyo kureba ko amakipe yiteguye uko ari 16 agomba gukina shampiyona ubwo izaba isubukuwe, kuva tariki ya 31 Werurwe 2021 hamaze gusurwa amakipe icyenda, abiri muri yo akaba yarasabwe kugira ibyo ahindura kugirango yemererwe gusubukura imyitozo.

Biciye mu kanama kashyizweho na FERWAFA “FERWAFA Covid-19 taskforce” , kamaze guha uburenganzira amakipe arindwi ariyo Police Fc, As Kigali, Kiyovu Sports, Musanze Fc, Etincelles Fc & Marines Fc, Rutsiro Fc ndetse na Mukura Vs, mu makipe yasuwe ariko ntiyemererwa gutangira imyitozo ni Gorilla FC ndetse na Etincelles aya akaba yabwiwe ibyo gukosora kandi mu gihe yabitunganya aka kanama kazongera kayasure nigasanga yujuje ibisabwa ahite ahabwa uburenganzira.

Binyuze ku rubuga rwa interineti rwa FERWAFA, batangaje ko iki gikorwa cyo gusura amakipe ndetse no kugenzura ko bujuje ibisabwa kugirango basubukure imyitozo ndetse banitegura ko shampiyona yakinwa, aka kanama gakoje iyi mirimo aho kuri uyu wa mbere tariki 5 Mata 2021 harasurwa amakipe ya Gasogi United na Bugesera FC, ni mugihe iki gikorwa cyo gusura amakipe asigaye kizakomeza kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 Mata 2021.

Kugeza kuri uyu wa mbere ikipe ya AS Kigali ndetse na Police FC niyo yamaze kugera mu mwiherero ndetse bayari biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere aya makipe yombi atangira imyitozo.

Muri rusange, iri genzura ryibanda ku kureba ko aho ikipe izakorera umwiherero hujuje iby’ibanze byose bikenewe mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

2021-04-05
Editorial

IZINDI NKURU

Umunyapolitiki Tomas Nahimana amaze iminsi mu karere k’uburasirazuba bw’Afrika

Umunyapolitiki Tomas Nahimana amaze iminsi mu karere k’uburasirazuba bw’Afrika

Editorial 16 Jan 2016
Ingingo Z’ingenzi Z’ Urwandiko Rwa MUSONI Shafique Rusaba Guhindura Amazina

Ingingo Z’ingenzi Z’ Urwandiko Rwa MUSONI Shafique Rusaba Guhindura Amazina

Editorial 03 Feb 2022
Kaminuza y’u Rwanda yazamuye amafaranga y’ishuri

Kaminuza y’u Rwanda yazamuye amafaranga y’ishuri

Editorial 04 Oct 2018
Miss Honorine “Igisabo” yagaye umubyimba w’ikibuno cya Oda Paccy

Miss Honorine “Igisabo” yagaye umubyimba w’ikibuno cya Oda Paccy

Editorial 05 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

‘Jenoside yakorewe Abahutu’: Iturufu rya Rudasingwa
ITOHOZA

‘Jenoside yakorewe Abahutu’: Iturufu rya Rudasingwa

Editorial 21 Sep 2016
Parfine yagaragaje agahinda kadasanzwe yatewe no kubura musaza we umwe rukumbi yarafite [AMAFOTO]
HIRYA NO HINO

Parfine yagaragaje agahinda kadasanzwe yatewe no kubura musaza we umwe rukumbi yarafite [AMAFOTO]

Editorial 19 Sep 2018
Gianni Infantino atorewe kuyobora FIFA
IMIKINO

Gianni Infantino atorewe kuyobora FIFA

Editorial 26 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru