Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, ritangaza ko inama yahuje bamwe mu bayobozi b’amashyirahamwe w’umupira w’amaguru bo mu karere ngo yari iyo kwiga ku gihugu kizakira CECAFA aho kuba iyo gushaka umusimbura wa Perezida wa Issa Hayatou uyobora CAF magingo aya.
Amakuru dukesha IGIHE, avuga ko abayobozi b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru bo muri aka karere ka CECAFA, wongeyeho uwa Tchad Angola na Gabon, bagombaga guhurira mu Rwanda mu mpera z’icyumweru twashoje, mu rwego rwo gutegura umukandida wazahangana na Issa Hayatou mu matora ya CAF mu mwaka utaha.
Ku ikubitiro, abayobozi b’amashyirahamwe ya Sudani y’Epfo, Djibouti Tanzania na Angola bari bageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu, mu gihe hari hategerejwe abandi bayobozi ku wa Gatandatu. Amakuru atugeraho ariko, avuga ko iby’iyi nama muri CAF babimenye itaraba, aho bivugwa ko umwe mu bagombaga kuyitabira yaba yarabihishuriye iri shyirahamwe rya ruhago muri Afurika, maze bikarangira iburijwemo.
Ubwo twavuganaga na Perezida wa Ferwafa Nzamwita Vincent De Gaulle ariko, yahakanye isano iyi nama yari ifitanye n’amatora ya CAF.
De Gaulle yagize ati “Twari abayobozi batatu gusa, njye n’uwa Sudani y’Epfo na Tanzania. Ntabwo abantu batatu bategura amatora cyane ko kugeza n’ubu hari umukandida umwe gusa”.
“Urebye, nta gahunda(yo guhura kwacu) ihambaye yari ihari. Umuyobozi wa Tanzania yajyaga mu Burundi hari ubucuruzi akorerayo, uwa Sudani y’Epfo n’uwa Djibouti bumvishe ko azaca mu Rwanda na bo bahise baza kugira ngo tuganire ku buryo CECAFA yazakirwamo”.
“Kugeza ubu, mu matora ya CAF hari umukandida umwe(Issa Hayatou) kandi u Rwanda ruramushyigikiye.”
Nzamwita Vincent De Gaulle ariko ntiyadusobanuriye impamvu aba bayobozi b’aya mashyirahamwe ari bo bahisemo kuganira ku bijyanye n’igihugu kizakira CECAFA, mu gihe muri bo nta muyobozi w’iri shyirahamwe urimo, nta w’umwungirije ndetse bikaba bitanazwi n’ubunyamabanga bwa CECAFA.
Ku rundi ruhande kandi, nubwo Ferwafa itangaza ko iri inyuma ya Issa Hayatou, ubuyobozi bwa ruhago nyarwanda biciye muri perezida wayo, bari bashyigikiye icyifuzo cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryo muri Djibouti, cyuko Perezida wa CAF bitazajya biba ngombwa ko atorwa mu bantu 15 basanzwe muri komite nyobozi ya CAF.
Ku ngoma ya Issa Hayatou, u Rwanda rwakiriye CHAN 2016, CAN U20 muri 2009 na U17 muri 2011
Iki gitekerezo ubundi byagaragaraga ko gishaka kurwanya ko Issa Hayatou yakomeza kwiyamamaza ntawe bahanganye, cyari cyashyigikiwe n’ibihugu bike birimo u Rwanda, gusa biza kurangira gitewe ishoti n’abandi banyamuryango ba CAF, ikintu cyahise giha amahirwe Issa Hayatou yo kuzongera kuyobora iri shyirahamwe mu matora ateganyiwe muri Werurwe umwaka utaha.
Source : Igihe.com