• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ferwafa irahakana amakuru avuga ko mu Rwanda habereye inama yo guhigika Issa Hayatou

Ferwafa irahakana amakuru avuga ko mu Rwanda habereye inama yo guhigika Issa Hayatou

Editorial 25 Oct 2016 Mu Mahanga

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, ritangaza ko inama yahuje bamwe mu bayobozi b’amashyirahamwe w’umupira w’amaguru bo mu karere ngo yari iyo kwiga ku gihugu kizakira CECAFA aho kuba iyo gushaka umusimbura wa Perezida wa Issa Hayatou uyobora CAF magingo aya.

Amakuru dukesha IGIHE, avuga ko abayobozi b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru bo muri aka karere ka CECAFA, wongeyeho uwa Tchad Angola na Gabon, bagombaga guhurira mu Rwanda mu mpera z’icyumweru twashoje, mu rwego rwo gutegura umukandida wazahangana na Issa Hayatou mu matora ya CAF mu mwaka utaha.

Ku ikubitiro, abayobozi b’amashyirahamwe ya Sudani y’Epfo, Djibouti Tanzania na Angola bari bageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu, mu gihe hari hategerejwe abandi bayobozi ku wa Gatandatu. Amakuru atugeraho ariko, avuga ko iby’iyi nama muri CAF babimenye itaraba, aho bivugwa ko umwe mu bagombaga kuyitabira yaba yarabihishuriye iri shyirahamwe rya ruhago muri Afurika, maze bikarangira iburijwemo.

Ubwo twavuganaga na Perezida wa Ferwafa Nzamwita Vincent De Gaulle ariko, yahakanye isano iyi nama yari ifitanye n’amatora ya CAF.

De Gaulle yagize ati “Twari abayobozi batatu gusa, njye n’uwa Sudani y’Epfo na Tanzania. Ntabwo abantu batatu bategura amatora cyane ko kugeza n’ubu hari umukandida umwe gusa”.

“Urebye, nta gahunda(yo guhura kwacu) ihambaye yari ihari. Umuyobozi wa Tanzania yajyaga mu Burundi hari ubucuruzi akorerayo, uwa Sudani y’Epfo n’uwa Djibouti bumvishe ko azaca mu Rwanda na bo bahise baza kugira ngo tuganire ku buryo CECAFA yazakirwamo”.

“Kugeza ubu, mu matora ya CAF hari umukandida umwe(Issa Hayatou) kandi u Rwanda ruramushyigikiye.”

Nzamwita Vincent De Gaulle ariko ntiyadusobanuriye impamvu aba bayobozi b’aya mashyirahamwe ari bo bahisemo kuganira ku bijyanye n’igihugu kizakira CECAFA, mu gihe muri bo nta muyobozi w’iri shyirahamwe urimo, nta w’umwungirije ndetse bikaba bitanazwi n’ubunyamabanga bwa CECAFA.

Ku rundi ruhande kandi, nubwo Ferwafa itangaza ko iri inyuma ya Issa Hayatou, ubuyobozi bwa ruhago nyarwanda biciye muri perezida wayo, bari bashyigikiye icyifuzo cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryo muri Djibouti, cyuko Perezida wa CAF bitazajya biba ngombwa ko atorwa mu bantu 15 basanzwe muri komite nyobozi ya CAF.

-4468.jpg

-4467.jpg

Ku ngoma ya Issa Hayatou, u Rwanda rwakiriye CHAN 2016, CAN U20 muri 2009 na U17 muri 2011

Iki gitekerezo ubundi byagaragaraga ko gishaka kurwanya ko Issa Hayatou yakomeza kwiyamamaza ntawe bahanganye, cyari cyashyigikiwe n’ibihugu bike birimo u Rwanda, gusa biza kurangira gitewe ishoti n’abandi banyamuryango ba CAF, ikintu cyahise giha amahirwe Issa Hayatou yo kuzongera kuyobora iri shyirahamwe mu matora ateganyiwe muri Werurwe umwaka utaha.

Source : Igihe.com

2016-10-25
Editorial

IZINDI NKURU

Papa niba asabira imbabazi abafashe abana, yanazisabiye abakoze Jenoside – Kagame

Papa niba asabira imbabazi abafashe abana, yanazisabiye abakoze Jenoside – Kagame

Editorial 19 Dec 2016
Breaking News : Impinduka zitunguranye mu rwego rw’iperereza rya Gisilikare NISS

Breaking News : Impinduka zitunguranye mu rwego rw’iperereza rya Gisilikare NISS

Editorial 25 Mar 2016
Loni ntishyigikiye igabanywa ry’abasirikare ba Monusco muri Congo

Loni ntishyigikiye igabanywa ry’abasirikare ba Monusco muri Congo

Editorial 04 Oct 2017
Mu kugendera ku mategeko, U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri Afurika

Mu kugendera ku mategeko, U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri Afurika

Editorial 09 Jul 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Team Rwanda yitezweho kwegukana Tour du Senegal yakiriwe n’Abanyarwanda muri Sénégal
IMIKINO

Team Rwanda yitezweho kwegukana Tour du Senegal yakiriwe n’Abanyarwanda muri Sénégal

Editorial 20 Apr 2018
Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 05 Mata 2017
Mu Rwanda

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 05 Mata 2017

Editorial 07 Apr 2017
Twitter yashyizeho uburyo bukumira amagambo abiba urwango rushingiye ku myemerere
IKORANABUHANGA

Twitter yashyizeho uburyo bukumira amagambo abiba urwango rushingiye ku myemerere

Editorial 12 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru