Mu nama y’abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gashyantare, hari impinduka zakozwe zisa n’izatunguranye [nkuko bikunze kugenda] bitewe n’abo zakozweho cyangwa igihe bari bamaze mu myanya runaka.
Fidèle Ndayisaba wahoze ayobora Umujyi wa Kigali, yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) .
Asimbuye kuri uyu mwanya Dr Jean Baptiste Habyarimana wagizwe Ambasaderi w’ u Rwanda muri Congo Brazzaville.
Ndayisaba yayoboye Umujyi wa Kigali kuva muri Gashyantare 2011 kugeza taliki ya 29 Mutarama 2016.
Mbere yo kuyobora Umujyi wa Kigali, yabaye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, ava mu Majyepfo aba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali.
Fidele Ndayisaba yahabwaga amahirwe yo kongera kuyobora umujyi wa Kigali kuko amategeko yamwemereraga kongera kwiyamamariza kuyobora uyu mujyi muri manda ya kabiri y’imyaka itanu, ariko mu guhabwa umwanya mushya, nta kwiyamamariza kukibayeho.
Umwanditsi wacu