Akanama kasuzumaga ingingo yo kongera ibihugu bizajya byitabira igikombe cy’isi akava kuri 32 akaba 48, umwanzuro uzajya mu bikorwa mu gikombe cy’isi cy’ibihugu cya 2026.
Ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama ya FIFA yakiriwe na Bahrain. Umugabane wa Afurika uzajya userukirwa n’amakipe icyenda (9) mu gihe yari asanzwe ari atanu (5).
Igihugu kizajya kiba kiri ku mwanya wa cumi (10) mu rugendo rwo gushaka itike kizajya kijya mu mikino ya kamarampaka (Playoff), imikino izajya ikinwa bashaka amakipe abiri azajya aboneka bwa nyuma kugira ngo buzuze amakipe 48 kuko amakipe 46 azajya aboneka aturutse mu mikino y’amatsinda.
Nk’uko bisanzwe, umugabane w’u Burayi uzaba ufite amakipe menshi kurusha indi migabane kuko bazajya baserukirwa n’ibihugu 16, Aziya izajya itanga ibihugu umunani mu bihugu 46 bigize uyu mugabane.
Umugabane wa Amerika y’amajyaruguru no hagati bazajya baserukirwa n’ibihugu bitandatu (6) m8u bihugu 34 bigize iki gice, Amerika y’amajyepfo izatanga amakipe atandatu (6) mu bihugu icumi (10) bigize iki gice mu gihe umugabane wa Oceania uzajya utanga ikipe imwe kuko aka gace kanagizwe n’igihugu (Ikirwa) kimwe.