Kirsten Nematandani wari perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika y’Epfo mu gihe iki gihugu cyakiraga igikombe cy’isi 2010, yahawe ibihano by’imyaka itanu (5) atagira aho ahurira n’ubuzima bw’umupira nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa mu mikino iyi kipe yakinnye.
Nematandani arazira ko mu mikino ya gishuti ikipe ya Afurika y’Epfo yakiriye habayeho kuyigura (Match-fixing) kugira ngo bayitsinde, ibintu FIFA yatangiye gukurikirana ibi bibazo kugeza muri uyu mwaka. Nyuma yasabwe gutanga raporo yuko ibivugwa byagenze ananirwa kubyerekana mu buryo busobanutse.
Uyu mugabo ntiyahanwe wenyine kuko ni umwe mu banyafurika batatu bahanwe kuri uyu wa Kane kuko hanahanwe Jonathan Musavengana wahoze ari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Zimbabwe ndetse na Bana Tchanile wahoze ayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Togo.
Jonathan Musavengana (Zimbabwe) na Bana Tchanile (Togo) barazira ko mu mikino ya gishuti bakinnye na Afurika y’Epfo mbere y’igikombe cy’isi, habayeho uburyo bwa ruswa ikabije.
Musavengana (Zimbabwe) kandi arashinjwa ko mu 2009 yijanditse muri ruswa bigatuma ikipe y’igihugu ya Zimbabwe itsindwa imikino yose yakinnye ubwo barimo bitegura muri Aziya mu gihe Bana Tchanile (Togo) yari yaranahagaritswe imyaka itatu (3) mu ishyirahamwe ryabo bamushinja kuba yaragurishije umukino wa gishuti Togo yakinnye na Bahrain mu 2010.
Kirsten Nematandani (Afurika y’Epfo) yongera gushinjwa ko umukino Afurika y’Epfo yanyagiyemo Guatemala ibitego 5-0, habayemo ibintu bitavuzweho rumwe bitewe na penaliti eshatu zatanzwe n’umusifuzi uvuka muri Nigeria.FIFA kandi yavumbuye ko uyu mugabo yari ayoboye inama ya ruswa ku mikino Afurika y’Epfo yakinnye na Thailand, Bulgaria na Colombia.
Ikipe ya Afurika y’Epfo ubwo yishimiraga kimwe mu bitego 5-0 batsinze Guatemala mbere y’igikombe cy’isi 2010