• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»FIFA yahannye uwari perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika y’Epfo ushinjwa kurya ruswa

FIFA yahannye uwari perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika y’Epfo ushinjwa kurya ruswa

Editorial 10 Dec 2016 IMIKINO

Kirsten Nematandani wari perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika y’Epfo mu gihe iki gihugu cyakiraga igikombe cy’isi 2010, yahawe ibihano by’imyaka itanu (5) atagira aho ahurira n’ubuzima bw’umupira nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa mu mikino iyi kipe yakinnye.

Nematandani arazira ko mu mikino ya gishuti ikipe ya Afurika y’Epfo yakiriye habayeho kuyigura (Match-fixing) kugira ngo bayitsinde, ibintu FIFA yatangiye gukurikirana ibi bibazo kugeza muri uyu mwaka. Nyuma yasabwe gutanga raporo yuko ibivugwa byagenze ananirwa kubyerekana mu buryo busobanutse.

Uyu mugabo ntiyahanwe wenyine kuko ni umwe mu banyafurika batatu bahanwe kuri uyu wa Kane kuko hanahanwe Jonathan Musavengana wahoze ari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Zimbabwe ndetse na Bana Tchanile wahoze ayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Togo.

Jonathan Musavengana (Zimbabwe) na Bana Tchanile (Togo) barazira ko mu mikino ya gishuti bakinnye na Afurika y’Epfo mbere y’igikombe cy’isi, habayeho uburyo bwa ruswa ikabije.

Musavengana (Zimbabwe) kandi arashinjwa ko mu 2009 yijanditse muri ruswa bigatuma ikipe y’igihugu ya Zimbabwe itsindwa imikino yose yakinnye ubwo barimo bitegura muri Aziya mu gihe Bana Tchanile (Togo) yari yaranahagaritswe imyaka itatu (3) mu ishyirahamwe ryabo bamushinja kuba yaragurishije umukino wa gishuti Togo yakinnye na Bahrain mu 2010.

Kirsten Nematandani (Afurika y’Epfo) yongera gushinjwa ko umukino Afurika y’Epfo yanyagiyemo Guatemala ibitego 5-0, habayemo ibintu bitavuzweho rumwe bitewe na penaliti eshatu zatanzwe n’umusifuzi uvuka muri Nigeria.FIFA kandi yavumbuye ko uyu mugabo yari ayoboye inama ya ruswa ku mikino Afurika y’Epfo yakinnye na Thailand, Bulgaria na Colombia.

-4975.jpg

Ikipe ya Afurika y’Epfo ubwo yishimiraga kimwe mu bitego 5-0 batsinze Guatemala mbere y’igikombe cy’isi 2010

2016-12-10
Editorial

IZINDI NKURU

Binyuze ku muyobozi mushya wa FERWAFA Nizeyimana Olivier, Perezida wa FIFA Gianni Infantino yashimiye APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona

Binyuze ku muyobozi mushya wa FERWAFA Nizeyimana Olivier, Perezida wa FIFA Gianni Infantino yashimiye APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona

Editorial 03 Jul 2021
Muri CAF Confederations cup, ikipe ya AS Kigali yatsinze Olympique de Missiri Sima yo mu birwa bya Comores ibitego 2-1

Muri CAF Confederations cup, ikipe ya AS Kigali yatsinze Olympique de Missiri Sima yo mu birwa bya Comores ibitego 2-1

Editorial 11 Sep 2021
Rayon Sports yishyuwe igitego mu minota ya nyuma ikura inota rimwe muri Algeria

Rayon Sports yishyuwe igitego mu minota ya nyuma ikura inota rimwe muri Algeria

Editorial 30 Jul 2018
Bwa mbere muri shampiyona y’u Rwanda, hagiye guhembwa abahize abandi mu Bagabo n’Abagore

Bwa mbere muri shampiyona y’u Rwanda, hagiye guhembwa abahize abandi mu Bagabo n’Abagore

Editorial 04 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hakorwa iki kugira ngo igenzura n’ikusanyamakuru ku mazi n’isukura rirusheho gukorwa neza
Mu Rwanda

Hakorwa iki kugira ngo igenzura n’ikusanyamakuru ku mazi n’isukura rirusheho gukorwa neza

Editorial 22 May 2018
Uganda: Ibinyamakuru bikorera kuri internet bigiye gucana umubano n’igipolisi kubera ifungwa ry’abayobozi ba Redpepper
Mu Mahanga

Uganda: Ibinyamakuru bikorera kuri internet bigiye gucana umubano n’igipolisi kubera ifungwa ry’abayobozi ba Redpepper

Editorial 25 Nov 2017
Iryavuzwe riratashye? Ben Rutabana yaburiwe irengero. RNC iratungwa urutoki
INKURU NYAMUKURU

Iryavuzwe riratashye? Ben Rutabana yaburiwe irengero. RNC iratungwa urutoki

Editorial 04 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru