Icyumweru kirashize Ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo FARDC, zihanganye n’umutwe w’inyeshyamba za CNRD/FLN,izi nyeshyamba zikaba zimaze kwamburwa ibirindiro byazo biri ahitwa muri Rutare na Kalehe, ku munsi w’ejo kuwa gatandatu Ingabo za FARDC zikaba zarivuganye uwitwa Jenerari Gaseni akaba yarashinzwe ibikorwa bya gisilikare.
Inyeshyamba za FLN zikaba zari zimaze hafi umwaka zigeze aha muri Kalehe ubwo zamburwaga ibirindiro byazo I Mweso na Faringa ho muri Kivu y’amajyepfo, zikaza guhungira iKalehe, izi nyeshyamba kandi zateshejwe imirima zari zarahinzemo imyaka itandukanye ifite ubuso bwa hegitari 2000, iyi mirima ikaba yahingwaga n’abaturage izi nyeshyamba zafashe bugwate.
Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’amajyepfo Kapiteni Dieudonne Kasereka yabwiye itangazamakuru ko ibyumweru bibiri bishize bahanganye n’izi nyeshyamba z’abanyarwanda zitwa FLN igice kiyomoye kuri FDLR, FARDC ikaba imaze kuzambura ibirindiro byazo byinshi, abarwanyi bazo benshi bakaba bahungiye muri Pariki ya Kahuzi Biyega, Gatenga na Kinono, ati : “Turagira inama abaturage birirwa bazirukanka inyuma kwivangura nazo bagataha iwabo mu Rwanda”.
Amakuru agera kuri Rushyashya, aravuga ko abaturage bagera ku 1200 bamaze kwishyikirza MONUSCO bayisaba ko yabafasha bagataha, iki gitero FARDC yagabye kuri FLN, bavuga ko ari simusiga kuko yatangiye gukoreshya indege z’intambara mu guhiga aba barwanyi bahungiye muri Pariki ya Kahuzi Biyega.
FLN n’umutwe w’inyeshyamba ziyomoye kuri FDLR, ziyomeka ku mpuzamashyaka MRCD-UBUMWE, ikuriwe na Gen.Wilson Irategeka, uwari umuvugizi wayo Nsabimana Calixte Sankara afungiye mu Rwanda ni nawe, utarahwemye kwivuga ibigwi mu bitero byibasiye abasivili I Nyabimata no muri Bweyeye, uyu mutwe ukuriwe ku rwego rwa gislikare na Jenerari Habimana Hamada.