• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Abatahutse bava mu mitwe yitwaje intwaro muri Kongo baricuza igihe bataye, biyemeza kubaka igihugu cyababyaye

Abatahutse bava mu mitwe yitwaje intwaro muri Kongo baricuza igihe bataye, biyemeza kubaka igihugu cyababyaye

Ubwanditsi 19 Nov 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ugushyingo 2020, Abanyarwanda bakabakaba ibihumbi bibiri birukanywe ku ngufu n’abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mpera za 2019, ahagana saa mbiri za mu gitondo bahagurutse mu nkambi ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi berekeza mu miryango yabo mu turere bavukamo.

Inzego za Polisi mu Karere ka Rusizi n’abayobozi muri rwego rushinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi (RDRC), baherekeje banasezera kuri abo Banyarwanda birukanywe ku ngufu muri Congo. Imodoka 56 ni zo zatwaye abantu 1885 zikaba zibageza mu bice bitandukanye by’Igihugu.Imiryango yasezerewe, igizwe n’abantu 1880 harimo abana bari munsi y’imyaka 5 bagera kuri 540 n’abandi bakuru kuva ku myaka 6 kuzamura, Hari kandi abandi bana 10 batazi iwabo n’abafite ubwenegihugu bwa Congo bagera kuri 86. Abo bose barimo gusubizwa aho bakomoka, hakubahirizwa ihame ry’uko aho bashaka gutura mu gihugu hose, bagezwayo.

Umujyi wa Kigali by’umwihariko, akarere ka Gasabo, karakira abantu 58, Kicukiro 22 na ho Akarere ka Nyarugenge karakira 52.Mu Ntara y’Iburasirazuba, irakira abantu 52, Gatsibo 8, Kayonza 5, Kirehe 4, Ngoma 36, Nyagatare 1 naho Akarere ka Rwamagana kakire 28. Mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Burera karakira 9, Gicumbi 77, Gakenke 40, Musanze 38, Rulindo 12. Mu Ntara y’Iburengerazuba, Akarere Karongi karakira 409 (ni ko kakiriye benshi), Ngororero 38, Nyabihu 28, Nyamasheke 96, Rubavu 175, Rutsiro 41, Rusizi 109.

Mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Gisagara karakira 45, Huye 189, Kamonyi 27, Muhanga 50, Nyamagabe 172, Nyanza 49, Nyaruguru 17 naho Ruhango ni 14.

Mu gihe kigera ku mezi 11 bahawe amahugurwa n’amasomo mboneragihugu ku buryo batazarengaho ngo bananirwe kubana n’abanyarwanda, Komisiyo yiyemeje kuzababa hafi kugira ngo ikurikirane ubuzima n’imibereho yabo nko gutanga ubufasha n’inama aho izasanga ari ngombwa kandi ngo izakomeza ifatanye n’Inzego z’ibanze n’izindi nzego kugira ngo igere kuri uwo musaruro. Inzego zitandukanye mu gikorwa cyo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abanyarwanda 1886

Ku rundi ruhande, barasabwa kwitabira gahunda zose za Leta zirimo kwitabira umugoroba w’ababyeyi, inteko z’abaturage, umuganda n’izindi gahunda z’iterambere. Nyirahabineza avuga ko iyi miryango ubwo yatahaga yari imerewe nabi cyane, ku buryo ngo byasabye imbaraga nyinshi zo kubondora no kubahumuriza kuko bari barahungabanye. Ni yo mpamvu Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, yabahurije mu kigo cya Nyarushishi ibaha iby’ibanze mu buryo bwo kubaramura.

Aba baturage bahawe ibikoresho by’isuku, imyambaro ndetse n’ibyo kurya ariko by’umwihariko hatangwa ubuvuzi ku bari baje bararembye kubera indwara zinyuranye bari barakuye mu mashyamba ya Kongo. Biyemeje kuba abenegihugu b’intangarugero nkuko babitangarije itangazamakuru, birinda amacakubiri ashingiye ku moko kuko bazi kandi babonye icyo amacakubiri ari cyo ni isomo babonye batazibagirwa.

2020-11-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwahuye n’abahagarariye abafana mbere y’umukino ubanza wa CAF Champions League na Pyramids

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwahuye n’abahagarariye abafana mbere y’umukino ubanza wa CAF Champions League na Pyramids

Ubwanditsi 25 Sep 2025
Umunsi wa 2 w’Inama ya 27 y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika

Umunsi wa 2 w’Inama ya 27 y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika

Ubwanditsi 17 Jul 2016
Abaturage ba Kenya baramagana umugambi mubisha wa Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni, wo gutobera ubutegetsi bw’Igihugu cyabo.

Abaturage ba Kenya baramagana umugambi mubisha wa Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni, wo gutobera ubutegetsi bw’Igihugu cyabo.

Ubwanditsi 06 Aug 2021
Ikipe ya AS Muhanga yarwaje Koronavirusi abakozi bayo 12 barimo abakinnyi 10 , ni mu gihe habura iminsi itanu ngo hasubukurwe shampiyona y’u Rwanda.

Ikipe ya AS Muhanga yarwaje Koronavirusi abakozi bayo 12 barimo abakinnyi 10 , ni mu gihe habura iminsi itanu ngo hasubukurwe shampiyona y’u Rwanda.

Ubwanditsi 26 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iby’ingenzi kuri Djoliba AC igiye kwesurana na APR FC
IMIKINO

Iby’ingenzi kuri Djoliba AC igiye kwesurana na APR FC

Ubwanditsi 06 Mar 2018
Umukandida u Rwanda rwifuzaga, yongeye gutorerwa kuyobora Banki y’Isi
POLITIKI

Umukandida u Rwanda rwifuzaga, yongeye gutorerwa kuyobora Banki y’Isi

Ubwanditsi 28 Sep 2016
Tombola ya 1/4 cya CAF Champions League yasize Simba izakina na Kaizer Chief naho muri CAF Confederations Cup Orlando Pirates izakine na Raja Cassablanca
Amakuru

Tombola ya 1/4 cya CAF Champions League yasize Simba izakina na Kaizer Chief naho muri CAF Confederations Cup Orlando Pirates izakine na Raja Cassablanca

Ubwanditsi 30 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru