• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Abatahutse bava mu mitwe yitwaje intwaro muri Kongo baricuza igihe bataye, biyemeza kubaka igihugu cyababyaye

Abatahutse bava mu mitwe yitwaje intwaro muri Kongo baricuza igihe bataye, biyemeza kubaka igihugu cyababyaye

Ubwanditsi 19 Nov 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ugushyingo 2020, Abanyarwanda bakabakaba ibihumbi bibiri birukanywe ku ngufu n’abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mpera za 2019, ahagana saa mbiri za mu gitondo bahagurutse mu nkambi ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi berekeza mu miryango yabo mu turere bavukamo.

Inzego za Polisi mu Karere ka Rusizi n’abayobozi muri rwego rushinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi (RDRC), baherekeje banasezera kuri abo Banyarwanda birukanywe ku ngufu muri Congo. Imodoka 56 ni zo zatwaye abantu 1885 zikaba zibageza mu bice bitandukanye by’Igihugu.Imiryango yasezerewe, igizwe n’abantu 1880 harimo abana bari munsi y’imyaka 5 bagera kuri 540 n’abandi bakuru kuva ku myaka 6 kuzamura, Hari kandi abandi bana 10 batazi iwabo n’abafite ubwenegihugu bwa Congo bagera kuri 86. Abo bose barimo gusubizwa aho bakomoka, hakubahirizwa ihame ry’uko aho bashaka gutura mu gihugu hose, bagezwayo.

Umujyi wa Kigali by’umwihariko, akarere ka Gasabo, karakira abantu 58, Kicukiro 22 na ho Akarere ka Nyarugenge karakira 52.Mu Ntara y’Iburasirazuba, irakira abantu 52, Gatsibo 8, Kayonza 5, Kirehe 4, Ngoma 36, Nyagatare 1 naho Akarere ka Rwamagana kakire 28. Mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Burera karakira 9, Gicumbi 77, Gakenke 40, Musanze 38, Rulindo 12. Mu Ntara y’Iburengerazuba, Akarere Karongi karakira 409 (ni ko kakiriye benshi), Ngororero 38, Nyabihu 28, Nyamasheke 96, Rubavu 175, Rutsiro 41, Rusizi 109.

Mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Gisagara karakira 45, Huye 189, Kamonyi 27, Muhanga 50, Nyamagabe 172, Nyanza 49, Nyaruguru 17 naho Ruhango ni 14.

Mu gihe kigera ku mezi 11 bahawe amahugurwa n’amasomo mboneragihugu ku buryo batazarengaho ngo bananirwe kubana n’abanyarwanda, Komisiyo yiyemeje kuzababa hafi kugira ngo ikurikirane ubuzima n’imibereho yabo nko gutanga ubufasha n’inama aho izasanga ari ngombwa kandi ngo izakomeza ifatanye n’Inzego z’ibanze n’izindi nzego kugira ngo igere kuri uwo musaruro. Inzego zitandukanye mu gikorwa cyo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abanyarwanda 1886

Ku rundi ruhande, barasabwa kwitabira gahunda zose za Leta zirimo kwitabira umugoroba w’ababyeyi, inteko z’abaturage, umuganda n’izindi gahunda z’iterambere. Nyirahabineza avuga ko iyi miryango ubwo yatahaga yari imerewe nabi cyane, ku buryo ngo byasabye imbaraga nyinshi zo kubondora no kubahumuriza kuko bari barahungabanye. Ni yo mpamvu Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, yabahurije mu kigo cya Nyarushishi ibaha iby’ibanze mu buryo bwo kubaramura.

Aba baturage bahawe ibikoresho by’isuku, imyambaro ndetse n’ibyo kurya ariko by’umwihariko hatangwa ubuvuzi ku bari baje bararembye kubera indwara zinyuranye bari barakuye mu mashyamba ya Kongo. Biyemeje kuba abenegihugu b’intangarugero nkuko babitangarije itangazamakuru, birinda amacakubiri ashingiye ku moko kuko bazi kandi babonye icyo amacakubiri ari cyo ni isomo babonye batazibagirwa.

2020-11-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rusesabagina ku Rwanda ni nka Hassan Nasrallah kuri Israel.

Rusesabagina ku Rwanda ni nka Hassan Nasrallah kuri Israel.

Ubwanditsi 30 Sep 2024
U Rwanda ntiruzirukana impunzi z’Abarundi, kubera igitutu cy’ubutegetsi bwa CNDD-FDD bubarega ibidafitiwe ibimenyetso.Ababyifuza bazakomeza gutaha ku neza.

U Rwanda ntiruzirukana impunzi z’Abarundi, kubera igitutu cy’ubutegetsi bwa CNDD-FDD bubarega ibidafitiwe ibimenyetso.Ababyifuza bazakomeza gutaha ku neza.

Ubwanditsi 30 Dec 2020
Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi wisubiyeho, wanga kohereza indorerezi mu matora yo muri Kongo-Kinshasa

Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi wisubiyeho, wanga kohereza indorerezi mu matora yo muri Kongo-Kinshasa

Ubwanditsi 28 Nov 2023
Ndimbati Aloys washakishwaga ku byaha bya Jenoside, yarapfuye

Ndimbati Aloys washakishwaga ku byaha bya Jenoside, yarapfuye

Ubwanditsi 14 Nov 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umurambo w’Umunyarwandakazi watowe mu mugezi muri Canada washyinguwe
Amakuru

Umurambo w’Umunyarwandakazi watowe mu mugezi muri Canada washyinguwe

Ubwanditsi 06 Nov 2017
Burundi: Leta ya Nkurunziza yatangiye gushyiraho amananiza mu biganiro by’amahoro aho yanze gusangira ubutegetsi na opozisiyo
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Leta ya Nkurunziza yatangiye gushyiraho amananiza mu biganiro by’amahoro aho yanze gusangira ubutegetsi na opozisiyo

Ubwanditsi 04 Dec 2017
Abantu biyita ko ari abo muri M23 bahungiye mu Rwanda – RDF
Mu Mahanga

Abantu biyita ko ari abo muri M23 bahungiye mu Rwanda – RDF

Ubwanditsi 30 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru