Dr Frank Habineza, Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), yatewe n’abajura bamwiba ibikoresho bitandukanye byo mu rugo.
Mu gicuku gishyira kuri uyu wa Kane tariki 16 Kanama 2018 nibwo abantu bataramenyekana bahengereye abo mu rugo rwa Dr Habineza basinziriye, burira igipangu cy’urugo biba ibikoresho bitandukanye. Atuye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo.
Habineza yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ibyibwe bifite agaciro ka miliyoni zisaga ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda nubwo bataramenya neza ingano yabyo.
Yagize ati “Batwaye televiziyo n’ibindi bikoresho byo mu nzu. Agaciro k’ibyibwe byose hamwe ntiturakamenya neza ariko televiziyo igura nka miliyoni 1.2 Frw, ibyibwe byose hamwe bishobora kuba birengeje miliyoni ebyiri atiko ntiturabasha kubimenya byose.”
Polisi na RIB bahise bahagera batangira iperereza, ku buryo yizeye ko abakoze icyo gikorwa bazamenyekana mu minsi ya vuba.
Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yavuze ko abagenzacyaha batangiye iperereza kugira ngo hamenyekane abakoze ubwo bujura.
Yagize ati “Yatanze (Habineza) ikirego, yahamagaye mu gitondo abagenzacyaha bajyayo, basuzuma ibikumwe n’ibindi bisabwa.”
Si ubwa mbere havugwa ubujura nk’ubu mu mujyi wa Kigali, ndetse inshuro nyinshi polisi yagiye ihamagara abaturage ngo basubirane ibikoresho byabo biba byibwe ariko nyuma bigafatwa, ikabakangurira kujya babishyiraho ibimenyetso.
Uretse televiziyo yibwe mu rugo rwa Habineza, abajura batwaye ibikoresho byifashishwa ku meza na radio yari mu ruganiriro ariko nta muntu n’umwe bahutaje mu bagize urwo rugo.