Abaturage bagera ku 3000 bo mu mirenge ya gakenke, Nemba na Gashenyi yo mu karerer ka Gakenke , biyemeje gukorana bya hafi n’inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano bagamije kurinda icyahungabanya umutekano aho batuye.
Ibi bakaba barabyiyemereye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Ukwakira nyuma ya siporo rusange yari yateguwe na Polisi ikorera muri kariya karere ku bufatanye n’inzego z’ibanze, ubwo bagiranaga inama n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’iz’umutekano mu karere, bagafatira hamwe ingamba zo kwicungira umutekano.
Inama yabaye nyuma y’iyo siporo yayobowe n’umuyobozo w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Uwimana Catherine ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gakenke, CIP J.Berchmas Dusengimana ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yari ihafite abaturage.
Mu ijambo yahavugiye, Visi Meya Uwimana yagize ati « Ni uruhare rwacu kurinda umutekano n’ibikorwa by’amajyambere twagezeho kugirango hatagira udusubiza inyuma, tukirinda buri wese ushobora guhungabanya umutekano, kuko umutekano ari wo shingiro ry’iterambere.”
Uwimana yashimiye abaturage ubufatanye bwiza bugaragara hagati yabo n’inzego z’umutekano ,abasaba gomeza gukorana na Polisi kugirango habeho gukumira no kurwanya ibyaha bitaraba.
Asoza, uyu muyobozi yibukije abaturage bari bitabiriye siporo rusange ko, imibereho myiza yabo bayifite mu biganza byabo kuko kuko Leta yabegereje ubushobozi n’uburenganzira bwo kwifatira ibyemezo ku bibafitiye akamaro biciye muri gahunda zitandukanye bagenerwa kandi zigamije kubateza imbere zirimo VUP, Girinka, n’izindi,..
CIP Dusengimana we yashimye ubufatanye burangwa hagati ya Polisi n’abatuye iyi mirenge no mu karere kose muri rusange maze agira ati:” Iki nicyo kizatuma tugera ku mutekano urambye kuko byagaragaye ko umutekano ugira agaciro ari uko ugizwemo uruhare na bene wo.”
Avuga ku byaha bikunze kurangwa muri aka gace, yavuze ko ibyinshi bifite intandaro ku biyobyabwenge maze asaba abari aho kubyirinda kuko ari nabyo bihembera amakimbirane yo mu miryango n’ibindi bikorwa bihungabanya umutekano.
Mu bindi yibukije asoza, yagiriye inama urubyiruko ari narwo rwari rwiganje mu bitabiriye siporo rusange ko arirwo mbaraga z’igihugu n’amizero yacyo, maze arusaba kurangwa n’imyitwarire ntangarugero birinda ababashora mu bikorwa bibi nk’icuruzwa rw’abantu kuko aribo ryibandaho , birinda ibiyobyabwenge n’ibindi bibi.
Uretse sitasiyo ya Polisi ya Gakenke yari yahuje iyi mirenge twavuze haruguru, izindi sitasiyo 5 za Polisi ziri mu karere ka Gakenke, nazo zari zakoranye siporo n’abaturage b’imirenge zikoreramo, aho mu karere hose , Polisi yakoranye siporo n’abagera ku 8000 .
Source : RNP