Nyuma y’inkuru y’umusomyi wa Rushyashya yanditse asubiza Gasana Gallican wanditse asebya ikinyamakuru Rushyashya akigereranya na Kangura.
Muri iyo nyandiko umusomyi yagize ati : Ndifuza kugira icyo mvuga kuri iyi Nkuru ya Gallican Gasana. Ndaza ariko no kugira icyo mvuga k’uvugwa n’ikivugwa ( Burasa/Rushyashya) ariko ndagira n’icyo mvuga k’uvuga (Gallican) n’icyo avuga (Leta y’u Rwanda, Burasa, Rushyashya na Kangura).
Abanyarwanda benshi babana na Gasana Gallican muri Canada nabo bagize icyo babivugaho : ISOMERE….
IBITEKEREZO
andrew
Ariko njye narumiwe koko iyo mbona umntu wiciwe n ‘interahamwe nka Gasana (GATENERI) izina ryo mubwana/ yirirwa asebanya njye numva mugaye cyane ariko ntawamurenganya ni ay’inda yibagiwe uko nyina bamutemaguye na murumuna we koko ? Aha cyakora mujye mubareka barasaze pe
Gasora Jean-marie
Ikinyamakuru Rushyashya kimaze guhashya abanzi b’u Rwanda.Bari barihaye imbuga zose bandika ibyo bishakiye.Ariko ubu bamaze gucogora aho abenegihugu bamenyeye amateka y’ibyo bigarasha.Ntawe bazongera kubehya,tuzifashisha izindi media ngo tubashyire ahagaragara.Bravo rushyashya mukomeze kuborosora,tumenye ibyabo.Ibyo Gallicani yanditse niby’ikimwaro gusa nta kindi.
Jaques Ntazinda
Gallican niwe washoje intambara yirirwa asebya H.E.kuri za media zose zishoboka.Yakoze agakungu kagendereye guhora basenya ubuyobozi,birirwa babwejagura mu mahanga iyo muri za Canada. Gallicani nakomere,ahangane n’Abanyarwanda bo muri Diaspora kuko nitwe tumuzi.Mu munsi ishize yarasebye arimo gushaka abanyekongo bo gutuka President wacu Toronto,baramwiyama.Atumaho Boston ngo Abarundi bazajye kwigaragambya,naho ahatera agaciro kuko Abarundi baje ari benshi kwifatanya n’Abanyarwanda kwakira President.Abakongomani bo bamuteye utwatsi.Mu gihe yumva ko akoresha intwaro yo gusebya no gutuka uwutamusubiza,azakenyere tumukanire urumukwiye.
Bushayija Aime
Ubwo Gallicani yikomye ikinyamakuru cyo mu Rwanda,kuki atanyomoje ?Ko muri 2006 igihe yifatanije n’abandi banyarwanda barindagiriye Ottawa nka ba Masozera muri partie bise ARENA maze ikinyamateka cya Canada kikavuga ko benshi muri bo basaba Assylum babeshya ko bacitse kw’icumu kandi muri genocide batari bahari ?Kuki atireguyeejo bundi ,umugore we amushinja mu rukiko kandi mu ruhame ko atashobora kubana nawe afite ihabara ry’umugabo ?Nakenyere duhangane twe tumuzi naho areke kwanjwa ngo aratera icyuka rushyashya.Umwanditsi yandika amakuru bamuhaye.Kandi Gallicani niba yumva ko bamusebeje,afite uburenganzira bwo kurega.
eric habamenshi
Ndasubiza Kalisa. Nta opposition iriho,kandi yigeze ibaho kuva nyuma ya 1994.Habayeho gusana ibyangiritse,gucyura impunzi,gufata mu mugongo no gufasha Abacitse kwicumu,kwita ku mfubyi n’abapfakazi etc….Ibyo nibyo byari priorite ya gouvernement naho yar’icyiri nshya,yubaka inzego zari zarasenyutse nayo yiyubaka ubwayo. U Rwanda rwafashe isura nshya muri 2003,rukomeza kujya imbere na nubu.Amahyaka yakomeje kubaho,ndetse arigenga.Naho opposition Kalisa avuga niya yindi ya baringa ivugira hanze y’igihugu,kandi nayo yubakiye ku nda nini,amacakubiri,na ideologie ya genocide.Murumva ko mu byukuri nta shingiro opposition ifite. Ese mwari mwabona icyitwa oppoition kitagira umurongo wa politique ?Nta gahunda,nta bitekerezo bizima,nta kuvugurura ibihari,mbese ntacyo opposition ifite kigaragara atari ugusebya ubutegetsi.Indi demokarasi irenze kwishyira ukizana mu gihugu niyihe ?
Francine Uwera
Ndasubiza Chris, Ikinyamakuru kirigenga kandi gifite uburenganzira bwo kwandika amakuru aturutse yirya no hino.Muri America dufite ikinyamakuru cyitwa”THE ENQUIRER”kimeze nka rushyashya kuko gishyira hanze ibyo abantu basanzwe batazi.Mu gihe amakuru afite ishingiro aturutse kuri sources zizewe,ziyubashye,kandi hari n’uburenganzira bwo kunyomoza ibyanditse,simbona impamvu Gallicani atandika ngo avuge ubwe nib’amakuru avugwa atariyo.Ntabitutsi twigeze dusoma muri rushyashya,ahubwo ngo “UHAKANA UBUGORE ARAGARAMA”nanyomoze tumwumve naho kugereranya Rushyashya na Kangura,yabuze ibyo avuga yiregura.
irebe ester
Nta gitangaza kirimo nubu uwo Gasana Gallicani yari yaratinze kwandika.Ababana nawe,bavuze ko inkuru rushyashya yamwanditseho,yar’azi ko ar’ibanga cg vie privee ye ko ntawuzi ibyo yirirw’akora muri Toronto.Ahubwo umwanditsi wa rushyashya agaragara ko yamupfuye agasoni. Ku bwanjye nibwira ko mu gihe Gallican asebya igihugu,n’ubutegetsi yahunze kandi ntawamwirukanye,we yaragiye kera cyane na mbere y’intambara,ariko akifatira ku gahanga Nyiricyubahiro President wacu Paul Kagame,nawe akwiye kugaragara kandi nakomeza bizamuviramo ubundi bucukumbuzi bumwerekeye maze naho ari bamumenye kandi bazamuryoze iryo bara asiga u Rwanda n’ubutegetsi .
Cris
None ko ubitubwira siwowe uba wabatangiye icara muyaterane amagambo none wirwa ubandika uziko bo nta rurimi nuko nyine akazi gakorwa courage rero icara mutukane
kalisa
Ariko Rushyashya yumva ko opposition itagomba kubaho ? murakataje muri demokarasi.
kay
Gaallican yararangiye n’umugore yaramutaye inama namugira nukwisubirira muba Gay kuko nibyo ashoboye
Ngayo nguko
Ubwanditsi