• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Gatera wa BK agiye kuyobora Crystal Ventures Ltd

Gatera wa BK agiye kuyobora Crystal Ventures Ltd

Editorial 10 Feb 2016 Mu Mahanga

Dr James Gatera wayoboraga Banki ya Kigali, BK, yeguye kuri iyi mirimo, inshingano zo kuyobora iyi Banki zihabwa by’agateganyo Dr Diane Karusisi, utegereje kubanza kwemezwa na Banki Nkuru y’Igihugu.

Mu itangazo dufitiye copie ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya BK, Marc Holtzman n’Umunyamabanga w’iyi Banki, Shivon Byamukama, rivuga ko Banki ya Kigali yemeye ubwegure bwa Dr Gatera, wayoboraga BK kuva mu 2007.

-2042.jpg

Dr Gatera James

Amakuru avuga ko Dr Gatera agiye kuyobora Crystal Ventures Ltd, ikigo cyubucuruzi cya RPF-Inkotanyi aho asimbura Jack Kayonga wigeze kuyobora BRD. Uyu Kayonga ngo ashobora kuba arimo kubazwa n’inzego kubera ibibazo biri muri Crystal Ventures.

-2041.jpg

Jack Kayonga

Iryo tangazo rigira riti “Inama y’ubuyobozi yemeye ubwegure bwe, bukazatangira kubahirizwa guhera igihe Banki Nkuru y’Igihugu izaba yemeje Umuyobozi Mukuru mushya.”

Ku buyobozi bwa Dr James Gatera, BK yahawe ibihembo bitandukanye birimo icyo yahawe kubera ko yabaye banki y’umwaka wa 2015, ndetse yongera amashami ava ku 10 agera kuri 74, kugeza mu mpera z’umwaka ushize.

-2043.jpg

Dr. Diane Karusisi

Dr Karusisi wasabiwe kwemezwa nk’Umuyobozi mushya wa BK harimo yabaye Umuyobozi wungirije w’inama y’ubutegetsi ya Kaminuza y’u Rwanda, Umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, Umuyobozi ushinzwe imishinga n’ubukungu mu biro by’Umukuru w’Igihugu n’ibindi.

Umwanditsi wacu

2016-02-10
Editorial

IZINDI NKURU

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye!!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye!!

Editorial 13 Oct 2017
Nyuma y’ibyumweru 2 gereza ya Makala muri Kongo ibaye ibagiro ry’abanyururu, abakomeretse b’abagore basambanyijwe ku ngufu nta buvuzi barahabwa.

Nyuma y’ibyumweru 2 gereza ya Makala muri Kongo ibaye ibagiro ry’abanyururu, abakomeretse b’abagore basambanyijwe ku ngufu nta buvuzi barahabwa.

Editorial 11 Sep 2024
Interahamwe ruharwa “Capt” Innocent Sagahutu ngo irashaka impinduka mu Rwanda

Interahamwe ruharwa “Capt” Innocent Sagahutu ngo irashaka impinduka mu Rwanda

Editorial 04 Jan 2022
Polisi ya Uganda yatangije iperereza ku kivugwa ko ari ihohotera ryakorewe umupolisikazi Esther Namaganda

Polisi ya Uganda yatangije iperereza ku kivugwa ko ari ihohotera ryakorewe umupolisikazi Esther Namaganda

Editorial 25 Feb 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwemeye gutanga miliyoni $2.5 muri miliyari $14 zizakoreshwa na Global Fund
UBUKUNGU

U Rwanda rwemeye gutanga miliyoni $2.5 muri miliyari $14 zizakoreshwa na Global Fund

Editorial 11 Oct 2019
Uganda yarekuye amakamyo y’amabuye y’agaciro yari yafashwe aturutse mu Rwanda
ITOHOZA

Uganda yarekuye amakamyo y’amabuye y’agaciro yari yafashwe aturutse mu Rwanda

Editorial 23 Nov 2018
Intare FA irakira ikipe ya Heroes Fc mu mukino w’umunsi wa gatatu wo guhatanira gukina icyiciro cya mbere 2021-2022
Amakuru

Intare FA irakira ikipe ya Heroes Fc mu mukino w’umunsi wa gatatu wo guhatanira gukina icyiciro cya mbere 2021-2022

Editorial 24 Sep 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru