Abayobozi b’inzego z’ibanze baherutse gutorwa , bibukijwe gufata iya mbere mu rugamba rwo kurwanya ibyaha mu duce bayobora.
Aganira n’abagera kuri 200 barimo aba bayobozi n’abaturage bo mu murenge wa Muhura, Inspector of Police (IP) Roger Rwakayiro, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha, yavuze ko akarere ka Gatsibo kagifite ibibazo bifite inkomoko ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iryo mu ngo n’irikorerwa abana n’ibindi.
IP Rwakayiro yagize ati:” Twabonye impinduka zigaragara z’ubukangurambaga bwagiye bukorwa n’abayobozi b’ibanze batanga amakuru ku byaha n’abanyabyaha mu bihe byashize, abagizi ba nabi benshi barafashwe, ibyibwe biragaruzwa n’ibindi,… namwe rero nk’abayobozi bashya, mutegerejweho ubufatanye bwa hafi na Polisi n’abo muyoboye kugirango ibyaha n’abanyabyaha babure ubuhumekero.”
Komite zo ku nzego z’umudugudu n’akagari ziri mu zigize iza kominiti polisingi (CPC) , n’ubundi ziri mu zishinzwe gufata iya mbere muri gahunda zose zo kurwanya ibyaha hakoreshejwe ubufatanye bwa hafi n’abaturage ndetse na Polisi, basangira amakuru ku kugaragaza abanyabyaha.
Uturere twa Gatsibo na Nyagatare two mu Ntara y’Iburasirazuba dufatwa nk’aho aritwo dukunze kubonekamo ibinyobwa bitemewe nka kanyanga, shifu waragi, zebra waragi, blue sky n’izindi..byose bifatwa nk’ibiyobyabwenge mu itegeko rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu Rwanda.
Ingingo yaryo ya 24 ivuga ku ikumirwa ry’ibinyobwa bitemewe, ivuga ko ikinyobwa cyose kirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro n’ikindi cyose kitujuje ibyangombwa byo kuba cyanyobwa, gifatwa nk’ikiyobyabwenge.
IP Rwakayiro yibukije abayobozi b’ibanze ko hari n’icuruzwa ry’abantu ririmo kwiyongera mu karere, ndetse n’ihohoterwa rikorerwa abana rikwiye kurwanywa.
Inama kandi yavuze ku kwita ku isuku mu baturage, kurwanya malariya ndetse no kwirinda ruswa.
Kuri ruswa, Polisi yashyizeho umutwe ushinzwe kuyikumira no kuyirwanya by’umwihariko, inashyiraho umutwe ushinzwe imyitwarire y’abapolisi kuri ruswa n’ibindi bikorwa bitemewe n’amategeko agega umwuga wa gipolisi, yanashyizeho kandi umutwe ushinzwe kugenza ibyaha bimunga umutungo, byose kugira ngo abapolisi n’abandi bantu barusheho kurangwa n’indangagaciro kandi bagire imyumvire irwanya ruswa.
RNP