Gen Kabarebe James, Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, yihanganishije Malawi ku mpanuka yahitanye ubuzima bw’abagore babiri bafite abagabo ba b’ofisiye bakuru basozaga amasomo mu ishuri rikuru ry’igisirikare cy’u Rwanda(RDF CSC), riri mu Karere ka Musanze.
Iyo Mpanuka, yabaye ku ku wa Gatatatu w’iki cyumweru kiri kurangira, yabereye mu Mudugudu wa Buyogoma, Akagali ka Mukoto, Umurenge wa Bushoki Akarere ka Rulindo. Abitabye Imana bari batwawe n’akavatiri k’ingabo z’u Rwanda, basanze abagabo babo baburaga iminsi ibiri ngo basoze amasomo bari bamazemo umwaka.
Mu isozwa ry’ayo masomo ryabaye kuri uyu wa Gatanu, Tariki ya 3 Kamena 2016, Gen Kabarebe wari uhagarariye umukuru w’igihugu, Paul Kagame, mbere y’uko agira ikindi avuga yabanje kwihanganisha guverinoma ya Malawi anagaragaza ko Leta y’u Rwanda yababajwe ‘bikomeye’ n’iriya mpanuka.
Gen Kabarebe, yateruye agira ati“mbere na mbere, Guverinoma y’u Rwanda yakiranye agahinda kenshi urupfu rw’abafasha b’abanyeshuri babiri basoje amasomo, rwabaye ku wa Gatatu tariki ya mbere Kamena, tubabajwe bikomeye n’igihombo aba ofisiye n’imiryango bahuye nacyo.”
Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, yakomeje agira ati “mu izina rya Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda, ndifuza kugaragaza ko twifatanyije na Guverinoma ya Malawi, igisirikare cya Malawi(Malawi Defense force) n’imiryango y’abitabye Imana.”
Mbere gato y’uko Gen James Kabarebe avuga iryo jambo, mu itangira ry’imihango yo gusoza amasomo yahabwaga aba ofisiye 46 bo mu bihugu 8 bya Afurika, habanje gufatwa umunota wo kwibuka bariya bagore bitabye Imana.
Aba ofisiye ba Malawi baburiye abafasha babo mu mpanuka ni Majoro Maluwa na Majoro Chidzungu.
Abayobozi bafashe umunota wo kwibuka abahitanwe n’impanuka(Ifoto/KT)