• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Prudence Nsengumukiza akomeje kuba umuyoboro w’interahamwe mu gushaka amaronko   |   20 Apr 2026

  • Perezida Kagame yashimiye amakipe afitanye ubufatanye na Visit Rwanda kubwo kugera muri 1/2 cya Champions League   |   16 Apr 2026

  • Diamond aritegura gutaramira i Kigali mu mpeshyi, mu gitaramo yise ‘Retro Tour’   |   15 Apr 2026

  • Amaherezo y’urubanza rwa Agathe Kanziga azaba ayahe? Azapfa adashyikirijwe ubutabera nk’umugabo we?   |   15 Apr 2026

  • Umutindi ku mutima aba arogoye ijambo rya Perezida Kagame mu Kwibuka, ati “Muribuka ibiki harya?”   |   11 Apr 2026

  • Valens Pappy na DC Clement babere Urugero abandi biyita abanyamakuru babaho ubuzima bw’ikinyoma   |   09 Apr 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abagize Komite zo kwicungira umutekano mu turere twa Burera na Kamonyi basabwe kuba inyangamugayo

Abagize Komite zo kwicungira umutekano mu turere twa Burera na Kamonyi basabwe kuba inyangamugayo

Ubwanditsi 27 Jan 2016 Mu Mahanga

​Ku itariki 26 Mutarama, Polisi y’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’abagize Komite zo kwicungira umutekano basaga ijana bo mu murenge wa Rusarabuye, mu karere ka Burera, hamwe n’abo mu wa Ruyenzi, mu karere ka Kamonyi, maze ibasaba kuba intangarugero mu byo bakora byose kugira ngo basohoze inshingano zabo uko bisabwa.

Abo mu murenge wa Runda babisabwe na Chief Inspector of Police (CIP) Marcel Kalisa, akaba ari umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Runda, naho abo mu wa Rusarabuye bakaba barabikanguriwe na Inspector of Police (IP) Justin Kajeje, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Burera.

CIP Kalisa yabanje gushima abagize uru rwego bo mu murenge wa Runda kubera uruhare bagira mu kubungabunga umutekano, ariko na none abasaba kongera imbaraga mu gukumira no kurwanya ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

Yabibabwiye agira ati:”Mu by’ukuri, ntawe utanga icyo adafite. Nk’abantu bashinzwe gukangurira abandi kwirinda no kurwanya ibyaha, mukwiriye gutanga urugero rwiza mu byo mukora byose kuko ari byo bizatuma ubutumwa mutanga bukurikizwa.”

Yabasabye kongera umuhati mu kurwanya ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga zitemewe nka Kanyanga, aha akaba yarabasobanuriye ko bitera ababinyoye gukora ibikorwa bihungabanya ituze rya rubanda harimo gukubita abantu no kubakomeretsa, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, gusambanya abana, ndetse n’ibindi bitandukanye.

IP Kajeje yasabye abo mu murenge wa Rusarabuye kujya bakangurira abawutuyemo kwirinda amakimbirane, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, ndetse banasabwa gukora neza amarondo.

Yabwiye kandi abagize uru rwego kujya bahanahana amakuru hagati yabo yatuma hakumirwa ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko kandi abasaba kujya bayageza kuri Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego.

Ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Rusarabuye, Mwumvira Jean Marie Vianney yashimye Polisi y’u Rwanda mu karere ka Burera ku mpanuro yahaye abo bagize uru rwego maze abasaba kuzikurikiza.

Umwe muri bo wo mu murenge wa Rusarabuye witwa Sibomana Boniface yagize ati:”Guhurira hamwe mu nama nk’iyi ni ingenzi cyane kuko twunguranye ibitekerezo hagati yacu kandi tugirwa inama n’inzego zibishinzwe ku bijyanye n’uburyo twarushaho gutunganya ibyo dushinzwe.”

Yavuze ko agiye kongera imbaraga mu kurwanya amakimbirane, ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose, kandi ko azajya akangurira abandi bantu gutanga amakuru ku gihe ashobora gutuma ibyaha bikumirwa, kandi yatuma hafatwa abamaze kubikora ndetse n’abafite imigambi yo kubikora.

RNP

2016-01-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urugendo rurerure rwa Fred Gisa Rwigema

Urugendo rurerure rwa Fred Gisa Rwigema

Ubwanditsi 04 Feb 2016
Abanyamakuru basobanuriwe imikorere ya RNIT Iterambere Fund benshi barahira yuko bagomba kuyijyamo

Abanyamakuru basobanuriwe imikorere ya RNIT Iterambere Fund benshi barahira yuko bagomba kuyijyamo

Ubwanditsi 25 Jan 2017
GICUMBI: Umusore ucyekwaho kwica nyina yafashwe

GICUMBI: Umusore ucyekwaho kwica nyina yafashwe

Ubwanditsi 12 Aug 2016
Kigali: Ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano bwatangiye  gushyirwa mu bikorwa

Kigali: Ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano bwatangiye gushyirwa mu bikorwa

Ubwanditsi 12 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

NYAKIBI NTIRARA BUSHYITSI: IBINYOMA BY’UBUTEGETSI BWA KONGO BIRAGENDA BITA AGACIRO.
Amakuru

NYAKIBI NTIRARA BUSHYITSI: IBINYOMA BY’UBUTEGETSI BWA KONGO BIRAGENDA BITA AGACIRO.

Ubwanditsi 18 Jan 2023
Rayon Sports igiye kwitaba FERWAFA gusobanura akagambane ishinjwa na Kiyovu Sports
IMIKINO

Rayon Sports igiye kwitaba FERWAFA gusobanura akagambane ishinjwa na Kiyovu Sports

Ubwanditsi 29 Jul 2018
Isomo  kuri bashiki bacu bakiri bato . Nabamaze gukura!
HIRYA NO HINO

Isomo kuri bashiki bacu bakiri bato . Nabamaze gukura!

Ubwanditsi 11 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru