• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»ITOHOZA»Gen.Kayumba gusaba imbabazi zo gucyura Condo

Gen.Kayumba gusaba imbabazi zo gucyura Condo

Editorial 08 Sep 2016 ITOHOZA

Amakuru aturuka muri RNC Ishaje, aravuga ko Gen. Kayumba Nyamwasa yasabye imbabazi Condo Gervais ku magambo aherutse kuvuga amwita « Umuteruzi w’ibibindi » amagambo yarakaje bikomeye Gervais Condo bituma yivumbura ava muri RNC Ishaje.

Munama yabereye i Bruxelle mu Bubiligi Gervais Condo yari yasezeye avuga ko bamusuzuguye bamwita umuteruzi w’ibibindi, avuga ko agiye gushinga igice cya gatatu cya RNC, kitavuga rumwe na Kayumba ndetse na Rudasingwa, akaba agiye guhangana nabo afatanyije n’abahutu be yari yajyanye muri RNC abakuye muri FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire.

Ayo makuru avuga ko Micombero Jean Marie nk’umuhuzabikorwa mukuru wa RNC ishaje, ariwe uri ku isonga mu guteranya Condo na Kayumba nkuko yabikoze kuri Murayi, DFU n’abandi …. akaba ngo ari umuntu uzi guteranya cyane akaba adashaka ko Condo agaruka niko kuvuga « ngo nashaka agende n’abahutu be ».

-3975.jpg

Kayumba Nyamwasa, gusaba imbabazi

Ariko Gen. Kayumba we ntashaka ko Gervais Condo agenda aka natwara n’abahutu be ngo nibo batanga Cotisation cyane muri RNC.

Umunyarwanda uba i Bruxelle yabwiye Rushyashya ati : Kayumba ntiyatakaza Condo na bene wabo kuko aribo batwara ama busi hano i burayi, akaba aribo ba Taximan naba Motari,bityo bakabona ayo batanga, baziko ari ayo kurwanya Leta y’u Rwanda.

Amakuru yatugezeho avuga ko Kayumba yohereje abantu bo kujya gucyura Condo, ngo ntibazongera kumwikoreza ibibindi, uyu waduhaye aya makuru yagize ati : “Bariho baramwinginga ngo agaruke n’abahutu be, ariko ashobora kutabemerera”.

Undi ati biracika muri RNC ishaje abantu ba Condo batangiye kuyivamo nk’inzuki ziva mu muzinga, kandi nyirabayazana ni Micombero, udurumbanya ibintu mu nyungu ze bwite, ari nayo mpamvu yavuye mu Rwanda yananiranywe n’abamukuriye.

-3978.jpg

Micombero JM, inkoramutima ya Kayumba ngo ntashaka ko Condo agaruka

-3976.jpg

Gervais Condo, Umuteruzi w’ibibindi

Ikindi gice kitavuga rumwe na Kayumba kirimo Rudasingwa, Musonera na Ngarambe kiti : « Nibareke Condo agende ngo n’ubwo babeshyeye Perezida Kagame byinshi ngo ntiyanga abahutu nka Kayumba ngo nibamujye inyuma nibagera i Kigali azabereka » -Aya ni amagambo ya Musonera.

-3977.jpg

Musonera Jonathan NEW-RNC

Condo yahoze muri CDR mu Rwanda, aza guhungira muri Congo aba muri ALIR we na Ingabire Victoire nyuma baje gushinga FDU-Inkingi, Micombero arabasenya Condo ajyana na ndahayo, Condo aza kwifatanya nabo muri RNC, Ndahayo aranga asigara wenyine nubwo yari amaze kwitandukanya na Ingabire,ariko yanga kujya muri RNC yitaga iy’Abatutsi.

Condo akaba amaze iminsi yarahukanye na RNC ishaje, avuga ko arambiwe guhozwa kunkeke no gukomeza gukandagirwa n’agatsiko k’abatusti ba Kayumba.

Condo yari amaze iminsi atongana bikomeye na Rudasingwa Theogene, ariko ibyo byose Micombero ngo ntabihe agaciro.

Ngayo amacakubiri y’amako yuzuye muri RNC, imvugo y’abahutu n’abatutsi niyo ikoreshwa. Ngiyo Demokarasi ishyaka ritavuga rumwe na FPR, rishaka kuzana mu Rwanda 2017 .

Cyiza Davidson

2016-09-08
Editorial

IZINDI NKURU

Umufasha wa  Charles Ntakirutinka yitabye Imana

Umufasha wa Charles Ntakirutinka yitabye Imana

Editorial 27 Sep 2016
Rusesabagina yabujijwe gutanga ikiganiro muri Kaminuza ya Berkeley University muri California

Rusesabagina yabujijwe gutanga ikiganiro muri Kaminuza ya Berkeley University muri California

Editorial 13 Feb 2018
Perezida Kagame yasesekaye i London [ VIDEO ]

Perezida Kagame yasesekaye i London [ VIDEO ]

Editorial 08 Mar 2017
Uko Prof. Nshuti Manasseh Asesengura Umubano W’u Rwanda Na Uganda Ashingiye Ku Makuru Y’imvaho

Uko Prof. Nshuti Manasseh Asesengura Umubano W’u Rwanda Na Uganda Ashingiye Ku Makuru Y’imvaho

Editorial 13 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Davido yaje gukora igitaramo gikomeye i Kigali (Amafoto)
SHOWBIZ

Davido yaje gukora igitaramo gikomeye i Kigali (Amafoto)

Editorial 03 Mar 2018
Abakinnyi b’u Bwongereza bakoreshejwe imyitozo y’injyanamuntu n’ingabo zirwanira mu mazi.
ITOHOZA

Abakinnyi b’u Bwongereza bakoreshejwe imyitozo y’injyanamuntu n’ingabo zirwanira mu mazi.

Editorial 06 Jun 2017
Kagame na Shinzo Abe bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ya miliyoni $29 azashorwa ku ruganda rwa Nzove
UBUKUNGU

Kagame na Shinzo Abe bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ya miliyoni $29 azashorwa ku ruganda rwa Nzove

Editorial 09 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru