Ingabo za UN zishinzwe kugarura amahoro muri Congo, zagejeje mu Rwanda Br Gen Semugeshi Cômes washakwaga n’ Ingabo za Congo.
Monusco yamugejeje mu Rwanda kuri uyu wa Kane, imushyikiriza komisiyo ishinzwe kwakira abarwanyi bataha mu Rwanda.
Monusco yamuzanye nyuma y’uko Abanyecongo bashakaga ko ajyanwa gufungirwa i Kinshasa.
Br Gen Semugeshi yagejejwe mu kigo cya Mutobo mu karere ka Musanze. Azahaherwa amasomo azamufasha gusubira mu buzima busanzwe, anahabwe amafaranga azaheraho atangira ubuzima.
Jean Sayinzoga, Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero yari yatangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru ko abanyecongo bashaka kujyana Br Gen Cômes Semugeshi i Kinshasa kubera ibyaha bamukurikiranyeho.
Yavuze ko ubu ari uburyo Abanyecongo bakoresha mu kugumana abasirikare bakuru ba FDLR, bashaka gutaha mu Rwanda.
Yatanze urugero rw’ abasirikare 20 bo mu rwego rwo hejuru ba FDLR batawe muri yombi n’ingabo za Congo bashaka gutaha mu Rwanda.
Ku wa 27 Gashyantare 2017 nibwo Bring Gen Semugeshi yishyikirije Monusco ahitwa Kicanga, ashaka gutaha mu Rwanda.
Brig Gen Semugeshi Comes yagejejwe mu Kigo cya Mutobo gishinzwe guhugura abasirikare bagiye kuva ku rugerero.