Gilbert Mwenedata wigeze gushaka guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu nk’umukandida wigenga mu matora yabaye mu 2017 ntibimuhire nyuma akaza gufata iy’ubuhungiro, kuri ubu yashinze ishyaka rya politiki ryiswe IPAD-Rwanda (Initiative du Peuple pour l’Alliance Démocratique).
Itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa IPAD-Rwanda, Gilbert Mwenedata, riravuga ko iri shyaka riharanira Ubumwe, Ubufatanye n’Ubutabera.
Iri tangazo ryanashyizweho umukono na perezida w’iri shyaka wungirije, Charles Munyemana, rivuga ko kuri uyu wa Gatandatu, itariki 04 Kanama aribwo hashinzwe umutwe mushya wa politiki witwa IPAD-Rwanda.
Iri tangazo rivuga ko iri shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryashingiwe I Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rikaba riharanira u Rwanda rugendera ku kuri, ubutabera n’uburenganzira bungana nk’inkingi z’iterambere rirambye.
Abantu bareba kure bavuga ko uburo bwinshi butagira umusururu, ukurikije ubwinshi bw’amashyaka ya oppisition ikorera mu buhungiro .
mbarushe J.
Mwene data ushaka iki? Buriya iyo uba Perezida wa Repubulika bariya ba Perezida bose bari kuza kugucyeza? Twari kuba dukozwe n’isoni zari kumara imyaka ijana tutarazivamo.
Nta nkumi yigaya.
Genda wamamaze Ubwami bw’Imana, ibindi ubirekere ababizi babishoboye. Urumva? cyangwa ntabwo wumva/
Lolo keza
Yewe Girbert Satani yaramwangije pe! Ese koko Girbert utabeshye uwaguha akagali ko mu Rwanda ko wagashobora koko? Kuba umuturage mwiza umuntu yabonaga bikubereye none sekibi yaragushutse araguhumanya ngo urashaka ubuyobozi bw’igihugu? Uteye agahinda gusa.
Kalisa
Ubu Gilbert agiye kugwa ku gasi ngo ashaka kuyobora? Ariko abigezeho da niba yakoze ipad akayibera umuyobozi najyanire aho. Icyo nkundira ibigarasha nuko nabyo bitazi icyo bishaka! Ucanganyikiwe wesemu bigarasha ashinga ishyaka akaribera umuyobozi akaba yesheje umuhigo wo kubona ubutegetsi.