Kuri uyu wa 3 Gicurasi 2017 nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko umunyeshuri witwa Noélla Cyuzuzo wigaga muri Collège Immaculée Conception Save yitabye Imana ku mugoroba wo ku wa Kabiri ariko urupfu rwe rwateje urujijo mu bantu aho bivugwa ko yari yimwe uruhushya rwo kujya kwivuza.
Amakuru y’urupfu rw’uyu munyeshuri yatangiye kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 Gicurasi 2017, aho bamwe bavugaga ko yasabye uruhushya ku ishuri kugira ngo ajye kwivuza ariko ubuyobozi bw’ikigo bukarumwima bikamuviramo kwitaba Imana.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ariko hakavugwa n’andi makuru uyu yitabye Imana amaze kugezwa mu bitaro ndetse ko yazize asima.
Noélla Cyuzuzo [ RIP ]
Ubuyobozi bwa Collège Immaculée Conception Save, aho Cyuzuzo yari asanzwe yiga buvuga ko ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga ntaho bihuriye n’ukuri kuko uwo mwana w’imyaka 17 y’amavuko yari asanzwe afite ikibazo cy’uburwayi mu myanya y’ubuhumekero, akaba yaritabye Imana yamaze kugezwa ku bitaro bikuru bya Kaminuza, CHUB.
Umukozi ushinzwe icungamutungo, Soeur Mathilde Tuyishimire, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo mwana yari asanzwe afite indwara ya ‘asima’, yakundaga kumufata bitunguranye bityo bakaba bahitaga bamujyana ku bitaro.
Noélla Cyuzuzo wigaga muri Collège Immaculée Conception Save
Ati “Yafashwe nka saa mbiri na cumi n’itanu z’umugoroba bageze ku meza aho barira, kuko n’ubundi yari asanzwe afite ikibazo cya asima kuko yarayivukanye, iyo yafatwaga twahitaga tumujyana ku bitaro bya CHUB. Ubwo rero akimara gufatwa twahise duhamagara ambulance ajyanwa kwa muganga, yapfiriye kuri CHUB barimo bamwongerera umwuka.”
Soeur Tuyishimire avuga ko kuri ubu umuyobozi w’ishuri hamwe n’abandi barimu ndetse na bamwe mu banyeshuri bagiye mu gikorwa cyo gushyingura uwo mwana ku ivuko i Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Source: Umuryango.rw