• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Guhanwa bikomeye  no gucibwa ihazabu bishobora ku gabanya gukoresha mu rugo imirimo ivunanye abana bakiri bato.

Guhanwa bikomeye  no gucibwa ihazabu bishobora ku gabanya gukoresha mu rugo imirimo ivunanye abana bakiri bato.

Ubwanditsi 08 Feb 2018 Mu Rwanda

Abantu bakoresha abana barihanangirizwa kuko kubuza amahirwe umwa muto ukamukoresha  imirimo ivunanye uba wangije imbaraga zikomeye mu kubaka u Rwanda rwejo ni muri urwo Umuntu wese uzafatwa akoresha amwana utaruzuza imyaka y’ubukure akazi ko mu rugo azahabwa ibihano bikomeye

Muri ibi bihano harimo no gucibwa ihazabu y’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda ashobora no kurengaho   byatangajwe na Diane Benimana, uharanira uburenganzira bw’abana mu kiganiro kirambuye yagiranye n’amanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 7 mutarama 2018.

Benimana asobanura ko buri wese ukoresha umwana utaruzuza imyaka y’ubukure agomba kumenya ko ari icyaha gikomeye  gihanwa n’amategeko y’u Rwanda kandi ngo bagomba kumenya ko nabo bafite uburenganzira nk’ubwabandi bana bose .

Ibi yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru n’abakorera imiryango irengera uburenganzi bw’abana nka Save the Children na Children’s Voice Today.

Muri iki kiganiro intumwa ziturutse  muri minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo (MIFOTRA) n’abagenzuzi b’umurimo bose bakaba bahuzaga ijwi rimwe rigamije kurengera uburenganzira bw’abana, cyane cyane abakoreshwa imirimo y’agahato.

Benimana, umuhuzabikorwa w’umushinga ‘Nkunda Iwacu’ ugamije gukumira ikibazo cy’abana baza mu mijyi baje gushaka akazi ko mu rugo bataruzuza imyaka y’ubukure yavuze ko bateguye ibi biganiro bagamije kwibutsa abantu ko gukoresha umwana utaruzuza imyaka y’ubukure ko ari icyaha nk’ibindi byose bihanirwa n’amategeko.

Mu mibare yaturutse mu ibarura rusange ryakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare yagaragaje ko abana batarageza imyaka y’ubukure bakoreshwa akazi k’ingufu  abenshi ari abakora akazi ko mu rugo.

Ubushakashatsi bwerekana ko abana bajyanwa muri iyi mirimo kubera ubukene bukabije buba bwibasiye imiryango yabo ndetse n’ihohoterwa n’amakimbirane mu miryango, bikaba aribyo biri ku isonga mu guteza ibi bibazo.

Muri rusange, abana bakoreshwa imirimo ivunanye bakora akazi ko mu rugo babarirwa kuri 41%, abarizwa mu buhinzi n’ubworozi bakangana na 35,1%, mu bwubatsi naho babarirwa kuri 9,5% naho mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro no kumena amabuye bangana na 9,5%

Abana bari munsi y’imyaka 18 bakora akazi ko mu rugo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, baganira na Rushyashya.net  bavuze ko  bamaze guhabwa akazi abakoresha babo babasaba ko umuntu wese uzajya ababaza imyaka bazajya bavuga ko irenze 20 y’amavuko .

Ko hari igihe rimwe na rimwe bahura n’ibibazo birimo kwamburwa no gukoreshwa imirimo ivunanye, mu gihe ubuyobozi buhora bushishikariza abantu kudakoresha abana akazi ko mu rugo cyangwa indi mirimo ivunanye.

Umubyeyi ushobora kugirirwa imbabazi ni uzaba yaramenyesheje ubuyobozi bumwegereye ko umwana we yavuye mu ishuri akajya mu buyaya ndetse akanerekana aho yagiye kubukorera mu gihe yaba ahazi.

Kuruhande rw’ababyeyi bagaragaje ikibazo cy’abana babacika bakajya kuba inzererezi ku muhanda bakuruwe n’amafaranga no kudashima imibereho y’iwabo, amakimbirane mu miryango bagahitamo kujya  gukora imirimo itandukanye nko ku mangazini, nimwe na rimwe bagatwarwa na bagenzi babo basanzwe bakora akozi,abandi bakerekeza  ku mabagiro,mu birombe,kwikorera imizigo n’ahandi hatandukanye.

Mu rwego rwo kugabanya abinjira mu mijyi kubufatanye n’abakora umurimo wo gutwara abantu biyemeje ko nta mwana ugomba gukatirwa itike y’urugendo Atari kumwe n’umubyeyi we cyangwa undi muntu mukuru uzajya ugaragaza iby’urugendo rwe cyeretse umunyeshuri werekana ikarita kandi yambaye impuzankano.

Nkundiye Eric Bertrand

2018-02-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda bageze kuri 70

Abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda bageze kuri 70

Ubwanditsi 30 Mar 2020
Umuyobozi wa Radio Amazing Grace yatawe muri yombi 

Umuyobozi wa Radio Amazing Grace yatawe muri yombi 

Ubwanditsi 07 Oct 2019
Abatwara ibinyabiziga bijya mu bikorwa byo kwiyamamaza baributswa kubahiriza amategeko y’umuhanda

Abatwara ibinyabiziga bijya mu bikorwa byo kwiyamamaza baributswa kubahiriza amategeko y’umuhanda

Ubwanditsi 23 Jul 2017
Abarwayi ba Coronavirus biyongereyeho babiri bagera ku 104, bane nibo bamaze gukira

Abarwayi ba Coronavirus biyongereyeho babiri bagera ku 104, bane nibo bamaze gukira

Ubwanditsi 06 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gakenke: Umuforomokazi yatawe muri yombi nyuma yo guhambira uruhisha akaboko kugeza kabyimbye
Mu Mahanga

Gakenke: Umuforomokazi yatawe muri yombi nyuma yo guhambira uruhisha akaboko kugeza kabyimbye

Ubwanditsi 04 Jan 2017
Huye: Ba nyiri amahoteri basabwe kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abana
Mu Mahanga

Huye: Ba nyiri amahoteri basabwe kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abana

Ubwanditsi 07 Jun 2016
Komisiyo y’Amatora ya FERWAFA yemeje kandidatire ya Rurangirwa Louis n’iya Nizeyimana Olivier.
Amakuru

Komisiyo y’Amatora ya FERWAFA yemeje kandidatire ya Rurangirwa Louis n’iya Nizeyimana Olivier.

Ubwanditsi 10 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru