Ibi Mkapa yabitangaje nyuma y’ uruzinduko rw’ iminsi ibiri yagiraga muri iki gihugu aho yaganiriye n’ abanyapolitiki batandukanye ndetse na Perezida Nkurunziza ubwe bakaba baraganiriye inshuro ebyiri.
Ibibazo by’ umutekano muke mu Burundi byatangiye ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza manda ya gatatu. Nubwo izi mvururu zabayeho ntibyabujije Perezida Nkurunziza kwiyamamariza kuyobora iki gihugu ndetse aratorwa.
Abatavuga rumwe n’ ubutegetsi bwe ntibahemye kugaragaza ko kuba Perezida Nkurunziza ari ku butegetsi binyuranyije n’ Itegeko Nshinga cy’ iki gihugu. Ikindi ngo binyuranyije n’ amasezerano ya Arusha.
Gusa Benjamin Mkapa asanga kuba Nkurunziza ari Perezida watowe n’ abaturage, akaba anemerwa n’ Umuryango w’ abibumbye, ngo ubutegetsi butemewe byaba ari uguta umutwe.
Yagize ati “Abasaba guhagararira ibiguhu byabo mu Burundi impapuro zibemerera guhagarira ibihugu byabo mu Burundi bazishyikiriza Perezida Nkurunziza. ONU yaremeje ko ariwe mukuru w’iki gihugu. None uko guta umutwe ni nyabaki? Turata umwanya ku kibazo cyarangiye kera,’’
Uruzinduko rwa Mkapa mu Burundi rugamije gutegura isubukurwa ry’ ibiganiro byo kugarura amahoro muri iki gihugu. Ibi biganiro bizasubukurwa muri Mutarama 2016. Mkapa avuga ko abo inkiko zikurikiranyeho ibyaha batazabyitabira. Ni nako ubutegetsi buriho mu Burundi bubishaka.
Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka nibwo umuryango uhuza ibihugu by’ Afurika y’ iburasirazuba EAC, washyizeho Benjamin Mkapa wahoze ari Perezida wa Tanzania ngo abe umuhuza mu biganiro bigamije kugarura amahoro mu Burundi.
Mkapa asaba ibihugu bicumbikiye abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza tariki 19 Gicurasi 2015, kubohereza mu Burundi bakagezwa imbere y’ ubutabera cyangwa bagashyikirizwa ibindi bihugu bishobora kubohereza mu Burundi.
Umuhuza mu biganiro bigamije kugarura amahoro mu Burundi Benjamin Mkapa afata gutekereza ko ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza butewe nko guta umutwe.