• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umukinnyi Mpuzamahanga w’Umunya-Kenya, Brian Melly, yasinye muri Police Volleyball Club   |   17 Jul 2025

  • Intumwa ya Perezida Kagame Gen ( Rtd) James Kabarebe Yakiriwe na Dr Samoei Ruto   |   17 Jul 2025

  • Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira   |   17 Jul 2025

  • Candy Basomingera, wari umuyobozi mukuru wungirije wa RCB, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo   |   16 Jul 2025

  • Inkomoko ya FDU-Inkingi ya Ingabire yerekana impamvu ari indiri y’Abajenosideri   |   16 Jul 2025

  • Igisambo Mbayahaga cyahawe akazi ko gucamo amacakubiri abanyamulenge   |   15 Jul 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Guverinoma yatangije ku mugaragaro ishyirwa ry’utugabanyamuvuduko mu modoka

Guverinoma yatangije ku mugaragaro ishyirwa ry’utugabanyamuvuduko mu modoka

Editorial 27 Sep 2016 Mu Mahanga

Guverinoma y’u Rwanda yatangije ku mugaragaro ikoreshwa n’ishyirwa ry’utugabanyamuvuduko mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ndetse n’izipakira imitwaro; ubu akaba ari bumwe mu buryo bwo gukumira impanuka z’imodoka mu muhanda ziterwa no kurenza urugero rw’umuvuduko ugenwa n’amategeko.

Akagabanyamuvuduko gakoranye ikoranabuhanga rihanitse ku buryo gatuma utwaye imodoka atarenza umuvuduko wa kilometero 60 ku isaha.

Agendeye ku makuru kegeranije ajyanye n’imitwarire y’imodoka, umupolisi cyangwa undi wese ushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko y’umuhanda abasha kumenya niba imodoka yarengeje umuvuduko ugenwa n’amategeko cyangwa ko habayeho ikoreshwa nabi ryako.

Atangiza ku mugaragaro icyo gikorwa cyabereye ku Kigo cya Polisi y’u Rwanda gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga giherereye i Remera mu karere ka Gasabo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe ubwikorezi, Alexis Nzahabwanimana yavuze ko uzangiza icyo gikoresho ku mpamvu izo ari zo zose azahanwa kuko azaba arwanya gahunda za Leta zigamije kurengera ubuzima bw’abakoresha umuhanda.

Iki gikorwa kije kubahiriza Iteka rya Perezida N° 25/01 ryo ku wa 25/02/2015 rigena ishyirwaho n’ikoreshwa ry’Akagabanyamuvuduko mu rwego rwo gukumira impanuka z’imodoka za hato na hato zihitana ndetse zikanakomeretsa abantu.

Minisitiri Nzahabwanimana yakomeje ubutumwa bwe agira ati:” Imodoka zose zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ndetse n’izipakira imitwaro zigomba gushyirwamo akagabanyamuvuduko.”

Yanenze umuco mubi wa bamwe mu batwara imodoka bakoresha ibimenyetso bitandukanye mu kubwirana ko mu cyerekezo bajyamo hari inzego zishinzwe kubahiriza umutekano wo mu muhanda, aho yavuze ko biri mu bitera impanuka bitewe no kwirara.

Yagize kandi ati:”Abatwara ibinyabiziga bakwiriye kwirinda gukorera ku ijisho. Kubahiriza amategeko y’umuhanda ni inshingano za buri wese. Abatarebwa n’iri Teka rya Perezida; ni ukuvuga abatwara ibindi binyabiziga; ntibabujijwe gushyira utugabanyamuvuduko mu modoka zabo.”

Minisitiri Nzahabwanimana yaboneyeho gushima inzego zagize uruhare muri iki gikorwa zirimo Polisi y’u Rwanda, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imwe mu mirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge, ndetse n’Amakompanyi atwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Commissioner of Police (CP) George Rumanzi yavuze ko ushaka akagabanyamuvuduko agana Beno Car Limited, kandi yibutsa ko ari yo idushyira mu modoka.

Itangizwa ku mugaragaro ry’ishyirwa ry’utugabanyamuvuduko mu modoka ryishimiwe n’abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange, aho bemeza ko umuvuduko urenze urugero rugenwa n’amategeko biri mu biteza impanuka mu muhanda.

Umwe muri bo ukorera Impuzamashyirahamwe Nyarwanda y’Amakoperative atwara abagenzi mu buryo bwa rusange (RFTC) witwa Ramathan Nsabimana yagize ati:”Noneho abagenzi bagiye kujya bagenda umutima uri mu gitereko, bitandukanye na mbere aho babaga batizeye ko bagera aho bajya amahoro bitewe na bamwe muri twe bica amategeko y’umuhanda nkana.”

-4163.jpg

Undi ukorera Volcano Express witwa Marakia Kamana yagize ati:” Akagabanyamuvuduko kadufitiye akamaro kubera ko impanuka idatoranya.

Abazubahiriza ikoreshwa ryako bazazigama amafaranga y’amande bacibwaga kubera kurenza umuvuduko ugenwa n’amategeko.”

RNP

2016-09-27
Editorial

IZINDI NKURU

CNLG iramagana umwunganizi wa Victoire Ingabire wabaye imbata yo guhakana Jenoside

CNLG iramagana umwunganizi wa Victoire Ingabire wabaye imbata yo guhakana Jenoside

Editorial 12 Jun 2016
Ikipe y’igihugu ya Sierra Leone yabaye ikipe ya 24 yashimangiye kuzitabira igikombe cya Afurika cya 2021.

Ikipe y’igihugu ya Sierra Leone yabaye ikipe ya 24 yashimangiye kuzitabira igikombe cya Afurika cya 2021.

Editorial 16 Jun 2021
Ban Ki moon yasabye ibihugu guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside

Ban Ki moon yasabye ibihugu guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside

Editorial 07 Apr 2016
Inama yahurije i Bujumbura Abakuru b’Ibihugu byo muri aka karere, nta kintu itubwiye” – Patrick Muyaya.

Inama yahurije i Bujumbura Abakuru b’Ibihugu byo muri aka karere, nta kintu itubwiye” – Patrick Muyaya.

Editorial 08 Feb 2023

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

17 Jul 2025
Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru