Muri Uganda, byari biteganijwe ko ku munsi w’ejo Ben Rutabana waburiye irengero mu kwezi kwa Cyenda umwaka ushize agezwa imbere y’Ubucamanza.
Byasabwe n’urukiko rukuru ku iratiki ya 20 uku kwezi. Umucamazca Esta Nambayo yasabye urwego rw’ubutasi rwa gisirikirae [ CMI ], kimwe n’urwego rushinzwe umutekano w’igihugu [ ISO ] , kwerekana Ben Rutabana.
Nkuko maitre David Mushabe umwunganira mu mategeko yabitangaje, Ben Rutabana ntiyagejejwe imbere y’Ubucamanza. Abakekwaho kuba bamufite bahawe ikindi cyumweru ndetse basabwe kumuzana mu rukiko ku itariki ya 5 z’ukwezi kwa gatatu.
Ben Rutabana, umwe mu bayobozi b’umutwe witerabwoba wa RNC, yaburiwe irengero mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize, ari muri Uganda, aho yageze ku itariki ya 5 z’ ukwa cyenda. Ibimenyetso bigaragaza ko Ben Rutabana yagombaga kuva I Buruseli kuwa gatatu, itariki 04 Nzeri 2019 saa 21h45 mu ndege ya Emirates Airlines agiye I Entebbe muri Uganda. Yagombaga guca I Dubai mbere y’uko agera ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe ku itariki 05 Nzeri 2019 ku isaha ya saa 13h50. Bivugwa ko muri Uganda Ben Rutabana yaba yarahuye na Pasiteri Deo Nyirigira I Mbarara ngo bategure uko Rutabana yakwerekeza mu burasirazuba bwa Congo. Rutabana ngo yaba atarishimiye uko ingabo zabo zari mu Minembwe zishwe izindi zigafatwa mpiri zabuze gifasha, akaba yarifuzaga kuyobora izacitse ku icumu bitagizwemo uruhare na Kayumba Nyamwasa, uregwa kuzitererena no kurya amafaranga yari agenewe kuzitunga, ariko we akayakoramo Business muri Mozambique.
Kayumba amaze kubimenya yahise yohereza intasi ye yizeye Frank Ntwali ajya Uganda kureba koko niba Rutabana ariho ari. Ntwali I Kampala yahuye na Brig.Abel Kandiho uyobora CMI amugezaho misiyo yari yahawe na Kayumba ndetse ayikora neza nkuko aya makuru dukura mu mbere muri RNC abivuga. Ntwali yabashije kugera aho Ben Rutabana yari acumbitse ahita amenyesha Kayumba ko yamubonye koko ari Uganda.
Kayumba yahise ategura byihuse operasiyo yo kumufata yifashishije abacuti be bakorana byahafi bo muri CMI. Ubwo Frank Ntwali yahawe inshingano [task] yo gukora no kuyobora iyo operation ndetse inagenda neza bafata Rutabana bamubika muri zimwe munzu [Safe house] za CMI hitaruye cyane umujyi wa Kampala. Amakuru avuga ko Rutabana yaje gupfira mu ibazwa n’iyicarubozo rya CMI.