Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yatangaje ko igiye gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bwemeza urutonde rw’abafite ibyangombwa byuzuye bibemerera kujya mu kizamini cyanditse cy’akazi.
Mu 2016 Guverinoma y’u Rwanda yatangije uburyo bw’ikoranabuhanga mu gusaba akazi buzwi nka E-Recruitment bugamije kunoza imitangire y’ibizamini by’akazi ka Leta.
Ubu buryo burimo aho ushyira imyirondoro yawe n’ibindi byangombwa bisabwa ku myanya y’imirimo runaka, hakaba n’ahashyirwa amatangazo y’akazi ka Leta wabonaho ahahuye n’ubunararibonye bwawe ugasaba akazi.
Umunyamabanga Uhoraho muri MIFOTRA, Gaspard Musonera, ubwo yitabaga Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko byagiye bigaragara ko hari abapfa gusaba akazi aho babonye hose n’imyanya badafitiye ubushobozi, bikagora abashinzwe gutoranya.
Musonera wari waje gusobanura ibibazo byagaragaye mu buryo bw’ikoranabuhanga rifasha mu micungire y’abakozi ba Leta n’imitangire ya serivisi bise IPPIS (Integrated Payroll & Personnel Information System) yavuze ko ubu batangiye kuvugurura imikorere y’ikoranabuhanga rya E-Recruitment.
Ati “Ubu ibigo birabyinubira cyane. Buriya ikoranabuhanga ni ryiza ariko rigira n’ibibi byaryo kuko ryoroheje uburyo abantu bashobora gusaba n’utujuje ibisabwa agasaba, ku buryo abantu baba benshi n’iyo ataba abyujuje ntabura kugutesha umwanya.”
Yakomeje agira ati “Twatangiye kugerageza kugikemura. Turi gukora uburyo bwo guhitamo mbere bikozwe n’ikoranabuhanga ryacu mbere y’uko abantu basaba akazi, agasaba akazi ari uko hari iby’ibanze akwiye kuba yujuje kandi byagenzuwe n’ikoranabuhanga aho kuba abantu.”
Nubwo atatangaje igihe bizaba byatangiriye, Musonera yumvikanishije ko bari kubishyiramo imbaraga ku buryo bizakemuka vuba.
Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta yagaragaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016 /17 hashyizwe ku isoko imyanya y’akazi 1616, hakaza abantu 54 467 baje kuyipiganira, abasaga ibihumbi 40. Aba aribo bemererwe kuyipiganira.