• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Hagiye gushyirwaho ikoranabuhanga rizajya ryemeza abemerewe gukora ibizamini by’akazi
Umunyamabanga Uhoraho muri MIFOTRA, Gaspard Musonera, ubwo yitabaga Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC)

Hagiye gushyirwaho ikoranabuhanga rizajya ryemeza abemerewe gukora ibizamini by’akazi

Editorial 21 Mar 2019 IKORANABUHANGA

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yatangaje ko igiye gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bwemeza urutonde rw’abafite ibyangombwa byuzuye bibemerera kujya mu kizamini cyanditse cy’akazi.

Mu 2016 Guverinoma y’u Rwanda yatangije uburyo bw’ikoranabuhanga mu gusaba akazi buzwi nka E-Recruitment bugamije kunoza imitangire y’ibizamini by’akazi ka Leta.

Ubu buryo burimo aho ushyira imyirondoro yawe n’ibindi byangombwa bisabwa ku myanya y’imirimo runaka, hakaba n’ahashyirwa amatangazo y’akazi ka Leta wabonaho ahahuye n’ubunararibonye bwawe ugasaba akazi.

Umunyamabanga Uhoraho muri MIFOTRA, Gaspard Musonera, ubwo yitabaga Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko byagiye bigaragara ko hari abapfa gusaba akazi aho babonye hose n’imyanya badafitiye ubushobozi, bikagora abashinzwe gutoranya.

Musonera wari waje gusobanura ibibazo byagaragaye mu buryo bw’ikoranabuhanga rifasha mu micungire y’abakozi ba Leta n’imitangire ya serivisi bise IPPIS (Integrated Payroll & Personnel Information System) yavuze ko ubu batangiye kuvugurura imikorere y’ikoranabuhanga rya E-Recruitment.

Ati “Ubu ibigo birabyinubira cyane. Buriya ikoranabuhanga ni ryiza ariko rigira n’ibibi byaryo kuko ryoroheje uburyo abantu bashobora gusaba n’utujuje ibisabwa agasaba, ku buryo abantu baba benshi n’iyo ataba abyujuje ntabura kugutesha umwanya.”

Yakomeje agira ati “Twatangiye kugerageza kugikemura. Turi gukora uburyo bwo guhitamo mbere bikozwe n’ikoranabuhanga ryacu mbere y’uko abantu basaba akazi, agasaba akazi ari uko hari iby’ibanze akwiye kuba yujuje kandi byagenzuwe n’ikoranabuhanga aho kuba abantu.”

Nubwo atatangaje igihe bizaba byatangiriye, Musonera yumvikanishije ko bari kubishyiramo imbaraga ku buryo bizakemuka vuba.

Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta yagaragaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016 /17 hashyizwe ku isoko imyanya y’akazi 1616, hakaza abantu 54 467 baje kuyipiganira, abasaga ibihumbi 40. Aba aribo bemererwe kuyipiganira.

 

2019-03-21
Editorial

IZINDI NKURU

EU: Abari munsi y’imyaka 16 bambuwe uburenganzira bwo gukoresha WhatsApp

EU: Abari munsi y’imyaka 16 bambuwe uburenganzira bwo gukoresha WhatsApp

Editorial 26 Apr 2018
Ibigo by’itumanaho byongereye imbaraga mu gukwirakwiza internet ya 4G muri Afurika

Ibigo by’itumanaho byongereye imbaraga mu gukwirakwiza internet ya 4G muri Afurika

Editorial 26 Sep 2018
Indege yo muri Singapore igiye guca agahigo ikora urugendo rw’amasaha 20 idahagaze

Indege yo muri Singapore igiye guca agahigo ikora urugendo rw’amasaha 20 idahagaze

Editorial 26 Apr 2018
Apple na Google zigiye gukora porogaramu ya telefoni yifashishwa mu gutahura uwanduye Coronavirus

Apple na Google zigiye gukora porogaramu ya telefoni yifashishwa mu gutahura uwanduye Coronavirus

Editorial 13 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Umusaza w’imyaka 80 yarashe umugore we w’imyaka 30 aramwica
HIRYA NO HINO

Uganda: Umusaza w’imyaka 80 yarashe umugore we w’imyaka 30 aramwica

Editorial 16 May 2018
Intara y’Amajyaruguru: Hongewe imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Intara y’Amajyaruguru: Hongewe imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge

Editorial 11 Aug 2016
Polisi y’u Rwanda ikomeje kugira abantu inama yo kutishora mu biyobyabwenge
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda ikomeje kugira abantu inama yo kutishora mu biyobyabwenge

Editorial 29 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru