Ku mugorona wo kuri uyu wa kane nibwo Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ukina mu kibuga hagati, Hakim Sahabo, yavuye muri Standard de Liège, atizwa muri K. Beerschot V.A. zombi zikina mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi.
Ibi bibaye nyuma yo kutamubonera umwanya uhagije wo gukina muri Standard de Liège, iyi kipe yifuje kumutiza kugira ngo abashe kubona umwanya uhagije wo gukina.
Mu butumwa yatanze akigera mu ikipe nshya yagize ati “Nishimiye gusinyira Beerschot. Mu maso yanjye mbona ari ikipe ikomeye kandi ifite abafana bayishyigikira hano mu Bubiligi. Ndizera ko ubwo nzaba mbonye iminota yo gukina, nzayibyaza umusaruro nkatera imbere.”
“Hamwe n’abatoza, abakinnyi bagenzi banjye, abafana, nzakora ibishoboka byose kugira ngo mfashe Beerschot kuguma mu Cyiciro cya Mbere.”
Nkuko ikipe ye nshya yabitangaje, uyu mukinnyi ashobora kugaragara mu mukino iza guhuriramo na Anderlecht, mu ijoro ryo kuri uyu wa 9 Mutarama 2024.
Kugeza ubu aracyafite amasezerano ya Standard de Liège agomba kuzarangira mu 2026, akaba yatijwe muri iyi kipe ku masezerano atayemerera kumugura burundu.
Beerschot iri mu makipe ari guhangana no kutamanuka mu Cyiciro cya kabiri, kuko iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 12 mu mikino 20 imaze gukina.
Mu mpeshyi yo mu 2023, ni bwo uyu mukinnyi w’Amavubi wakiniraga Lille y’Abatarengeje imyaka 19, yerekanwe nk’umukinnyi mushya wa Standard de Liège.