• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Ishyari n’ipfunwe byabashoye mu kunenga u Rwanda rwiyemeje kubungabunga umutekano muri Mozambike, aho kubanza gusesengura icyateye uwo mutekano muke.

Ishyari n’ipfunwe byabashoye mu kunenga u Rwanda rwiyemeje kubungabunga umutekano muri Mozambike, aho kubanza gusesengura icyateye uwo mutekano muke.

Ubwanditsi 21 Jul 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Nyuma y’aho uRwanda rwoherereje ingabo n’abapolisi 1.000 kugarura amahoro n’umutekano ahitwa Cabo Delgado, intara ya Mozambike imaze imyaka 4 yarashegeshwe n’ibikorwa by’iterabwoba, hari abazamuye ijwi bagaragaza ko ngo bitari bikwiye ko uRwanda rutabara muri Mozambike, kuko rutari muri SADC, Umuryango w’ibihugu byo muri Afrika y’Amajyepfo byiyemeje ubufatanye burimo no gutabarana.

Abasimbukiye ku isunzu ry’inzu kubera ikimwaro, barimo OSSUFO NOMADE ukuriye ishyaka RENAMO ritavuga rumwe n’ubutegetsi, hakabamo Minisitiri w’Ingabo w’ Afrika y’Epfo , NOSIVIWE MAPISA Nqakula, n’Ikigo Mpuzamahanga cy’ Ubushakashatsi mu by’Umutekano”ISS”, nacyo gifite icyicaro i Pretoria muri Afrika y’Epfo.

Igitangaza abasesenguzi ni ukubona abantu bakabaye bahangayikishijwe n’abaturage ba Mozambike bicwa buri munsi, abandi basaga ibihumbi 800 bakaba bashwiragira kuko bavuye mu byabo, aribo barwanya igikorwa nk’icy’uRwanda cyo gutabara Abanyafrika benewacu bari mu kaga. Byaragaragaye ariko ko aba babura icyo batuka inka bati dore igiceye cyayo, babikora by’ishyari n’isoni gusa, no kujya mu kigare cy’abifitiye izindi nyungu za politiki.

Abafite imitekerereze ishaje nk’iy’ishyaka rya RENAMO baracyumva ko kutavuga rumwe n’ubutegetsi bisobanuye kubushakira icyaha n’aho kitari, inyungu rusange z’abanyagihugu ukajugunya hirya. Iyo RENAMO imaze imyaka 46 ishinzwe. Yakabaye ifite ubunararibonye bwo gusesengura intandaro y’ikibazo cy’intambara mu ntara ya Cabo Delgado, no gutanga umuti urambye w’ikibazo. Byarayinaniye ihitamo kunenga ubutegetsi bw’igihugu cye bwasanze igikwiye ari ukwitabaza abafite ubushake n’ubushobozi bwo kugarura amahoro n’umutekano.

Abayobozi ba RENAMO bakabaye bibuka ko atari ubwa mbere Abanyarwanda batabaye abaturage ba Mozamike, kuko urugamba rwo kwibohora kwabo urubyiruko rw’Abanyarwanda rwarugizemo uruhare.

Minisitiri w’ingabo wa Afrika y’Epfo , Madamu Mapisa Nqakula yabaye uwa mbere mu kunenga igikorwa cyo kohereza ingabo n’abapolisi b’uRwanda muri Mozambike. Nyamara iki gihugu cyitwara nk’igihangange muri SADC, cyananiwe gufasha uwo muryango kohereza ingabo zawo kutabara abibasiwe n’iterabwoba muri Mozambike.

Afrika y’Epfo irarwanira kuba umugaba uukuru w’izo ngabo, nyamara ibintu biradogera muri icyo gihugu, aho abigaragambya basenya bakanasahura, bakaba bahanganye n’abashinzwe umutekano. Byari kuba byiza iyo Minisitiri Mapisa Nqakula yerura akavuga ko atasiga ibye bita imitemeri ngo ajye gupfundikira iby’ahandi.

Ikigo”ISS” ubundi gishinzwe gucukumbura umuzi w’ibibazo by’umutekano muri Afrika, byaba na ngomwa kigatanga inama y’uburyo byakemuka. Nyamara imyaka ibaye 4 ibikorwa by’iterabwoba biyogoza Mozambike, ISS yaratereye agati mu ryinyo. Aho kwerekana, mu buryo bwa gihanga, imiterere y’ikibazo cya Cabo Delgado n’uburyo iterabwoba ryaranduka, ISS ihangiyikishijwe n’uko ari Abanyarwanda bafashe iyambere bakajya gutanga imbaraga zabo.

Ese ikibazo ni uwabanje kujya Cabo Delgado, ni uzajyayo nyuma se, cyangwa icya ngombwa ni uko ikibazo gikemuka, abaturage bakarekeraho gupfa, abavuye mu byabo bagatahuka?
uRwanda ntirwagabye igitero cyo kwigarurira Mozambike. Abasirikari n’ abapolisi barwo bari muri icyo gihugu mu buryo buzwi kandi bwemewe n’amategeko. Batumiwe na Perezida Filipe Nyusi, ashingiye ku masezerano Mozambike n’uRwanda byasinyanye, kandi ni uburenganzira bwabyo busesuye. Keretse niba hari ba mpatsibihugu bumva ibi bihugu byombi byaragombaga gusaba uruhushya mbere yo gusinya amasezerano.

Ni byiza rero ko abanenga iki gikorwa babanza bagatanga umusanzu wabo mu gusesengura mbere na mbere imiterere y’ikibazo, naho kuguma mu matiku abantu bapfa uRwanda rwarabyanze. Ubuhamya bwatangwa n’abaturage bo muri Darfour muri Sudani, abo muri Sudani y’Amajyepfo, muri Santarafrika n’ahandi henshi uRwanda rwatabaye ubuzima bwari bugiye kuzima.

2021-07-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urupfu rw’agashinyaguro rwa Chérubin Okende, umudepite akaba yarabaye na Minisitiri wo gutwara ibintu n’abantu rwagaragaje isura y’ukuri ya Tshisekedi

Urupfu rw’agashinyaguro rwa Chérubin Okende, umudepite akaba yarabaye na Minisitiri wo gutwara ibintu n’abantu rwagaragaje isura y’ukuri ya Tshisekedi

Ubwanditsi 14 Jul 2023
“Kuki iyo u Rwanda na Uganda byarebanaga nabi Gen Kayihura  ariwe wabigenderagamo” – Impamvu Andrew Mwenda atanga

“Kuki iyo u Rwanda na Uganda byarebanaga nabi Gen Kayihura ariwe wabigenderagamo” – Impamvu Andrew Mwenda atanga

Ubwanditsi 12 Mar 2018
Musenyeri Rwubusisi wahoze uyobora Diocese ya Cyangungu yasubije perezida Museveni

Musenyeri Rwubusisi wahoze uyobora Diocese ya Cyangungu yasubije perezida Museveni

Ubwanditsi 15 Jan 2018
Nyabihu: Abamotari basabwe  kuba mu bashinzwe  gukumira ibyaha hagamijwe impinduka nziza

Nyabihu: Abamotari basabwe kuba mu bashinzwe gukumira ibyaha hagamijwe impinduka nziza

Ubwanditsi 28 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Safi wemeza ko atarakora ubukwe na Judithe yahishuye igihe bazabanira mu nzu imwe
SHOWBIZ

Safi wemeza ko atarakora ubukwe na Judithe yahishuye igihe bazabanira mu nzu imwe

Ubwanditsi 04 Jan 2018
Polisi y’u Rwanda yakajije ibikorwa byo kurwanya  ivunjisha ry’amafaranga y’amahanga ritemewe
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yakajije ibikorwa byo kurwanya ivunjisha ry’amafaranga y’amahanga ritemewe

Ubwanditsi 13 Apr 2016
Rayon Sports yaraye yegukanye igikombe cya cyenda cya shampiyona
IMIKINO

Rayon Sports yaraye yegukanye igikombe cya cyenda cya shampiyona

Ubwanditsi 25 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru