HAKUZIMANA Abdul Rashid ni umugabo umaze gukura wavutse muw’1968, Arubatse kandi ni se w’abana bane (abahungu batatu n’umukobwa umwe), hamwe n’umuryango we, kuri ubu (2021) atuye mu mudugudu witwa Ingenzi, mu kagari ka Kivugiza, Umurenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarungege
Yafunzwe imyaka umunani muri gereza enye zitandukanye (2006-2014) akaba avuga ko yashakaga kwunga Perezida Kagame Paul n’uwahoze ari Perezida Bizimungu Pasteur
Nkuko byagaragaye mu mivugire ye ndetse no mu miteganyirize y’imishinga ye yo gukomeza kubiba inzangano, Ubu noneho ngo arateganya guhemba Agnes Uwimana Nkusi nk’umugore w’intwari mbese ubasha gutuka no gusebya imiyoborere ya Leta y’Ubumwe, akaba arimo kwamamaza ko agiye gukora umuyoboro wa YouTube nk’itiyo azajya anyuzamo ibihuha n’amateshwa yo guhungabanya ubumwe bw’abanyarwanda binyuze mu biganiro yita ko byubaka kandi bisenya.
Bimwe mubyo agenda abiba twavugamo imitwe y’inkuru yuje uburozi igira iti “Urwikekwe mu Banyarwanda Ruterwa na FPR-Inkotanyi ihora ibanekaneka, FPR-Inkotanyi ifitiye Ubwoba MRND, Na Perezida arafungwa bityo Leta nidohore abafunze babonane nabo bashakanye, Abanyarwanda turijijisha buri wese azi ubwoko bwe, Paul Kagame niwe wa mbere utavuga rumwe na leta abari muri system barisanzuye? N’ibindi byinshi,
Ese mu by’ukuri dushyize mu gaciro aya magambo ya Rashid aho yubaka nihe uretse guhahira abakeneye abakeneye indonko mumacakubiri? Duhereye ku kibazo cyo kwunga abo atazi aho bahuriye buriya umuntu ntiyagishyira mu gika cyo gushyanuka no kwinjirira Ubutabera?
Ni gute se yavuga ko Perezida Kagame atavuga rumwe na Leta kandi ayiyoboye uko abanyarwanda twifuza….ubu se akeneye ko tumuha ingero cyangwa arashaka ko tumugereranyiriza na Leta atangaho ingero ya Kinani n’iya Kambanda na Sindikubwabo ibyo ndumva byaba ari ugusomeza amata amaganga, kuko aho abiyise abatabazi bagejeje igihugu harazwi ni kuri zero kandi naho tugeze twiyubaka haragaragara n’ubwo kidobya nk’izi zitabura.
Igihe kirageze rero ngo umuyaga uhuha utwereke ubwambure bw’ababangamiye urugendo rwo kubaka igihugu n’ubumwe bw’abanyarwanda, igihe kirageze ngo tubone uruhande Rashid abogamiyeho. Umunyamakuru ubirambyemo witwa Nshimiyimana Sam Goddy yigeze kubwira Gatanazi Etienne ngo “Bose ni abasinzi b’amata ya Demokarasi” naho Nyakubahwa Perezida Kagame we ayita Politike ya Mudomo, kuzungumuza tuu, amagambo, iyo aba yagiraga inyungu amagambo twakayateye inkunga tukayashakira inyubako…naho Rashid wifuza ko abagororwa bakomeza inshingano zo mu ngo zabo ubwo umuntu yakwibaza icyo bafunzwe cyikakuyobera.
Mu kuri rero urwo ni uruhande umunwa wa Rashid werekezamo ni ugukomeza kurangaza abaturage no kubatesha umwanya murugendo rwo kwiteza imbere. Ibi bisobanuye ko Rashid n’abandi duhora tugarukaho bananiwe kwiyakira kubera intsinzwi ya Gipawa bagakwiye kugarura agatima impembero cyangwa se n’ubundi ntaho badahamba bazihe umuti kuko ntaho bahejwe bazakomeza bavuge hanyuma natwe dukore tuzareba uzatsinda mbere.
Ikibazo ni uko dukora bo bagakomeza kugwira inda za benewabo bari ikantarange nka Marcel Sebatware na Mukobwa we, Rene Mugenzi, Gatebuke Kolode, ndetse n’abandi ntarondoye barimo Singirankabo.
Ahaaa Reka Rashid tumureke akomeze asimbure Idamange Yvonne Iryamugwiza, buriya umunsi uzaba umwe Ubutabera bumukubite Intahe mu gahanga kuko amaherezo y’icyaha burya ni ukurimbukana na nyiracyo, Kari agaciyemo.