• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Hamenyekanye amakipe 7 muri buri kiciro cy’abarwanira igikombe ndetse n’ahatanira kutajya mu kiciro cya kabiri, ibyaranze umunsi wa nyuma w’amatsinda abura umukino umwe.

Hamenyekanye amakipe 7 muri buri kiciro cy’abarwanira igikombe ndetse n’ahatanira kutajya mu kiciro cya kabiri, ibyaranze umunsi wa nyuma w’amatsinda abura umukino umwe.

Editorial 18 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Gicurasi 2021 hakinwe imikino y’umunsi wa gatandatu aho hasozwaga itsinda rya B naho itsinda rya A ryo ribura umukino umwe ngo urangire, ni itsinda ribura umukino wa Bugesera FC igomba kwakira ikipe ya AS Muhanga kuri uyu wa kane tariki ya 20 Gicurasi 2021.

Mu mukino wabimburiye indi yose wahuje ikipe ya APR FC yari yasuye ikipe ya Gorilla FC , ni umukino wabaye ku isaha ya sa sita n’igice, uyu mukino ikipe y’ingabo z’igihugu yasabwaga gutsinda kugira ngo isoze imikino yo mu matsinda ariyo iyoboye urutonde mu itsinda ryayo, ni nako byaje kugenda ibasha gutahana amanota atatu y’umunsi wa gatandatu wa shampiyona itsinze Gorilla FC ibitego 3-0.

Ibitego byabonetse muri uyu mukino, byatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco ku munota wa 4, ikindi cyatsinzwe na Manishimwe Djabel ku munota wa 87 mu gihe igitego cyahaye amanota atatu APR FC cyatsinzwe na Mugunga Yves ku munota wa 90.

Muri iri tsinda kandi ikipe ya AS Muhanga yatsindiwe iwayo n’ikipe ya Bugesera ibitego bibiri ku busa, ni ibitego byatsinzwe na Bacca ku munota wa 70 ndetse Nyandwi atsinda ikindi gitego ku munota wa 88.

Muri iri tsinda ariko ntabwo birarangira kuko aya makipe afitanye umukino w’ikirarane uzakinwa kuri uyu wa kane tariki ya 20 Gicurasi 2021, ni umukino uzaba ku isaha ya saa cyenda zuzuye ubere kuri Sitade y’akarere ka Bugesera.

Muri iri tsinda rya A, APR FC ikaba yashoje imikino yayo itsinze imikino yose ikaba ifite amanota 18 ikaba yanahise ibona itike yo kwerekeza mu makipe umunani ya nyuma ahatanira igikombe, Gorilla FC ifite amanota 9 ku mwanya wa kabiri, Bugesera FC ikagira amanota atandatu naho AS Muhanga yo nta nota narimwe ifite.

Undi mukino wo mutsinda rya B, wahuje ikipe ya Gasogi United yanganyije na Rayon Sports igitego kimwe kuri kimwe, ku ruhande rwa Gasogi United yari yakiriye yatsindiwe na Hassan Kikoyo naho Rayon Sports yo itsindirwa na Sugira Ernest, Uyu mukino kandi warangiye Rayon Sports ihawe amakarita atukura abiri, yahawe Sugira Ernest ndetse na Manace Mutatu Mbedi.

Undi mukino wahuje ikipe ya Kiyovu Sport yo yatsinzwe na Rutsiro ibitego bibiri kuri kimwe, igitego kimwe cya Kiyovu SC cyatsinzwe na Nkoto Karim naho Rutsiro itsindirwa na Iraguha ndetse na Nova Bayama.

Muri iri tsinda ikipe ya Rayon Sports yasohotsemo ari iyambere n’amanota 9, Rutsiro FC iba iya kabiri n’amanota umunani inganya na Gasogi United naho Kiyovu SC yo yasoj ku mwanya wa kane n’amanota arindwi.

Usibye umukino umwe uzahuza Bugesera FC na AS Muhanga yo mu itsinda A, mu yandi matsinda amakipe abiri ya mbere arakomeza urugendo rwo guhatanira igikombe aho amakipe uko ari 8 agomba guhura. Naho abiri ya nyuma muri buri tsinda arahatanira umwanya wa 9 kugera kuwa 16 ari naho hazavamo amakipe 2 azajya mu cyiciro cya kabiri.

Kugeza ubu amakipe arindwi yakomeje mu rugamba rwo guhatanira ikigikombe ni: APR FC, Rayon Sports, Rutsiro FC, AS Kigali , Police FC, Marines FC na Espoir FC.

Ibyaranze umunsi wa gatandatu w’amatsinda asigaje umukino umwe:

Hinjijwe ibitego 20, byatsinzwe n’abakinnyi 20 barimo 13 b’abanya Rwanda.
Ibitego 6 byinjiye mu gice cya mbere, ibindi 14 byinjira mu gice cya kabiri cy’umukino.
Habonetse Penaliti 5 hinjizwa 3
Nta kipe n’imwe yakiriye umukino yabonye intsinzi
Amakipe yari iwayo yinjije ibitego 6 gusa

Uko abakinnyi bamaze gutsinda ibitego muri iyi mikino imaze gukinwa:

Houssein Shaban AS Kigali afite ibitego 6
Robert Saba wa Kiyovu Sports we afite ibitego 5
Hassan Djibrine Etincelles afite ibitego 4
Abakinnyi 12 nibo bamaze gutsinda ibitego 3
Abakinnyi 15 nibo bamaze gutsinda ibitego 2
Abakinnyi 52 nibo bamaze gutsinda igitego 1
Abakinnyi 3 nibo bamaze kwitsinda ibitego 3.

2021-05-18
Editorial

IZINDI NKURU

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Editorial 14 Feb 2017
Claude Muhayimana yafunguwe mu ibanga mu Kuboza 2022, amaze umwaka umwe gusa muri gereza.

Claude Muhayimana yafunguwe mu ibanga mu Kuboza 2022, amaze umwaka umwe gusa muri gereza.

Editorial 07 Jan 2023
Abanyekongo baba mu Rwanda barashima uRwanda rutaguye mu mutego w’ubushotoranyi bwa Kongo.

Abanyekongo baba mu Rwanda barashima uRwanda rutaguye mu mutego w’ubushotoranyi bwa Kongo.

Editorial 05 Nov 2022
Iya 24 Mata 1994: Inkotanyi zatangiye guhungishiriza i Byumba abo zari zarokoye

Iya 24 Mata 1994: Inkotanyi zatangiye guhungishiriza i Byumba abo zari zarokoye

Editorial 24 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Uko  ikigo cya gisirikare cya Mukoni cyatewe n’abantu bitwaje ibirwanisho
ITOHOZA

Burundi: Uko ikigo cya gisirikare cya Mukoni cyatewe n’abantu bitwaje ibirwanisho

Editorial 24 Jan 2017
Kitoko yakoranye  indirimbo n’umugandekazi  Sheebah
IMIKINO

Kitoko yakoranye indirimbo n’umugandekazi Sheebah

Editorial 02 Mar 2016
Chairman Yazanye ikarita itariho ubwoko, idini n’indeshyo – “Dr. Sabin Nsanzimana”
Amakuru

Chairman Yazanye ikarita itariho ubwoko, idini n’indeshyo – “Dr. Sabin Nsanzimana”

Editorial 30 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru