Mu gihugu cya Cameroon haravugwa uruntururuntu rwa Coup d’etat yakozwe n’igisirikare ikorewe Perezida Paul Biya umaze imyaka 36 ku butegetsi.
N’ubwo bitaremezwa neza, by’umwihariko muri Nigeria birimo kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ko Paul Biya yaba yakuwe ku butegetsi.
Ikinyamakuru dukesha iyi nkuru Minbane kivuga ko muri iki gihe hitegurwa amatora muri Cameroon ibintu byazambye cyane cyane mu gace k’iki gihugu gakoresha ururimi rw’icyongereza.
Ikinyamakuru Afrivelli kuwa 11 Ukwakira 2018 cyagize kiti” Igisirikare cyafashe ubutegetsi muri Cameroon binyuze muri Coup d’etat. Paul Biya ni Perezida wa Cameroon kuva 1982”
N’ubwo ibi bivugwa, nta kinyamakuru cya leta ya Cameroon cyangwa se itangazo rirashyirwa hanze rivuga kuri iyi ngingo. Ntiharamenyekana impamvu y’ibi byose niba ari interineti cyangwa se telefoni zaba zangiritse.
Kuva Cameroon yabona ubwigenge mu 1960, hageragejwe coup d’etat mu 1980 irapfuba nyuma ikurikirwa n’imirwano yatangiye kuwa 6 Mata 1984 igahoshwa mu minsi itari mike yakurikiyeho.