Senateri Tito Rutaremara atangaza ko hari ibanga ryakoreshejwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi nka kimwe mu byihishe ubuyobozi bwabayeho mu Rwanda kuva rubonye ubwigenge kugeza mu 1994, ku ikubitiro harimo kugira impamvu nyakuri, imiyoborere n’imigabo n’imigambi.
- Mu gihe Umuryango FPR-Inkotanyi ubwo wizihizaga imyaka 30 umaze, Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru yagiranye ikiganiro kihariye na Senateri Tito Rutaremara, avuga ko hari ibanga mu miyoborere ryakoreshejwe na FPR-Inkotanyi nka kimwe mu byihishe ubuyobozi bwabayeho mu Rwanda kuva rubonye ubwigenge kugeza mu 1994.
Avuga ko nta banga ridasanzwe usibye kubanza kugira impamvu ituma ubohora igihugu, ukamenya impamvu z’ukuri buri wese yabona z’uko igihugu kimeze kandi ukagenda uzishakira politiki yo kuzirangiza, ari byo umuntu yakwita imigabo n’imigambi y’Umuryango FPR-Inkotanyi.
Tito agira ati “Icyo twarushije abandi nka RPF-Inkotanyi, ni ukugira impamvu nyakuri, tugira umurongo wa Politiki muzima kandi mwiza urangiza ibibazo igihugu gifite, tugira Imana tugira n’abayobozi beza kuko iyo tutabagira ntitwari kubigeraho. Ni icyo cyonyine twarushije ubuyobozi bwari buriho mbere ya 1994”.
Tito kandi anagaruka yerekana zimwe mu mpamvu nyakuri zavuzwe hejuru zatumye RPF yiyemeza kubohora u Rwanda, atanga ingero z’uko igihugu cyari kibuze ubumwe kuko hari abari barahunze kimwe n’abari barasigaye mu gihugu imbere kuko batabanaga. Yongeraho iby’amoko y’Abahutu, Abatutsi, Abanyenduga n’Abakiga byagaragazaga ko ubwo bumwe bwari bubuze, ndetse n’ubukene mu banyarwanda bwagaragariraga buri wese.
Atangaza ko Abanyarwanda batishyiraga ngo bizane basa n’abafungiranye batabona impapuro zo kugenda, batava muri komini ngo bage mu yindi, hakaza impamvu z’imiyoborere myiza, iza ruswa, kwiga, ubona nta n’ubwigenge, ibyo n’ibyo FPR-Inkotanyi yubakiyeho imigambi.
Tito avuga ko nyuma y’imyaka 30 umuryango FPR-Inkotanyi umaze uvutse ndetse ukaza kugera kuri byinshi birimo no kubohora igihugu ukanagiteza imbere ku buryo butangaza n’amahanga, ko ibyo byose iyo FPR itizera ko byashobokaga kugerwaho, itari no kwirirwa ibikora kuko ari ibintu abantu bari bafite mu gitekerezo ko bigomba kugerwaho kandi hagombaga gushakwa imbaraga zose kugira ngo ibyo yifuzaga bigerweho.
Tito agira ati “Twari RPF-Inkotanyi yari ifite igitekerezo ishaka n’imbaraga kugira ngo ibyifuzo byayo bigerweho. Buriya abantu bose babohora igihugu baba bazi ko bafite imbaraga zo kugera kuri iyo ntego naho ubundi bazi ko batazifite bakekeranya nta cyo bakora, yewe nta n’icyo bageraho”.
Mu kiganiro anafata umwanya wo gusubiza ku banyamahanga badashimishwa n’ukunyurwa kw’abanyarwanda nyuma y’ibyo byose RPF-Inkotanyi yabagejejeho mu myaka 23 imaze kubohora u Rwanda, avuga ko babiterwa no kuba hari bamwe badakunda u Rwanda cyangwa babanye na Leta zabanje, icyakorwa cyose kiza bakaba batakemera, abandi bakumva ko umunyafurika adakwiye kugira igitekerezo ke, adakwiye kwigenga mu bitekerezo kandi atanakwiye kwishyira ngo yizane.
Mu rwego rwo guhangana nabyo, Senateri Tito ahamagarira Abanyarwanda kubikumira kuko bafite umurongo wabo wa politiki, abayobozi bayobora bakamenya ko bagomba gukorera abaturage kandi nabo bakabibonamo, hakabaho no guhora bashaka icyabateza imbere, ibyo bafite bagaharanira kongeraho ibindi.
Mu rugamba rwo gukomeza guteza imbere Abanyarwanda, Tito anagaruka ku munyarwanda wifuzwa mu myaka 30 iri imbere kandi agendeye ku kerekezo u Rwanda rwerekezamo cya 2050, avuga ko na n’ubu umunyarwanda atarabohoka byifuzwa kuko hakiri intambara yo kumubohora.
Agira ati “Muri iyo myaka hifuzwa Umunyarwanda utagifite ubujiji, ubukene, ufite aho yivuza indwara zose kandi ufite aho umwana yiga ibyo ashaka kandi ashoboye, umunyarwanda ashobora gukora umwaka cyangwa 2 akabasha kureba aho aruhukira yifuza hose, aho ni ho azaba abohotse”.