• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Editorial 28 Jun 2024 Amakuru, HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Uburyo Abanyarwanda bitabira batiganda gahunda zose za Perezida Paul Kagame, ni kimwe mu bituma u Rwanda rwihuta mu ntambwe rutera, kuko abayobozi n’abayoborwa basenyera umugozi umwe.

Nk’uko byagiye bigenda no mu yindi myiteguro y’amatora, ndetse n’ikindi gihe cyose yifuje kubonana n’abaturage, ubwitabire butangaje bw’abaza gusabana n’umukandida Kagame Paul, ni kimwe mu bipimo by’ubwuzu n’icyizere ntagereranywa bamufitiye, we ubwe, ndetse na FPR-Inkotanyi yongeye kumutangaho umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Ibigarasha n’abajenosideri bo bibatera ishyari, bati: Biriya Abanyarwanda babikora ku gahato”!

Ariko se mwa nyangabirama mwe, igikundiro kizanwa n’agahato? Nyamara muzahekenya amenyo kugeza muyamariye mu nda!

Turabizi ko ucira impumyi amarenga amara ibinoko, ariko tuzakomeza kubabwira, yenda ntihazabura uwo Imana ivugiramo agahinduka, nk’uko byagendekeye umunyabyaha ruharwa Sawuri uvugwa muri Bibiliya.

Ni muri urwo rwego twifuje kugaruka ku butumwa busobanutse dukesha umugabo, Anastase Rwabuneza, umwe mu banyamakuru beza u Rwanda rufite kandi ubifitemo uburambe buhagije.

Umusesenguzi Anastase Rwabuneza ati “agahato ntigatanga agaciro”

Bwana Rwabuneza arabaza abakonteresigise(contre-succès) impamvu batiyambaza umutimanama( NDLR: Niba bawugira), ngo ubafashe muri uyu mwitozo wo kwibaza no kwisubiza utu tubazo tworoshye:

1. Abanyarwanda basanze FPR ku rugamba ku gahato?
2. Babohoye u Rwanda ku gahato?
3. Bagiye muri FPR ku gahato?
4. Bubatse u Rwanda ku gahato?
5. Bagabirwa inka, bakanywa amata ku gahato?
6. Bajyanwa muri RDF(ingabo z’u Rwanda) ku gahato?
7. Bajyanwa muri RNP (Polisi y’u Rwanda)ku gahato?
8. Bubakirwa inzu ku gahato?
9. Bakuwe mu bukene ku gahato?
10. Bubakirwa amavuriro ku gahato?
11. Baturanye batuje ku gahato?
12. Bubakirwa imihanda ku gahato?
13. Bararirimba bakabyina ku gahato?
14. Bidagadura ku gahato?
15. Banezerwa ku gahato?
16. Banaseka ku gahato?
17. Abana banywa Amata ku Ishuri ku gahato?
18. Ababyeyi babyarira kwa muganga ku gahato?
Umusaza Anastase Rwabuneza asoza abaza izo nyangabirama ati: “Ese ubundi kuki mutaza ngo twishimane ku gahato?”.

Twe nka Rushyashya ntacyo twarenza kuri utu tubazo tw’umuntu wasesenguye neza ubuzima bw’Abanyarwanda.

Icyo twavuga gusa ni uko Abanyarwanda bahumutse. Bazi icyiza n’ikizira. Amahitamo yabo ni ukujya mbere barangajwe imbere n’umugabo w’ibikorwa.

Ariko ubundi mbibarize bakonterezigise se: Niba hari agahato kabamururaho kubundabunda no gusabiriza aho mwanzwe, ako gahato mwagafatiranye katarabacika?

Njyewe rero, niba ari agahato kampaye agaciro, agahato katumye umwana wanjye atarwara bwaki, agahato kampaye gutunga ngatunganirwa, ako gahato karakampama.

2024-06-28
Editorial

IZINDI NKURU

Lt Col Richard Karasira yagizwe Chairman wa APR FC yungirizwa na Uwayezu Régis

Lt Col Richard Karasira yagizwe Chairman wa APR FC yungirizwa na Uwayezu Régis

Editorial 23 Jun 2023
Urujijo ku gatsiko k’abasirikare yinjiye muri Congo bavuye ku butaka bw’u Burundi

Urujijo ku gatsiko k’abasirikare yinjiye muri Congo bavuye ku butaka bw’u Burundi

Editorial 01 Nov 2018
Birababaje :Bruce Melody Ntiyasohotse ku rutonde rw’abazaririmbana n’ Icyamamare Jason Derulo, Ese Cyaba Ari kibazo Cya Muzika Nyarwanda Itazwi

Birababaje :Bruce Melody Ntiyasohotse ku rutonde rw’abazaririmbana n’ Icyamamare Jason Derulo, Ese Cyaba Ari kibazo Cya Muzika Nyarwanda Itazwi

Editorial 10 Jun 2017
Ubutumwa bw’Ishyaka PL bwo kwibuka Jenoside kunshuro ya 24

Ubutumwa bw’Ishyaka PL bwo kwibuka Jenoside kunshuro ya 24

Editorial 07 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Restrepo Jonathan yegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda kavaga i Kigali gasorezwa mu karere ka Rubavu ahita anafata umwenda w’umuhondo
Amakuru

Restrepo Jonathan yegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda kavaga i Kigali gasorezwa mu karere ka Rubavu ahita anafata umwenda w’umuhondo

Editorial 22 Feb 2022
U Rwanda rwahawe kwakira igikombe cy’Afurika 2026 mu mukino wa Handball
Amakuru

U Rwanda rwahawe kwakira igikombe cy’Afurika 2026 mu mukino wa Handball

Editorial 30 Jan 2024
Turebere hamwe Uruhare rw’izahoze ari Ingabo z’u Rwanda mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi
INKURU NYAMUKURU

Turebere hamwe Uruhare rw’izahoze ari Ingabo z’u Rwanda mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 04 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru