• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Burundi: Hafashwe ibinyabiziga bivugwa ko ari ibya Hussein Radjabu byari kuzifashishwa mu guhungabanya referandumu

Burundi: Hafashwe ibinyabiziga bivugwa ko ari ibya Hussein Radjabu byari kuzifashishwa mu guhungabanya referandumu

Editorial 11 May 2018 Mu Mahanga

Mu gihugu cy’u Burundi haravugwa ifatwa ry’imodoka 10 zo mu bwoko bwa Mitsubishi ndetse na moto 27 Igipolisi cy’u Burundi kivuga ko zafatiwe ahitwa Rohero, muri Komini Mukaza, muri Bujumbura, aho bivugwa ko ari Hussein Radjabu zari kuzifashishwa mu guhungabanya igikorwa cy’amatora ya referandumu ateganyijwe kuwa 17 Gicurasi 2018.Umuvugizi w’igipolisi, Pierre Nkurikiye, yavuze ko ibi binyabiziga byari bihishe mu rugo rw’uwitwa Bayussuf kuva mu 2010, ngo bikaba byaratumijwe na Hussein Radjabu, wahoze ari perezida w’ishyaka CNDD riri ku butegetsi akaza kutumvikana na perezida Nkurunziza ndetse agafungwa mbere yo gutoroka muri Werurwe 2015.

Hussein Radjabu akaba yaratorotse Gereza ya Mpimba yari afungiyemo, aho yari yakatiwe imyaka 13 y’igifungo mu 2007 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

Nk’uko umuvugizi w’igipolisi yabitangaje kuri uyu wa Kane, itariki 10 Gicurasi, ngo Hussein radjabu yatumije ibi binyabiziga ubwo yari akiri perezida w’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, ndetse ngo hakaba hari n’ibindi byari mu nzira byahise bijyanwa muri Sudani.

Uyu muvugizi wa polisi akaba avuga ko izi modoka na moto byari kuzifashishwa mu guhungabanya amatora ya referandumu akaba ari nayo mpamvu bazifashe kuri ubu zikaba ziparitse ahakorera Urwego rw’Igihugu rw’ubutasi (SNR) nk’uko ikinyamakuru Iwacu-Burundi dukesha iyi nkuru kivuga.

Hussein Radjabu, uvugwa muri iki kibazo akaba abarizwa mu buhungiro muri Uganda cyangwa muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo , yahise agira icyo avuga kuri aya makuru abinyujije kuri twitter abaza impamvu habaho guhungabanya referandumu ashimagira ko ari igikorwa cya Perezida Nkurunziza Abarundi batitayeho.

Umuvugizi w’igipolisi yaboneyeho kuburira abanyapolitiki bose, abari mu gihugu n’abari hanze yacyo, avuga ko uzagerageza guhungabanya umutekano azafatwa kandi agahanwa.

Hagati aho, uwari ubitse ibi binyabiziga ntiyatawe muri yombi kuko ngo nta cyaha ashinjwa, ariko igipolisi kikaba cyatangaje ko gikomeza iperereza.

Zimwe muri izo pikipiki ziriko ibimenyetso vy'umugambwe UPD, ngo ariko uwo mugambwe urabihakana ko atari ivya wo
Ipikipiki ziriHo ibimenyetso By’ Ishyaka  UPD, ngo ariko uwo bo bakabihakana 

Ngo Hussen Radjabu yari yabiguze  akiyoboye ,  CNDD-FDD,  aha umuntu akaba yakwibaza uko byaguzwe ubuyobozi bwose bwa CNDD-FDD butabizi ,naho byaciye ngo byinjizwe mu gihugu.

Ngo amakuru inzego z'umutekano zifise ngo ni uko izo modoka zariko zirategurwa kugira zikoreshwe mu guhungabanya umutekano muri kino gihe c'amatora y'ibwirizwa nshingiro

Yaje gutoroka  Prison mu mwaka wa  2015 nyuma y’imyaka umunani afunzwe, akaba ari umuntu ubu yumvikana gake  cyane anenga  ibikorwa by’ubutegetsi, avuga ko bwamurenganije.

Ari mu bantu batangije kandi bakorera cyane CNDD-FDD kuva ikiri mw’ishyamba kugeza  bafashe  ubutegetsi mu 2005 n’inyuma yaho.

 

2018-05-11
Editorial

IZINDI NKURU

Muri CNLG haravugwa ubujura bw’imishahara

Muri CNLG haravugwa ubujura bw’imishahara

Editorial 20 Aug 2016
Gicumbi : Gitifu w’Akarere yeguye, abajijwe impamvu ati:  “Eeeh! Waba uretse gato.”

Gicumbi : Gitifu w’Akarere yeguye, abajijwe impamvu ati: “Eeeh! Waba uretse gato.”

Editorial 25 Nov 2016
Tombola y’igikombe cy’Isi 2022 yagaragaje ko Portugal iri mu itsinda rimwe na Ghana na Uruguay ndetse na South Korea – Uko tombola yose yagenze

Tombola y’igikombe cy’Isi 2022 yagaragaje ko Portugal iri mu itsinda rimwe na Ghana na Uruguay ndetse na South Korea – Uko tombola yose yagenze

Editorial 04 Apr 2022
Amakosa 5 Umucamanza Theodor Meron asabirwa gukurwaho icyizere

Amakosa 5 Umucamanza Theodor Meron asabirwa gukurwaho icyizere

Editorial 23 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Zambia: Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yitabiriye Inama ya COMESA iheruka kwamburwa u Burundi
HIRYA NO HINO

Zambia: Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yitabiriye Inama ya COMESA iheruka kwamburwa u Burundi

Editorial 18 Jul 2018
Rulindo:Amashyaka 9 yashyigikiye abaturage ihindurwa ry’ingingo ya 101
Mu Rwanda

Rulindo:Amashyaka 9 yashyigikiye abaturage ihindurwa ry’ingingo ya 101

Editorial 21 Jul 2017
Aimable Karasira yavanye he ubudahangarwa butuma adakurikiranwa ngo ahanirwe uburozi aroha mu baturage?
Amakuru

Aimable Karasira yavanye he ubudahangarwa butuma adakurikiranwa ngo ahanirwe uburozi aroha mu baturage?

Editorial 24 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru