Umunyamakuru wa BBC, Venuste Nshimiyimana yandikiye ibaruwa ihumuriza uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, anongera kwibutsa ko atazigera ahwema gusaba ko amahanga yatereranye u Rwanda bigatuma abatutsi barenga 1.000.000 bicwa, bagomba guca bugufi bagasaba imbabazi ndetse bakanatanga impozamarira.
Ibaruwa ya Venuste Nshimiyimana
Muvandimwe nkunda Uwimana Veronica,
Uyu munsi urakomeye mu buzima bwawe ndetse n’ubwa benshi mu nkomoko y’Abatutsi bishwe bushinyaguzi muri 1994.
Ndagutekereza by’umwihariko kuko nkuzi, nkaba nzi ibikomere ugendana, nkaba nzi ubutwari bukuranga mu kwiyubaka, ineza uha urubyaro rwawe, n’urukundo uha abarukeneye.
Iteka ryose muri iki gihe cy’icyumamo mba nibuka benshi nakundaga naburiye muri Eto Kicukiro aho nari nahungiye- nahinjiye ku itarki ya 7 Mata 1994-nibuka igihe nabatabarizaga mbwira amahanga ngo atabare agatererera agati mu ryinyo. Na n’ubu mpora mvuza impanda, kubera ko navuze ko nzitsa umurindi kugeza igihe bazaba bagiriwe ubutabera. Nzahora mbibuka iteka.
Umuryango mpuzamahanga, cyane cyane ibihugu byohereje ingabo mu Rwanda muri Mata 1994,-Ububiligi, Ubufaransa, Ubutaliyani- byaje bigatwara abanyagihugu babyo, bigasiga abanyarwanda bicwa, kimwe n’abandi bari mu butumwa bw’amahoro banze gutabara Abatutsi bakicwa barebera bakwiye gusaba imbabazi bagatanga impozamarira.
Igihe cyizagera impuruza ntanga yumvikane hose.
Mpora nibuka abo twararanye rubunda. Duhigwa bukware. Bagapfa batagomba. Icyatumye ndokoka nicyo cyimpa imbaraga zo kubavuganira. Mu Manama mpuzamahaganga ntumiwemo, nibutsa iteka abanze gutabara Abatusi bari muri Eto Kicukiro bakwiye kubiryozwa bakabitangira indishyi y’akababaro. Imuryango yabo igahabwa akabando k’iminsi.
Muvandimwe Uwimana Veronica,
Muri iki gihe cy’icyunamo, ndibuka n’imbaga y’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi. Buri wese aho ari ndamuzirikana. Mwese mbaragije Imana kandi ndasabira abanyu bose batabarutse. Bicaye heza iburyo bwa Jambo. Kuba mwararokotse ni igitangaza cy’Imana. Nimwihangane. Mukomeze mwiyubake, Mwubaka u Rwanda.
Nkwandikiye kugirango ngukomeze. Ntucike intege. Ukomeze urangwe n’ubwizige. Nzagufasha guharanira ko jenocide yakorewe Abatutsi itazongera kubaho ukundi. Nshimira Imana ko yampaye kumenya no kubana n’ abantu nkawe buje urukundo n’ubumuntu. Abatashye batagomba baracyariho kuko bashabutse amashami menshi azatuma igiti cy’u Rwanda kiba inganzamarumbo.
Umuvandimwe wawe.
Venuste Nshimirimana