• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ibaruwa yandikiwe uwacitse ku icumu muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside kunshuro ya 24
Veronica Uwimana warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, warokokeye muri ETO ya Kicukiro

Ibaruwa yandikiwe uwacitse ku icumu muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside kunshuro ya 24

Editorial 09 Apr 2018 ITOHOZA

Umunyamakuru wa BBC, Venuste Nshimiyimana yandikiye ibaruwa ihumuriza uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, anongera kwibutsa ko atazigera ahwema gusaba ko amahanga yatereranye u Rwanda bigatuma abatutsi barenga 1.000.000 bicwa, bagomba guca bugufi bagasaba imbabazi ndetse bakanatanga impozamarira.

Ibaruwa ya Venuste Nshimiyimana

Muvandimwe nkunda Uwimana Veronica,

Uyu munsi urakomeye mu buzima bwawe ndetse n’ubwa benshi mu nkomoko y’Abatutsi bishwe bushinyaguzi muri 1994.

Ndagutekereza by’umwihariko kuko nkuzi, nkaba nzi ibikomere ugendana, nkaba nzi ubutwari bukuranga mu kwiyubaka, ineza uha urubyaro rwawe, n’urukundo uha abarukeneye.

Iteka ryose muri iki gihe cy’icyumamo mba nibuka benshi nakundaga naburiye muri Eto Kicukiro aho nari nahungiye- nahinjiye ku itarki ya 7 Mata 1994-nibuka igihe nabatabarizaga mbwira amahanga ngo atabare agatererera agati mu ryinyo. Na n’ubu mpora mvuza impanda, kubera ko navuze ko nzitsa umurindi kugeza igihe bazaba bagiriwe ubutabera. Nzahora mbibuka iteka.

Umuryango mpuzamahanga, cyane cyane ibihugu byohereje ingabo mu Rwanda muri Mata 1994,-Ububiligi, Ubufaransa, Ubutaliyani- byaje bigatwara abanyagihugu babyo, bigasiga abanyarwanda bicwa, kimwe n’abandi bari mu butumwa bw’amahoro banze gutabara Abatutsi bakicwa barebera bakwiye gusaba imbabazi bagatanga impozamarira.

Igihe cyizagera impuruza ntanga yumvikane hose.

Mpora nibuka abo twararanye rubunda. Duhigwa bukware. Bagapfa batagomba. Icyatumye ndokoka nicyo cyimpa imbaraga zo kubavuganira. Mu Manama mpuzamahaganga ntumiwemo, nibutsa iteka abanze gutabara Abatusi bari muri Eto Kicukiro bakwiye kubiryozwa bakabitangira indishyi y’akababaro. Imuryango yabo igahabwa akabando k’iminsi.

Venuste Nshimiyimana wanditse ibaruwa ihumuriza uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Muvandimwe Uwimana Veronica,

Muri iki gihe cy’icyunamo, ndibuka n’imbaga y’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi. Buri wese aho ari ndamuzirikana. Mwese mbaragije Imana kandi ndasabira abanyu bose batabarutse. Bicaye heza iburyo bwa Jambo. Kuba mwararokotse ni igitangaza cy’Imana. Nimwihangane. Mukomeze mwiyubake, Mwubaka u Rwanda.

Nkwandikiye kugirango ngukomeze. Ntucike intege. Ukomeze urangwe n’ubwizige. Nzagufasha guharanira ko jenocide yakorewe Abatutsi itazongera kubaho ukundi. Nshimira Imana ko yampaye kumenya no kubana n’ abantu nkawe buje urukundo n’ubumuntu. Abatashye batagomba baracyariho kuko bashabutse amashami menshi azatuma igiti cy’u Rwanda kiba inganzamarumbo.

Umuvandimwe wawe.

Venuste Nshimirimana

2018-04-09
Editorial

IZINDI NKURU

AMATEKA Y’ICUMU RYATEWE YESU MU RUBAVU

AMATEKA Y’ICUMU RYATEWE YESU MU RUBAVU

Editorial 28 Jun 2016
Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique

Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique

Editorial 09 Aug 2017
U Bufaransa: Ibitaro byasheshe kontaro ya Dr Twagira ushinjwa ibyaha bya Jenoside

U Bufaransa: Ibitaro byasheshe kontaro ya Dr Twagira ushinjwa ibyaha bya Jenoside

Editorial 07 Feb 2018
Gen. Dallaire yongeye gukomoza ku mahanga yareberega nyamara Abatutsi barimo kwicwa mu Rwanda

Gen. Dallaire yongeye gukomoza ku mahanga yareberega nyamara Abatutsi barimo kwicwa mu Rwanda

Editorial 10 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe na Busingye bakurikiye umukino Arsenal yatsinzemo Manchester United 2-0
Amakuru

Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe na Busingye bakurikiye umukino Arsenal yatsinzemo Manchester United 2-0

Editorial 05 Dec 2024
Venant Musoni  wakorewe  iyicarubozo muri Uganda, aratabariza  bagenzi be 40 bari mu makasho ko bakorerwa ubuvugizi
ITOHOZA

Venant Musoni wakorewe  iyicarubozo muri Uganda, aratabariza  bagenzi be 40 bari mu makasho ko bakorerwa ubuvugizi

Editorial 30 Apr 2019
Umuvugizi Wa FDLR, La Forge Fils Bazeyi Yatawe Muri Yombi
INKURU NYAMUKURU

Umuvugizi Wa FDLR, La Forge Fils Bazeyi Yatawe Muri Yombi

Editorial 17 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru