Uwitwa Donatien Nshimyumuremyi ni umuhungu wa Kabuga Felisiyani, ruharwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ubu akaba ari muri gereza aho ategereje urubanza mu mizi yarwo.
Uyu Nshimyumuremyi kandi ni muramu wa Augustin Ngirabatware, we wamaze gukatirwa imyaka 32 amaze guhamwa n’uruhare mu byaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Byari bimenyerewe ko we n’abandi bana b’abajenosideri bagerageza gutagatifuza ababyeyi babo bahekuye u Rwanda, ariko noneho aka ni agasuzuguro gakabije ku Banyarwanda ndetse no nyokomuntu aho iva ikagera, kubona umwana w’umujenosideri atinyuka kuvugira mu ruhame ko ijambo”jenoside”ridakwiye gukoreshwa.
Aka gasomborotso kagomba guhanwa n’amategeko. Biri n’amahire, uyu mugome Donatien Nshimyumuremyi atuye mu Bubiligi, igihugu gifite itegeko rihana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Aho mu Bubiligi kandi habayo imiryango irengera inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, nka Ibuka-Mémoire et Justice, DRB-Rugari, n’indi myinshi, ikaba rero ikwiye kwihutira kurega uyu mugizi wa nabi Donatien Nshimyumuremyi, n’abandi nkawe bigize indakoreka.
Ubusanzwe Donatien Nshimyumuremyi afitanye ubumwe(solidarité criminelle) n’abandi bana b’abajenosideri, nka Marie-Rose Habyarimana, J. Luc Habyarimana, Bernard Habyarimana na Léon Habyarimana bo kwa Kinani Yuvenari Habyarimana na Kanziga Agatha “Nyinawakazu”.
Mu mahomvu yabo kandi banatumiramo abitwa Freeman Bikorwa usa n’ufite uburwayi bwo mu mutwe, Joseph Matata kuva na kera utagira rutangira, Elia Ngirabakunzi wiyemeje kuba umugambanyi, abuzukuru ba Dominiko Monyumutwa, n’abandi bataye umutwe, basigaranye gusa uwo kugoreka amateka y’uRwanda, azwi n’isi yose.
Ibi bitabapfu babinyuza ku cyiswe”Salon y’Umutware TV’, aho birirwa bikirigita bagaseka, bidoga ko ababyeyi babo ari “abantu beza”, ndetse “bakundaga Abatutsi”.
Namwe nimwibaze Agatha Kanziga ukunda Abatutsi, mutekereze Mbonyumutwa wakunze umututsi, n’abandi baparimehutu n’Interahamwe zarimbubye Abatutsi kuva kera, ariko ababakomokaho bati”ababyeyi bacu ni intangarugero”!Iri ni ifunwe ryo kubyarwa n’ abicanyi kabuhariwe, ariko baramutse bagira ubwenge, bakwitandukanya nabo, cyane ko icyaha ari gatozi. Gusa nyine kubabarizaho gushyira mu gaciro, ni nko kubariza amata ku kimasa.
Nk’uko twabivuze ako gatsiko karimo n’uwitwa Elia Ngirabakunzi, wahoze ari na depite wa PL nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, maze ananiwe kwishyura amadeni atabarika afitiye amabanki, aboneza iy’ubuhunzi, aho yirirwa atukana kuva mu gitondo bukamwiriraho. Uyu Ngirabakunzi aherutse no gusaba imbabazi abo kwa Habyarima, ndetse nabo ngo barazimuha, yishinja kuba yaratinze kubasanga ishyanga ngo bafatanye gushira isoni no kwerekana urwango bafitiye uRwanda.
Byaragaragaye ko kujenjekera abantu nk’aba bangiza byabatije umurindi, bigera n’aho bumva bashobora kurenga umurongo utukura.
Aho bigeze ariko, dukwiye kubahagurukira rimwe twese, ntitwemere ko aba baswa badutobera amateka. Imyitwarire nk’iya Nshimyumuremyi niba idahagaze ku neza, igomba guhagarikwa n’amategeko, kandi muri izi nzererezi ntayo iri hejuru yayo.