Umwaka wa 1990
Tariki ya 1 Ukwakira
umupaka wa Kagitumba wagabweho igitero. Cyabaye ikimenyetso cy’itangira ry’urugamba rwamaze imyaka ine nyuma y’uko abari bagize umuryango FPR Inkotanyi biyemeje kubohora igihugu hifashishijwe inzira y’intambara.
Ingabo za RPA, ishami rya gisirikare rya FPR-Inkotanyi, ku ikubitiro ryari riyobowe na Gen. Maj Fred Gisa Rwigema, gusa ubutegetsi bwa Habyarimana bubifashijwemo n’abacancuro, bwabashije gukoma mu nkokora RPA.
Mu gihe kingana n’iminsi 14 ya mbere y’urugamba, bamwe mu bayobozi bakuru ba RPA barishwe bitera icyuho gikomeye mu buyobozi ndetse na morali ijya hasi bikomeye mu basirikare hafi ya bose bari basigaye.
Perezida Paul Kagame muri icyo gihe wari Major yahise ajya ku buyobozi, azana uburyo bushya bw’imirwanire n’izindi mpinduka nyinshi.
Tariki ya 2 Ukwakira:
Hatabarutse uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Inkotanyi Gen. Maj Gisa Fred Rwigema, arasiwe i Nyabwishongwezi.
Ku ya 4 Ukwakira:
Ingabo z’Abafaransa 300 zaje kurinda abaturage babo babaga mu Rwanda ndetse n’ingabo za RPA batayo ya 9 zafashe Umujyi wa Nyagatare.
Mu ijoro ryo ku itariki ya 4 bucya ari ku ya 5 Ukwakira, Guverinoma ya Habyarimana yacuze ikinyoma ivuga ko Inkontanyi zateye Umujyi wa Kigali ibigira urwitwazo ubwo yafungaga Abatutsi basaga ibihumbi 10, n’abandi b’abanyapolitiki benshi.
Ku ya 5 Ukwakira:
Abasirikare 535 b’Ababiligi n’abo muri Zaire baje gufasha ingabo za Habyarimana.
Ku itariki ya 6 ni ya 7:
Ingabo za RPA batayo ya 4 zafashe Gabiro.
Ku ya 8 Ukwakira:
Nyuma y’isibaniro na RPA i Kagitumba, ingabo za FAR zishe Abahima 1,000 bo mu Mutara bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ku itariki ya 11 kugera 13 Ukwakira:
Babaye ubwicanyi bwahitanye Abatutsi bagera kuri 400 muri Komini Kibilira.
Ku itariki 23 Ukwakira: Urupfu rwa Major Bunyenyezi na Major Bayingana, ubwo bagwaga mu mutego w’umwanzi i Ryabega.
Tariki ya 13 Ugushyingo:
Habyarimana yemereye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi gukora, ndetse anavuga ko ubwoko bugomba gukurwa mu ndangamuntu n’ubwo bitigeze bikorwa.
Ku ya 6 Ukuboza:
Ikinyamakuru Kangura cyashyize ahagaragara amategeko 10 y’Abahutu, umunani muri yo yashishikarizaga Abahutu kutagirira Umututsi imbabazi.
Mu 1991
Tariki ya 3 Mutarama:
RPA yahinduye isura y’imirwano igaba igitero gikomeye mu duce twa Gatuna na Kaniga mu rwego rwo kwima inzira ibikoresho by’ingabo za Leta.
Ku ya 7 Mutarama:
Abanyarwanda batari bake bakatiwe igihano cy’urupfu bitwa ibyitso by’Inkontanyi.
Ku ya 23 Mutarama:
RPA yafashe Umujyi wa Ruhengeri ifungura n’imfungwa zari zifungiye muri Gereza ya Ruhengeri zitwa Ibyitso.
Mu mpera za Mutarama kugera ntango za Werurwe: Hishwe Abagogwe bo mu bwoko bw’Abatutsi bari hagati ya 500 na 1,000.
Mu 1992 Muri Werurwe:
Habaye iremwa ku mugaragaro ry’umutwe w’Abahutu b’abahezanguni wiswe CDR n’iyicwa ry’Abatutsi bagera kuri 300 mu Bugesera.
Muri Gicurasi:
Igitero gikomeye cya RPA cyafashe Amakomini amwe n’amwe, cyatumye abaturage basaga ibihumbi 350 bava mu byabo.
Muri Kanama:
Abatutsi benshi barishwe ku Kibuye.
Mu Ugushyingo:
Leon Mugesera yavuze ijambo ku Kabaya aho yakanguriraga Abahutu gutsemba Abatutsi, avuga ko bazasubizwa aho yavugaga ko bakomoka muri Ethiopia banyujijwe iya Nyabarongo.
Mu 1993
Ku itariki ya 8 Gashyantare:
RPA yigaruriye agace kanini k’igihugu iza no gusubira inyuma, mu rwego rwo kumvisha amahanga ko Abatutsi bakomeje kwicwa urubozo.
Ku itariki ya 8 Werurwe:
Ni bwo hasohotse Raporo Mpuzamanga yerekanaga uruhare rw’ibiro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ku bwicanyi bwakorewe Abagogwe muri Perefegitura za Gisenyi na Ruhengeri.
Ku itariki ya 7 Mata:
Guverinoma yakiriye iyo raporo, inahakana byimazeyo ibyari biyikubiyemo.
Mu kwezi kwa Kanama:
Hatangiye kumvikana ibiganiro byo kwangisha abandi Banyarwanda kurwanya Abatutsi binyuze kuri Radio RTLM.
Tariki ya 4 Kanama:
Mu gihe RPA na Guverinoma y’u Rwanda byasabwaga kubahiriza imyanzuro yari ikubiye mu masezerano ya Arusha, Guverinoma yo yakomeje gutoza imitwe yakoze Jenoside irimo Interahamwe, Impuzamigambi ndetse n’abandi bambari bagombaga gukora ubwicanyi.
Tariki ya 28 Ukuboza:
Batayo ya gatatu y’ingabo za RPA zageze i Kigali muri CND, hari mu rwego rwo gushinga Guverinoma y’inzibacyuho yari yaremejwe n’amasezerano ya Arusha.
Mu 1994
Tariki ya 6 Mata:
I Dar-es-Salaam habereye Inama y’Akarere, ndetse ni na bwo indege yari itwaye Perezida Habyarimana yahise ihanurwa saa mbiri n’igice z’ijoro (8h30’), ubwo yagarukaga i Kigali igiye kugera ku Kibuga cy’indege cy’i Kanombe.
Ku ya 7 Mata:
Habaye iyicwa rya Minisitiri w’Intebe Uwilingiyimana Agathe n’ingabo 10 z’Ababilibi zamurindaga, hishwe kandi n’abaminisitiri batandukanye n’abandi bo ku ruhande rutavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho. Ubwo Jenoside yahise itangira i Butare, Gitarama na Murambi ya Byumba.
Ku ya 8 Mata:
Ingabo za RPA zafashe umugambi wo gutera Kigali, ndetse no guhagarika Jenoside mu maguru mashya.
Tariki ya 14 Mata:
U Bubiligi bwategetse hutihuti ingabo zabwo kuva mu Rwanda no mu ngabo za Loni ku buryo kugeza ku ya 20 uwanyuma yari amaze kuva mu Rwanda.
Ku itariki ya 18 Mata:
RPA yarashe RTLM ku bw’ikwirakwiza y’umwuka mubi w’urwango mu Banyarwanda.
Ku ya 19 Mata:
I Butare aho Perezida Sindikubwabo avuka yatanze imbwirwaruhame ishishikariza abaturage guhaguruka no kwica Abatutsi, bidatsinze umuntu utari ushyigikiye uwo mugambi na we yahise atangira guhigwa bukware ndetse akanicwa.
Ku itariki 21 Mata:
RPA yabohoye Byumba.
Ku itariki ya 21 na 22 Mata:
Akanama ka Loni Gashinzwe Umutekano mu mwanzuro wa 1912, kategetse ingabo zayo kuva mu Rwanda hagasigara 270 gusa.
Ku itariki ya 30 Mata:
RPA yagenzuraga umupaka wa Rusumo uherereye ku mupaka wa Tanzania.
Ku itariki ya 16 Gicurasi:
RPA yafunze umuhanda Gitarama-Kigali.
Ku ya 22 Gicurasi:
RPA yafashe ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali n’ikigo cya gisirikare cy’i Kanombe.
Ku itariki ya 29 Gicurasi:
RPA yafashe Umujyi wa Nyanza.
Ku ya 2 Kamena:
RPA yabohoye Kabgayi.
Ku itariki ya 13 Kamena:
RPA yafashe Umujyi wa Gitarama aho Guverinoma y’inzibacyuho yakoreraga, ariko ko yo yari yerekeje ku Gisenyi ku itariki ya 10 Kamena.
Ku ya 21 Kamena:
Ku mwanzuro wa Loni wa 929, Ingabo za mbere z’Abafaransa zageze ku mipaka y’u Rwanda na Zaire mu rwego rwa “Operation Turquoise”.
Ku itariki ya 28:
I Genève, Loni yashize ahagaragara raporo yemeza ko mu Rwanda harimo kuba Jenoside ikorerwa Abatutsi.
Tariki ya 4 Nyakanga:
RPA yabohoye Umujyi wa Kigali nyuma yo kubohora Butare *ku ya 3.* Guverinoma yari iriho yahise yerekeza mu buhungiro muri Zaire.
Ku ya 14 Nyakanga:
RPA yabohoye Umujyi wa Ruhengeri.
Ku ya 17 Nyakanga:
RPA yabohoye Umujyi wa Gisenyi.
Ku itariki ya 19 Nyakanga:
Ni bwo hashinzwe Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’ihagarikwa ku mugaragaro rya Jenoside.
Kuri izo tariki urusaku rw’amasasu rwarahagaze mu mujyi wa Kigali, iki kiba ikimenyetso cyo guhagarikwa kwa Jenoside yarimo ikorerwa Abatutsi, aho ingabo za RPA zabashije guhashya iza FAR n’Interahamwe, benshi muri aba bahungira muri Zaïre.