Buri musore wese aba yifuza kuzashaka umugore mwiza ku isura ariko cyane cyane mu ngeso ku buryo atazigera yicuza iby’urushako rwe.
Nubwo bigoye kumenya umuntu uzakomeza kugira ingeso nziza nk’izo wamushatse afite ariko burya ngo hari ibimenyetso byakwereka ko umukobwa muri kumwe azavamo umugore ubereye urugo.
Urubuga elcrema rwasohoye inkuru igaragaza ibiranga umukobwa ushobora kubaka rugakomera ku buryo buri musore wese akwiriye kubyitaho
1. Umukobwa udahora yinuba
Umukobwa uzavamo umugore muzima ubereye urugo amenya gucunga ururimi rwe, ntabwo ahora yinubira ibitagenda akaba cyangwa se ibyo abonye byose akaba afite icyo abivugaho .
Uburanga bwose umukobwa yaba afite aramutse ahora ari umuntu winuba yatera umugabo we kwicuza.
2. Umukobwa utikubira
Igihe mu rukundo ubona ko umukobwa mukundana ashishikajwe n’inyungu ze gusa cyangwa se ibimwerekeyeho, aba ari ikimenyetso ko atazavamo umugore muzima.
Iyo rero ubona ako ashishikajwe n’iterambere ryanyu mwese ,adakurura yishyira , bikugaragariza yuko azubaka
3. Umukobwa ugushyigikira
Umukobwa uzavamo umugore ukubereye umubona kare, aba yitaye ku iterambere ryawe,uburyo ugaragaramo ndetse agakora uko ashoboye kugira ngo abigufashemo.
Igihe rero ubona ko uwo muri kumwe adashishikajwe n’ibyawe buriya no mu rugo azajya agutererana
4. Umukobwa wigomwa
Umukobwa wigomwa kugira ngo urukundo rwanyu rugire aho rugera, azakora na byinshi mu kwitangira urugo rwanyu.
Iyo rero mubana mu byiza gusa akishimira ibyo umugezaho we ntacyo yakora ngo akurwanire ishyaka, ntabwo ashobora kuvamo umugore ubereye urugo
5. Umukobwa ucisha make
Umukobwa ucisha make ntiyishimire gusumbya ububasha uwo bakunda, iyo agezeyo arubaka ariko iyo bigaragara ko ashaka kuba ariwe ufata buri cyemezo cyose, iyo bageze mu rugo umuriro uraka.
6. Umukobwa uzi gukunda
Umukobwa uzubaka rugakomera usanga ashyize imbere urukundo kurenza ibindi byose.
Igihe cyose umukobwa atagufitiye urukundo nushaka ntuzigore umushyira mu rugo kuko ntacyo wakora ngo umuntu utagukunda akubere mwiza
7. Umukobwa udahuzagurika
Ntabwo umukobwa yavamo umugore mwiza igihe ahuzagurika . Kuba umuntu akuze mu mutwe nabyo bigira uruhare mu gutuma ahazaza h’urugo rwe hatabamo rwaserera kuko aba afite ubushobozi bwo guhangana n’uburemere bw’ibibazo urugo rushobora kugira
8. Umukobwa w’umunyakuri kandi wubaha
Umukobwa w’umunyakuri, wubaha umugabo we , udasuzugura , umuha agaciro akwiriye n’ubundi iyo umushatse arabikomeza biba biri mu ndangagaciro ze
9. Umukobwa usenga
Umuntu wiyambaza Imana, uyubaha, umenya n’uburyo afata abantu, iyo rero ushatse umuntu utarigeze abimenya usanga ntacyo atinya, kuri we nta kirazira.
Urutonde rushobora kuba rurerure bitewe n’icyo umuntu wese ashingiraho mu gushakisha umugore yakumva amunyuze ariko n’ibyavuzwe haruguru ni ingenzi.