Umunsi ku munsi Uganda ikomeje guhinduka nk’indiri n’icyicaro cy’ibikorwa by’umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, RNC, urangajwe imbere na Kayumba Nyamwasa wakoze ibyaha mu gihugu nyuma agahungira muri Afurika y’Epfo.
Muri iki gihugu cy’igituranyi niho uyu mutwe ushakira abayoboke cyane abahoze ari impunzi z’abanyarwanda. Ni ibikorwa bigirwamo uruhare n’inzego z’ubutasi muri Uganda bikibasira Abanyarwanda baba muri icyo gihugu kuko bamwe bashimutwa, bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa kuba intasi.
Ikinyamakuru The Standard cyo muri Kenya cyatangaje ko hari amakuru ahamya ko ibyo bikorwa bitagamije ineza ku Rwanda byagiye bishyigikirwa byeruye n’inzego z’umutekano by’umwihariko n’urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI), mu gucura inkuru zitandukanye hagahimbwa n’amakuru y’ubutasi hagamijwe umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.
Ayo magambo y’ibinyoma ngo yagiye azamurwa na RNC asa n’ayagendeweho cyane n’inzego z’umutekano muri Uganda mu gufata ibyemezo ku rujya n’uruza rw’Abanyarwanda muri Uganda, kuko abenshi bagiye batabwa muri yombi bazira ubusa ndetse bagakorerwa iyicarubozo.
Ibyo bikorwa byanagiye bikurikirwa n’inkuru zisebya u Rwanda zanditswe mu bitangazamakuru binyuranye nk’uko umwe mu bantu ba hafi mu nzego z’umutekano muri Uganda yabitangaje.
Ati ”Bimaze kurenga urugero uburyo hano muri Uganda twihanganiye ibi bintu bidafite ishingiro bigakomeza kandi bishobora guteza ikibazo kuri dipolomasi n’umutekano byacu n’u Rwanda.”
Yakomeje agira ati “Abagize RNC bagiye mu matwi ya bamwe mu nzego z’ubutasi muri Uganda, basanzwe bafitanye amateka y’ahahise. Byagiye bituma hari bamwe bakoresha nabi inshingano bafite mu gukorera inyungu zabo bwite.”
Mu minsi ishize hashyizwe hanze uburyo imikoranire yifashe hagati y’ubutasi bwa gisirikare muri Uganda, CMI na RNC, binyuze ku munyarwanda uba i Kampala witwa Rugema Kayumba, mubyara wa Kayumba Nyamwasa washinze RNC.
Uyu Rugema ni we utanga amakuru menshi mabi ku Rwanda yifashishije imbuga nkoranyambaga akanatungira urutoki inzego z’umutekano za Uganda abanyarwanda bo guta muri yombi badashyigikiye umugambi we.
Ahoza mu kanwa ko u Rwanda “rushimuta”impunzi zitari gukora ibyo rushaka ndetse RNC na CMI byatije umurindi inkuru z’ibinyoma zivuga ko leta y’u Rwanda iri gutera inkunga ubwicanyi bugamije kugirira nabi abayobozi bakuru muri Uganda.
Umutwe wa RNC ukomeje gushaka abarwanyi muri Uganda, aho mu Ugushyingo umwaka ushize, Uganda yataye muri yombi impunzi 45 ku mupaka wa Kikagati zifite ibyangombwa by’ibihimbano, bikavugwa ko zerekezaga mu Burundi ngo zikomereze mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ubu zifungiwe muri Uganda.
Gusa umwe mu bashinzwe gushakisha abajya muri RNCmu karere ka Mbarara, Dr. Sam Ruvuma, aheruka gutabwa muri yombi ariko nyuma aza kurekurwa bigizwemo uruhare n’abantu bakomeye muri Uganda.
Amakuru avuga ko irekurwa rya Ruvuma ryateje ikibazo gikomeye muri bariya 45 bamaze gutabwa muri yombi, bavuga ko harimo ubugambanyi bukomeye kuko ari we wagiye abakusanya ngo bajye muri uyu mutwe urwanya u Rwanda.