• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ibinyoma bya RNC, ishingiro ry’ibikorwa bya leta ya Uganda bibangamira Umudendezo w’u Rwanda

Ibinyoma bya RNC, ishingiro ry’ibikorwa bya leta ya Uganda bibangamira Umudendezo w’u Rwanda

Editorial 18 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Umunsi ku munsi Uganda ikomeje guhinduka nk’indiri n’icyicaro cy’ibikorwa by’umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, RNC, urangajwe imbere na Kayumba Nyamwasa wakoze ibyaha mu gihugu nyuma agahungira muri Afurika y’Epfo.

Muri iki gihugu cy’igituranyi niho uyu mutwe ushakira abayoboke cyane abahoze ari impunzi z’abanyarwanda. Ni ibikorwa bigirwamo uruhare n’inzego z’ubutasi muri Uganda bikibasira Abanyarwanda baba muri icyo gihugu kuko bamwe bashimutwa, bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa kuba intasi.

Ikinyamakuru The Standard cyo muri Kenya cyatangaje ko hari amakuru ahamya ko ibyo bikorwa bitagamije ineza ku Rwanda byagiye bishyigikirwa byeruye n’inzego z’umutekano by’umwihariko n’urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI), mu gucura inkuru zitandukanye hagahimbwa n’amakuru y’ubutasi hagamijwe umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Ayo magambo y’ibinyoma ngo yagiye azamurwa na RNC asa n’ayagendeweho cyane n’inzego z’umutekano muri Uganda mu gufata ibyemezo ku rujya n’uruza rw’Abanyarwanda muri Uganda, kuko abenshi bagiye batabwa muri yombi bazira ubusa ndetse bagakorerwa iyicarubozo.

Ibyo bikorwa byanagiye bikurikirwa n’inkuru zisebya u Rwanda zanditswe mu bitangazamakuru binyuranye nk’uko umwe mu bantu ba hafi mu nzego z’umutekano muri Uganda yabitangaje.

Ati ”Bimaze kurenga urugero uburyo hano muri Uganda twihanganiye ibi bintu bidafite ishingiro bigakomeza kandi bishobora guteza ikibazo kuri dipolomasi n’umutekano byacu n’u Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Abagize RNC bagiye mu matwi ya bamwe mu nzego z’ubutasi muri Uganda, basanzwe bafitanye amateka y’ahahise. Byagiye bituma hari bamwe bakoresha nabi inshingano bafite mu gukorera inyungu zabo bwite.”

Mu minsi ishize hashyizwe hanze uburyo imikoranire yifashe hagati y’ubutasi bwa gisirikare muri Uganda, CMI na RNC, binyuze ku munyarwanda uba i Kampala witwa Rugema Kayumba, mubyara wa Kayumba Nyamwasa washinze RNC.

Uyu Rugema ni we utanga amakuru menshi mabi ku Rwanda yifashishije imbuga nkoranyambaga akanatungira urutoki inzego z’umutekano za Uganda abanyarwanda bo guta muri yombi badashyigikiye umugambi we.

Ahoza mu kanwa ko u Rwanda “rushimuta”impunzi zitari gukora ibyo rushaka ndetse RNC na CMI byatije umurindi inkuru z’ibinyoma zivuga ko leta y’u Rwanda iri gutera inkunga ubwicanyi bugamije kugirira nabi abayobozi bakuru muri Uganda.

Umutwe wa RNC ukomeje gushaka abarwanyi muri Uganda, aho mu Ugushyingo umwaka ushize, Uganda yataye muri yombi impunzi 45 ku mupaka wa Kikagati zifite ibyangombwa by’ibihimbano, bikavugwa ko zerekezaga mu Burundi ngo zikomereze mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ubu zifungiwe muri Uganda.

Gusa umwe mu bashinzwe gushakisha abajya muri RNCmu karere ka Mbarara, Dr. Sam Ruvuma, aheruka gutabwa muri yombi ariko nyuma aza kurekurwa bigizwemo uruhare n’abantu bakomeye muri Uganda.

Amakuru avuga ko irekurwa rya Ruvuma ryateje ikibazo gikomeye muri bariya 45 bamaze gutabwa muri yombi, bavuga ko harimo ubugambanyi bukomeye kuko ari we wagiye abakusanya ngo bajye muri uyu mutwe urwanya u Rwanda.

2018-01-18
Editorial

IZINDI NKURU

#Tora FPR : …..iziko aho iri bushakire  irabwiyunyuguza. “Intare” ntikunda kwanduranya – Kagame

#Tora FPR : …..iziko aho iri bushakire irabwiyunyuguza. “Intare” ntikunda kwanduranya – Kagame

Editorial 23 Aug 2018
Mbere yo gutsinda Al-Merrikh SC i Kigali 2-0, Yanga SC yageneye impano Perezida Paul Kagame

Mbere yo gutsinda Al-Merrikh SC i Kigali 2-0, Yanga SC yageneye impano Perezida Paul Kagame

Editorial 17 Sep 2023
Perezida Kagame yaje mu baperezida batatu muri Afurika bavuga rikumvikana mu 2017

Perezida Kagame yaje mu baperezida batatu muri Afurika bavuga rikumvikana mu 2017

Editorial 08 Dec 2017
Uganda: Ese koko Gen Kale Kayihura yaba yahungiye mu Rwanda cyangwa yatawe muri yombi?

Uganda: Ese koko Gen Kale Kayihura yaba yahungiye mu Rwanda cyangwa yatawe muri yombi?

Editorial 13 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Uruvunganzoka” rw’imburamukoro 10, mu “myigaragambyo” isaba ko abajenosideri 8 batakwirukanwa muri Niger
Amakuru

“Uruvunganzoka” rw’imburamukoro 10, mu “myigaragambyo” isaba ko abajenosideri 8 batakwirukanwa muri Niger

Editorial 05 Jan 2022
Perezida Macron arabazwa niba agiye gutsura umubano n’u Rwanda akanakurikirana abaruhekuye
POLITIKI

Perezida Macron arabazwa niba agiye gutsura umubano n’u Rwanda akanakurikirana abaruhekuye

Editorial 17 May 2017
Nta kinyoma Uganda itazashinja u Rwanda, Ubu noneho umwanditsi Kakwenza Rukirabashaija wakorewe iyicarubozo bamuhinduye intasi y’u Rwanda
Amakuru

Nta kinyoma Uganda itazashinja u Rwanda, Ubu noneho umwanditsi Kakwenza Rukirabashaija wakorewe iyicarubozo bamuhinduye intasi y’u Rwanda

Editorial 04 Jan 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru