Amakuru yizewe Rushyashya ikesha bamwe mu bitabiriye inama hagati y’itsinda rihagaririye P5 na MRCD yabereye mu kiguli cy’ibigarasha ariho I Buruseli mu Bubiligi nuko ntacyayivuyemo kuko impande zose zaranzwe no kwivuga ibigwi aho aba P5 bagaragaje agasuzuguro kadasanzwe bavuga ngo MRCD nibasange bakomeze bitwe P5 cyangwa bakore P5- MRCD.
Gusa ikigaragara nuko ubwiyunge bwayo mashyashyaka budashoboka byaba ari nko gushaka guteranya igi ryametse. Tubibutse ko P5 igizwe na RNC ya Kayumba Nyamwasa, Amahoro PC, PS Imberakuri,PDP-Imanzi na FDU-Inkingi, bakaba bafite ingabo zari zizwi nk’ingabo za P5 zakubitiwe ahareba I Nzega mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, ahitwa I Gatoyi ubwo bari bavuye muri Kivu y’amajyepfo bagana muri Kivu y’amajyaruguru kwihuza na FDLR.
Naho MRCD igizwe na RDI ya Twagiramungu, PDR-Ihumure ya Rusesabagina RRM ya Callixte Nsabimana na CNRD Ubwiyunge ya Wilson Irategeka. Bakagira ingabo zizwi nka FLN. Izi ngabo rero nazo ukwezi k’Ugushyingo n’Ukuboza uyu mwaka zahuye n’uruva gusenya, uzibye Iratega Wilson wacitse n’abasirikari be bake, abandi barwanyi bagera kuri 300 ubu bagejejwe I Kigali. Harimo na wa muvugizi wari wasimbuye Callixte Nsabimana, ariwe Herman Nsengimana.
Tugaruke ku ihuriro riri hagati ya Twagiramungu, Rusesabagina na Kayumba; bose hamwe barangwa n’amacakubiri kandi bagahurira kuba bumva bose bayobora, ikindi ni ukumena amaraso bibaranga aho bashora abantu mu ntambara bakabigisha kwica abandi Banyarwanda. Hashize iminsi ibiri Kayumba Nyamwasa bamubajije ibya Rutabana yarigishije arya iminwa asubizako yumviseko biri mu rukiko none nta kintu yabivugaho.
Si ubwa mbere abantu nkaba Twagiramungu bihuza bikaba nko kwitaba nyiramubande. Mu mwaka wa 2014, Twagiramungu yihuje na FDLR, PS Imberakuri na UDR bashinga icyo bise CPC (Coalition des Partis politiques rwandais pour le Changement) ariko nyuma y’iminsi mike iyo CPC yabaye isibaniro y’intamabara hagati ya Twagiramungu na Victor Byiringiro wa FDLR buri wese ashaka kuyobora. Intambara yabo banayigaragazaga kuri BBC Gahuza Miryango.
Mu gihe kandi MRCD na P5 bishaka kwihuza, na rya shyaka rya Hutu Power rigizwe n’abuzukuru ba PARMEHUTU ndetse ababyeyi babo bakaba ari MRND-CDR ryitwa FDU-Inkingi naryo ryarateranye risimbuza Ingabire Vigitware wasezeye nyuma yo kubona ko bitoroshye kubera ibikorwa niri shyaka binyuze muri MRCD.
Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa, ingirwamashyaka ziyita ko zirwanya u Rwanda zagiye zihuza ngo zirakora ihuriro ariko kubera nta cyerekezo cya politiki baba bafite ntamara kabiri. Ihuriro ryabanje ngo ni Igihango ariko nacyo nticyamaze kabiri kiyobowe na Joseph Ndahimana.