Umuhanzi uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana hano mu Rwanda, Israel Mbonyi ntabwo agikoreye ibitaramo bye i Burundi nk’uko byatangajwe na Minisiteri ishinzwe Iterambere ry’Abarundi n’Umutekano w’Abaturage muri icyo gihugu.
Iyi Minisiteri ikaba yatangaje ko ibi bitaramo bitatu bya Israel Mbonyi ngo byasubitswe kubera ko ngo ntamakuru iyi Minisiteri ifite agendanye n’ibi bitaramo byagombaga kuzabera ku butaka bw’i Burundi, haniyongeraho ko ubwo ibi bitaramo byategurwaga ngo nta ruhushya basabye.
Itangazo ryashyizwe kuri Twitter na Minisiteri ishinzwe iterembere ry’Abarundi ndetse n’umutekano w’abaturage riragira riti “Umuhanzi Israel Mbonyi utegerejwe mu Burundi ntabyemerewe. Ntarabona uburenganzira bw’abayobozi b’u Burundi babifitiye ububasha.”
Iki gitaramo gisubitswe nyuma yaho mu minsi ishize, Israel Mbonyi yari yagaragaje ibyishimo by’uko agiye gukorera ibitaramo i Burundi nyuma y’incuro nyinshi yagiye agerageza kujyayo ariko bikanga.
Abinyujije kuri Instagram Israel Mbonyi yagize ati ” mu myaka ine ishize nabonye ubutumire burenga 100 bwansabye kujya gutaramira i Burundi ariko igihe kirageze, bantu bo mu Burundi birangiye nje”.
Ibi bitaramo byari biteganyijwe kuzaba ku italiki ya 13, 14 na 15 Kanama 2021.
Israel Mbonyicyambu ni umuhanzi ukunzwe n’abatari bake bo mu ngeri zitandukanye bitewe n’ubutumwa atambutsa mu ndirimbo zo guhimbaza Imana zakunzwe cyane harimo Ku migezi, Urwandiko, Baho, Mbwira ndetse n’izindi.