• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ibitekerezo – FERWAFA yemeje ko abakinnyi b’abanyamahanga bakina ari 10 ku mukino, hakabanza 6

Ibitekerezo – FERWAFA yemeje ko abakinnyi b’abanyamahanga bakina ari 10 ku mukino, hakabanza 6

Editorial 02 Sep 2024 Amakuru, IMIKINO

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, FERWAFA, ryongereye umubare w’abanyamahanga bakina mu cyiciro cya mbere cya Shampiyona ya Ruhago.

Iki cyemezo cyatangajwe kuri uyu wa 1 Nzeri 2024, kigena ko abanyamahanga bemerewe kujya mu kibuga ari 6 mu gihe abajya ku rupapuro rw’umukino ari 10.

Ni ukuvuga ko ikipe ishobora gushyira mu kibuga abakinnyi 6 b’abanyamahanga ariko abandi 4 basigaye bakaza kujya basimbura, aho ishobora gukuramo umunyamahanga, igashyiramo undi.

Itangazo ryo kuri uyu wa 1 Nzeri 2024, rivuga ko amakipe yo mu cyiciro cya mbere yemerewe gushyira ku rupapuro rw’umukino, abakinnyi b’abanyamahanga  batarenze 10.

Mu itangazo FERWAFA yatangaje yagize iti “Amakipe yo mu cyiciro cya mbere yemerewe gushyira ku rupapuro rw’umukino (Team sheet/feuille de match) abakinnyi b’abanyamahanga batarenze icumi (10) no gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga batarenze batandatu (6) mu kibuga.”

Iki cyemezo ntabwo cyakunze kuvugwaho rumwe ndetse Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Torsten Frank Spittler, aherutse kuvuga ko kongera umubare w’abanyamahanga muri shampiyona byadindiza umupira w’amaguru n’iterambere ryawo.

Kuri we ngo bishobora gutuma Ikipe y’Igihugu itazongera kubona abakinnyi beza ikinisha mu gihe igiye mu marushanwa.

Mu bandi bagize ibyo batangaza, Umunyamakuru Sam Karenzi abinyujije ku rubuga rwa X yagize ati “Nubwo mbibonamo kwikiza abayobozi b’amakipe n’igitutu cy’itangazamuku! Ariko ntacyo kwasama kubi ni ukurira.”

Kakooza Nkuliza Charles aganira na Radio ya Fine FM yanenze uyu mwanzuro ati “Ibi ni nko kuba ufite umwana urwaye inzoka, mu mumuvura ukamuha umuti uvura igituntu.”

Umuyobozi wa Rwanda Premier Board, Hadji Youssuf Mudaheranwa we ati “Hari icyo bifashije, ntabwo ari 100% nk’uko byifuzwaga ngo twongere umubare mu kibuga hagati, ariko byibura nko kuri 80%, igisubizo cyabonetse.”

2024-09-02
Editorial

IZINDI NKURU

Dusobanukirwe neza Umusesabagina-nterahamwe  Uzabakiriho Alfred Antoine wiyita Gitifu Sebatware

Dusobanukirwe neza Umusesabagina-nterahamwe  Uzabakiriho Alfred Antoine wiyita Gitifu Sebatware

Editorial 29 Apr 2025
Umunyakenya Kiptum utozwa na Sgt Hakizimana Gervais ahinduye amateka y’Isi mu Mikino yo gusiganwa i Chicago

Umunyakenya Kiptum utozwa na Sgt Hakizimana Gervais ahinduye amateka y’Isi mu Mikino yo gusiganwa i Chicago

Editorial 08 Oct 2023
Impamvu zitandukanye zigaragaza ko intambara Museveni na Kayumba bifuriza u Rwanda itazagerwaho

Impamvu zitandukanye zigaragaza ko intambara Museveni na Kayumba bifuriza u Rwanda itazagerwaho

Editorial 13 May 2021
Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Editorial 02 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

’Le Monde’ n’ikinyoma mu bishushanyo ku Rwanda
ITOHOZA

’Le Monde’ n’ikinyoma mu bishushanyo ku Rwanda

Editorial 16 Apr 2019
Abandi bantu barindwi bakize Coronavirus, umubare w’abanduye mu Rwanda ugera ku 126
HIRYA NO HINO

Abandi bantu barindwi bakize Coronavirus, umubare w’abanduye mu Rwanda ugera ku 126

Editorial 13 Apr 2020
Amahoro mu burasirazuba bwa Kongo aracyari kure nk’ukwezi
Amakuru

Amahoro mu burasirazuba bwa Kongo aracyari kure nk’ukwezi

Editorial 08 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru