• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»IBYO UTARI UZI KURI DAVID HIMBARA N’UKO YAJE KUBA UMUJYANAMA WA PEREZIDA KAGAME

IBYO UTARI UZI KURI DAVID HIMBARA N’UKO YAJE KUBA UMUJYANAMA WA PEREZIDA KAGAME

Editorial 09 Jun 2016 ITOHOZA

Himbara, izina rye nyaryo ni Murunganywa, yavukiye mu Rwanda, ariko akurira I Gashonjwa ka Nakivale muri Ankole, mu gihugu cy’Ubugande. Mu bwana yabayeho yigunze kubera ingorane yavutsemo.

Ni umuhungu wa nyakwigendera Muzehe Byabagamba, wamubyaranye na muka se (umugore wa nyuma w’umubyeyi w’uyu musaza Byabagamba). Ibi mu mico y’abanyafrika bose ntibiteye ubwoba gusa ahubwo ni ishyano rikabije. Himbara yakuze ari umwana wanzwe, ari nabyo byahungabanyije ubuzima bwe.

Abakuranye nawe bemeza yuko yakuze ari ingunge idasabana n’urungano, ariko ngo yari azi guhamiriza kuko se yari umutoza w’intore. Himbara yarwanye n’ubuzima bw’impunzi kimwe n’abandi banyaranda, arwara amavunja kimwe n’abandi bakene bose b’impunzi.

Nk’ingimbi ntiyabashije gutera imbere mu mashuri, ubuzima bwari umutwaro uremereye.

-2885.jpg

Himbara David

Mu myaka y’1970, uwari Perezida wa Uganda Idi Amin, yibasiye abanyarwanda maze biviramo benshi muri bo guhunga. Bamwe bagiye muri Tanzania, Himbara wari mu kigero cy’imyaka 20 icyo gihe, akaba mu bahungiye muri Kenya.

Ubuzima bwaramuriye cyane I Nairobi, maze yisanga mu mihanda, cyane cyane ahakundaga guhurira abakerarugendo.

Amayeri yari yisanganiwe yatumye areshya umugore w’umunyamerika, baba barafatanye, maze bidatinze, nyamugore amushakira impapuro z’inzira, bucya berekeza I Toronto muri Canada.

“Babanye n’inshoreke, maze basezerana nyuma y’imyaka itatu,” nk’uko bivugwa n’uwo babanye muri Canada. Yongeraho ko nyuma “Himbara akimara kubona ubwene-gihugu bwa Canada yahise akwepa nyamugore birangirira aho kuko yataye umugore maze arabura”.

Himbara yakomeje kurwana n’ubuzima biza kumenyekana ko asigaye afite undi mugore wo mu birwa bya West Indies hafi ya Caraibes.

Kuvuga ubuzima bwa Himbara biragoye ariko biranatangaje. Yari undi muntu umeze nk’uwunyugujwe mu mutwe.

Abanyarwanda banywa itabi risanzwe, Himbara yanyweye marijuana n’ibindi biyobyabwenge bitagira ingano.

Imyitwarire ye yari yarahindutse cyane, ariko akomeza ingeso ze z’amahane, guhubuka n’ubwibone.

-2884.jpg

Aha ameze nk’uwacanganyikiwe

Aho hari mu myaka y’1980. Imyiteguro y’intambara yo gucyura impunzi yari irimbanyije, ndetse abanyarwanda bo hirya no hino ku isi harimo na kure nko muri Canada, begeranyaga inkunga zitandukanye zo gushyigikira umuryango, Rwanda Patriotic Front (RPF)-Inkotanyi.

Himbara ntiyasabanaga n’abanyarwanda bo muri Canada, nta n’icyo yakoze ngo atere inkunga urugamba.

Icyo gihe inyungu ze zari muri Afrika y’epfo aho yari yarimukiye ava muri Canada mu ntangiririo za 90.

Aho yahashinze ishyirahamwe ryitwa “Solidarity”. Mu gihe Inkotanyi zaharaniraga guhamagara urubyiruko rwo muri Canada kwitabira urugamba, Himbara we yari ahugiye gushaka urubyiruko rufasha ANC kurwanya ingoma y aba gashabuhake.
Ibi ntabwo yabigezeho na gato kandi byagaragaje amafuti ye n’inda nini.

Nyakwigera Claude Dusaidi wari Inkotanyi ikomeye muri Canada, yari nka rukuruzi ku rubyiruko rwaho.

Nyuma yo gutsindwa kwaba gashabuhake n’ihagarikwa rya Jenoside (RPF yarafashe ubutegetsi), Himbara noneho yimukiye muri Africa y’epfo ku buryo busesuye aba ajugunye wa mugore wa kabiri ahita arongo uwa gatatu (umuhindekazi w’umunyafrika y’epfo).

Muri icyo gihugu yaje kuhahurira na Dusaidi bari basanzwe baziranye kandi basangiye igihugu maze bahana aderessi.

Icyo gihe ubwo Dusaidi yari umujyanama wa V/Prezida Paul Kagame, yubashywe kandi anakunzwe kubera umurava yahoranaga.

Himbara yari abayeho nabi muri Africa y’epfo, ibintu byari bikaze. Afata inzira aza mu Rwanda anyuze iy’I Bugande.

Ageze ino yamaze igihe asura bene wabo n’abandi bari baziranye.

Dusaidi ari mu ba mbere babonye Himbara I Kigali, maze atungurwa no kwibaza icyamuhinduye ku buryo akunda igihugu agira ku mutima cyangwa akurikirane amakuru yacyo.

N’ubo Dusaidi yagiriye inama yo kutagira imikoranire na Himbara, ntiharamenyekana uburyo uyu yakoresheje ngo avane ku izima uyu mujyanama.

Ariko rero birazwi ko Himbara yakoresheje uburyarya no gushira amanga mu nyungu ze.

Nyamara nyuma yo guhabwa akazi gakomeye I bukuru, Himbara yasuzuguye imirimo ye nko kwanga gusakwa n’abashinzwe umutekano, ibitutsi ku basirikare bawushinzwe no gushyira ubuzima bwa V/prezida mu kaga kubera amakosa ye.

Igihe cyose abarinzi bamusabaga ko abanza gusakwa, yahitaga ava mu modoka akigendera, bityo akaba yugariye irembo ry’umuyobozi we.

Imikorere ye n’izindi nzego za Leta nayo yakomeje kuba umwanda.

Yasuzuguye inshuro nyinshi Ministre w’intebe baba bari kumwe cyangwa kuri telephone. Telephone zo mu gicuku yasinze zizwi n’abaministre benshi Himbara yahamagaraga n’ibitutsi byinshi.

Hari n’ubwo yabasangaga aho bari kimwe n’abandi bayobozi b’ibigo akabatera ubwoba ndetse akabatega akanabasaba gusinya inyandiko zidasobanutse neza.

Hari ibimenyetse byinshi byerekana ukuntu Himbara yateje igihugu ibibazo agenera abantu be amasoko ya Leta yishe amategeko.

-2883.jpg

Himbara mu biganiro bisebya u Rwanda

Ntashobora kubara inshuro byabaye ngombwa ko asaba imbabazi mu ruhame kugeza umunsi ahunga igihugu. Yahawe amahirwe yo gutaha mu rwamubyaye. Ntiyahindutse. Yabaye mubi kurushaho.

Ubugome, isenya-bikorwa n’ibindi yateye abanyarwanda mu buhunzi ntibibarika.

Mu yandi magambo, Himbara arwaye kwifuza n’o kurenganya abagore, umunyamahane, nta nyungu yitaho uretse ize gusa, arikunda, agatikura akanirata bikabije ku buryo yabangamiye akanavuna abakoranye nawe bose.

Turashyira hamwe ibyo Himbara yakoze ari hano mu mirimo ya Leta, nibimara kwegerana (kandi ni vuba bitari kera), tuzabitangaza.

Biracyaza…..

Umwanditsi wacu

2016-06-09
Editorial

IZINDI NKURU

Hari abakoze Jenoside bari mu Gihugu biyita Abapagasi

Hari abakoze Jenoside bari mu Gihugu biyita Abapagasi

Editorial 14 Jan 2017
Kinshasa haranuka uruntu runtu  : Minisitiri w’Intebe na Guverinoma yose beguye

Kinshasa haranuka uruntu runtu : Minisitiri w’Intebe na Guverinoma yose beguye

Editorial 14 Nov 2016
Twagiramungu Kwihandagaza Akabeshya, Agatanga Amakuru Y’ibyabereye Muri Nyungwe Ari Mu Bubiligi Nyamara Abaturiye Iryo Shyamba N’abarigendamo Ntabyo Babonye.

Twagiramungu Kwihandagaza Akabeshya, Agatanga Amakuru Y’ibyabereye Muri Nyungwe Ari Mu Bubiligi Nyamara Abaturiye Iryo Shyamba N’abarigendamo Ntabyo Babonye.

Editorial 10 May 2019
Ese Diane Rwigara akwiye gushyikirizwa ubutabera nyuma yuko candidature ye iteshejwe agaciro?

Ese Diane Rwigara akwiye gushyikirizwa ubutabera nyuma yuko candidature ye iteshejwe agaciro?

Editorial 09 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Abaturage babiri bahitanywe n’amasasu, bane barakomereka abandi barashimutwa
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Abaturage babiri bahitanywe n’amasasu, bane barakomereka abandi barashimutwa

Editorial 19 Apr 2018
Hillary Clinton aracyarusha amajwi Donald Trump
POLITIKI

Hillary Clinton aracyarusha amajwi Donald Trump

Editorial 31 Aug 2016
Nyuma y’impfu z’abari abayobozi ba FLN, Gen. Hamada arakusanya inkunga zo kwisuganya
INKURU NYAMUKURU

Nyuma y’impfu z’abari abayobozi ba FLN, Gen. Hamada arakusanya inkunga zo kwisuganya

Editorial 27 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru