Umunya-Canada, Michaëlle Jean, uhatanye na Louise Mushikiwabo mu kwiyamamariza kuyobora Ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), aracyafite icyizere ko azatsinda nubwo ibihugu mbarwa ari byo byamugaragarije ko bimushyigikiye.
Michaëlle Jean usanzwe uyobora OIF, yaganiriye na Jeune Afrique, imubaza uko abona kuba Mushikiwabo ari we uhabwa amahirwe yo kuzegukana intsinzi mu matora azabera nama rusange y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, ku wa 11-12 Ukwakira 2018, i Erevan muri Arménie.
Yagize ati “Mbisoma mu binyamukuru, nta kindi. Mpugijwe cyane na dosiye mfite mbere y’iriya nama.”
Umunyamakuru yamubajije niba bitamuteye ubwoba kuba abenshi baragaragaje ko bashyigikiye kandidatire ya Mushikiwabo mu gihe we ari Canada na Haïti gusa byatangaje ku mugaragaro ko bimushyigikiye.
Mu gusubiza, Michaëlle Jean yagize ati “Ndi Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie. Mvuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahabereye Inteko Rusange ya Loni. Nitabiriye inama zo ku rwego rwo hejuru ziga ku bibazo bya Centrafrique, Mali na Sahel […] Ku ruhande rwanje ndakora.”
Yavuze ko ari kurangiza manda ye ya mbere, akaba ashaka iya kabiri, icyo agiye gukora mu kwiyamamaza ari ukwerekana gahunda ye, yemeza ko ari nziza ndetse izishimirwa.
Ku wa 27 Nzeri, Ubwo yari yitabiriye iyi nama rusange, uyu mugore yatumiye ku meza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bigize OIF afatanyije na Madagascar na Arménie ntibwitabirwa.
Umwe mu bitabiriye ubwo butumire bwa Michaëlle yagize ati “Nta minisitiri n’umwe wo muri Afurika n’i Burayi witabiriye.”
Mu bihugu 84 bigize OIF, 58 ni byo bifite uburenganzira bwo gutora mu gihe 26 ari indorerezi.
Mu bifite uburenganzira bwo gutora harimo ibihugu 29 bigize AU, byagaragarije hamwe ko bishyigikiye kandidatire ya Mushikiwabo, Umunyafurikakazi unayoboye Inama y’Abaminisitiri b’ububabnyi n’amahanga muri AU.
Uyu Mukandida wa Afurika ubwe aherutse gutangaza ko yifitiye icyizere ndetse kidashingiye ku banyafurika gusa ahubwo no ku bihugu byinshi yazengurutsemo abereka icyo azageza ku muryango wa OIF.