Umuryango w’Abibumbye, Loni watangaje ko bari kwiga uburyo hakongerwa ingabo zikoresha Igifaransa mu butumwa bw’Amahoro hirya no hino ku Isi.
Loni itangaza ko ahari ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi usanga hari umubare munini w’abaturage bakoresha igifaransa, bityo ko hanakewe ingabo zizi kuvuga no kumva neza igifaransa.
Ibi byaganiriweho mu nama y’iminsi ibiri yatangiye mu Rwanda, aho ihuje abatekinisiye bavuye mu bihugu 46 bifite uruhare mu butumwa bw’amahoro ku isi, aho barebera hamwe uko ibikorwa byo kubungabunga amahoro byashyirwamo ingufu, hakabaho kurengera abari mu kaga.
Umuvugi w’agateganyo w’Ingabo z’u Rwanda ni Brig Gen Safari Ferdinand yavuze ko uwo mwanzuro bazawuganiraho muri iya nama nubwo abona ko icyongereza cyamaze gushyirwa kuyindi ntera.
Yagize ati “Ku bijyanye no kuvuga Igifaransa muri misiyo, ni byo usanga indimi nyinshi zikenewe, gusa hari uburyo usanga icyongereza cyaragiye hejuru y’ibindi byose, ugasanga mbese ari rwo rurimi rukoreshwa, ariko nanone nk’ibihugu bivuga icyesipanyoro ndetse n’Igifaransa nta nahamwe biri, turabyigaho hano icyo ibihugu byabikoraho.”
U Rwanda kandi ruvuga ko rwakomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi, kandi bakomeje uwo mugambi wo kurengera abasivile mu ntambara no gukomeza gushyira imbaraga mu kugarura amahoro mu bice bitandukanye.
Umuvugi w’agateganyo w’Ingabo z’u Rwanda ni Brig Gen Safari Ferdinand