• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Byasabye iminota y’inyongera ngo Senegal itsinde Amavubi, Umunsi wa 29 na 30 wa shampiyona y’u Rwanda yegejwe inyuma ho umunsi umwe

Byasabye iminota y’inyongera ngo Senegal itsinde Amavubi, Umunsi wa 29 na 30 wa shampiyona y’u Rwanda yegejwe inyuma ho umunsi umwe

Ubwanditsi 08 Jun 2022 Amakuru, IMIKINO

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, mu gihugu cya Senegal habereye umukino w’umunsi wa kabiri w’amatsinda yo gushaka itike yo gukina igikombe cya Afurika 2023 wahuje u Rwanda rwari kariye Senegal.

 Ni umukino wakinwe ku isaha ya saa tatu z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda, ni umukino wari wabaye mwiza ku ruhande rw’Amavubi kugeza ubwo byageze ku munota wa 5 w’inyongera kugirango Senegal ibone penaliti yatsinzwe na Sadio Mane birangira ikipe y’u Rwanda itsinzwe uyu mukino.

Uyu mukino wabereye kuri Me Abdoulaye Wade stadium, watangiye ikipe ya Senegal isatira cyane izamu ry’u Rwanda ryagiye rirokorwa cyane n’umunyezamu Olivier Kwizera wanigaragaje cyane kugeza mu minota 90 amakipe yombi anganya 0-0.


Gutakaza uyu mukino ku ruhande rw’Amavubi, bivuzeko mu mikino ibiri ifite inota rimwe dore ko iheruka kunganya na Mozambique 1-1, kuri uyu wa gatatu kandi mu mikino yo muri iri tsinda L, ikipe ya Benin irakina na Mozambique.


Usibye uyu mukino w’u Rwanda na Senegal, dore uko indi mikino yo guhatanira itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika 2023 kizabera muri Cote d’Ivoire yaraye igenze:


Eswatini 1-3 Burkina Faso
Zambia 2-1 Comoros
Cape Verde 2-0 Togo

Uko imikino ikinwa kuri uyu munsi:

Uganda vs Niger
Gabon vs Mauritania
Congo vs Gambia
Tanzania vs Algeria
Benin vs Mozambique
Sudan vs DR Congo

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze gutangaza ko imikino ya shampiyona y’umunsi wa 29 yari iteganyijwe gukinwa mu mpera z’iki cyumweru yegejwe inyuma ishyirwa ku itariki ya 13 na 14 kamena 2022.


Ni mu gihe umunsi uzasoza shampiyona, ubwo ni ukuvuga umunsi wa 30 uzakinwa kuya 16, 17 na 18 Kamena 2022 ari nabwo hazatangwa igikombe ku ikipe izaba yitwaye neza kurusha izindi muri uyu mwaka w’imikino wa 2021-2022.

Izi mpinduka zikaba zatewe n’uko ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi azagera i Kigali mu rukerera rwa tariki ya 10 Kamena 2022 bavuye muri Senegal aho baraye bakinnye umukino wo guhatanira itike y’igikombe cy Afurika 2023.

2022-06-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Byemejwe ko Umuherwe wa Leicester City yaguye mu mpanuka y’indege

Byemejwe ko Umuherwe wa Leicester City yaguye mu mpanuka y’indege

Ubwanditsi 29 Oct 2018
Abafana ba Rayon Sports bahawe umukoro imbere ya Costa do Sol

Abafana ba Rayon Sports bahawe umukoro imbere ya Costa do Sol

Ubwanditsi 05 Apr 2018
Tour du Rwanda: Merhawi Kudus wa ASTANA yegukanye agace Kigali-Huye

Tour du Rwanda: Merhawi Kudus wa ASTANA yegukanye agace Kigali-Huye

Ubwanditsi 25 Feb 2019
Rayon Sports, Musanze, Police FC na As Kigali zatangiranye intsinzi ku munsi wa mbere wa RPL 2023/2024 – Ibyawuranze

Rayon Sports, Musanze, Police FC na As Kigali zatangiranye intsinzi ku munsi wa mbere wa RPL 2023/2024 – Ibyawuranze

Ubwanditsi 22 Aug 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida wa Koreya ya Ruguru yarapfuye Imana ikinga akaboko
ITOHOZA

Perezida wa Koreya ya Ruguru yarapfuye Imana ikinga akaboko

Ubwanditsi 13 Jul 2017
Kigali : Abayobozi basaga 2000 bateraniye mu inama y’Umushyikirano
Mu Mahanga

Kigali : Abayobozi basaga 2000 bateraniye mu inama y’Umushyikirano

Ubwanditsi 15 Dec 2016
Mukura VS yatsinze Rayon Sports 2-1, ikuraho agahigo ko kudatsindwa mu gice kibanza cya shampiyona
Amakuru

Mukura VS yatsinze Rayon Sports 2-1, ikuraho agahigo ko kudatsindwa mu gice kibanza cya shampiyona

Ubwanditsi 11 Jan 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru