Igitekerezo bwite cy’umushushanyi
Kera Imana yirirwaga ahandi ikarara i Rwanda,bigatuma abagome,abagambanyi n’abakobanyi bahengera iri ahandi bagahemukira abanyarwanda,ibyo byaje gutuma Imana yigaragaza,yereka inkozi z’ibibi ko isumba byose,ifata umwanzuro wo gutangira kwirirwa i Rwanda ikanaharara,kuva ubwo igihugu cyacu gicikamo akarengane,agahinda,amarira,inzara,ivangura,itonesha,ihezwa,iringaniza,ubuhunzi n’andi mabi menshi ibyonnyi byigize kwigabiza u Rwanda yiriwe ahandi.
Niyo mpanvu ugambaniye u Rwanda,agashaka kurugabiza abagome wese adatinda kubona ingaruka.
Bakobanyi rero mwunvireho,igihe cyose mutazasaba inema yo guhinduka ngo mugarukire Imana y’I Rwanda, muzahorana amakuba,ingero murazifite hafi yanyu,zibabere isomo.
Agati kateretswe n’Imana ntikanyeganyezwa n’Abakobanyi.