• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umujyi wa Kigali wahagaritse inkunga ya Miliyoni 250FRW yahaga amakipe ya Kiyovu Sports na Gasogi United   |   02 Jun 2026

  • Amatike y’umunsi wa kabiri w’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze akroa umuziki yamaze kujya hanze   |   01 Jun 2026

  • Ben Rutabana yongeye kuvugisha amangambure Jean Paul Turayishimye na Serge Ndayizeye   |   01 Jun 2026

  • Uwigize General mu nterahamwe Mutayomba yakomerekeye bikomeye mu mirwano na M23   |   01 Jun 2026

  • Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda kuyobywa na ba mpemuke ndamuke   |   31 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26   |   31 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»UNILAK irakora ubushakashatsi ku buryo bwo kurengera ibidukikije no kurushaho kwirinda ibiza.

UNILAK irakora ubushakashatsi ku buryo bwo kurengera ibidukikije no kurushaho kwirinda ibiza.

Ubwanditsi 04 Sep 2017 Mu Rwanda

Mu Rwanda hakunze kugaragara ikibazo cy’ibura ry’amazi rya hato na hato cyane cyane mu gihe cy’impeshyi haba mu mijyi ndetse no byaro bitandukanye,ibi kandi bikaba bijyana n’ibiza bikunze gutungurana mu gihe cy’imvura mu duce tumwe na tumwe tw’u Rwanda bitewe n’imihindagurikire y’ikirere.

Ni muri urwo rwego kaminuza yigenga ya Kigali UNILAK yashyizeho ikigo cy’ubushakashatsi bukomatanyije ku mutungo kamere n’ibidukikije muri Afrika y’iburasirazuba, iki kigo kikaba gikorera muri UNILAK.

Iki kigo kandi cyashyizweho mu rwego rwo gukora ubushakashatsi ku mihindagurikire y’ikirere hagamijwe kurengera ibidukikije, kurusaho gukumira ibiza ndetse no guhindura sosiyete mu buryo burambye.

Mu cyumweru dushoje I Kigali hateraniye inama mpuzamahanga ku bidukikije n’iterambere, ikaba yari ihuje abashakashatsi n’inzobere mu bijyanye n’ihindagurika ry’ikirere, kubungabunga ibidukikije no gutunganya imyanda. iyi nama kandi yari yitabiriwe n’inzobere mu gukumira ibiza, guteza imbere ingufu ndetse no guteza imbere imijyi n’ibyaro.

Aganira na rushyashya.net Dr. Ngamije Jean, Umuyobizi wa UNILAK, yavuze ko iyi nama yari igamije kurushaho kongera umusingi w’ubumenyi bugamije ahanini guhindura sosiyete mu buryo burambye , yongeraho kandi ko rwari urubuga rw’abashakashatsi batandukanye barimo abiga mu by’imibanire, ubuzima, ubwubatsi ndetse n’abagira uruhare mu ishyirwaho rya za politike zitandukanye kugira ngo bamurike iby’ubushakashatsi bwabo bwagezeho,ndetse banatange ibitekerzo bitadukanye bigamije iterambere n’uko byashyirwa mu bikorwa mu nzego zitandukanye zifitanye isano n’iterambere rirambye by’umwihariko ibidukikije, ubuzima, ubukungu ndetse n’ibibazo bishingiye ku muco muri sosiyete.

-7875.jpg

Dr.Ngamije Jean

Ni inama yari ije ikurikira izindi eshatu zayibanjirije nazo zigaga ku bidukikije n’iterambere, zose zikaba zarategurwaga na UNILAK, ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira iti “ Ubushakashatsi bugamije gushyiraho umusingi w’amajyambere arambye”, igitekerezo cyo kuyitegura kikaba cyaraturutse ku bibazo by’ingutu bigaragara mu gihe cya none n’ikizaza ku isi yose mu burambe bwaba ubw’ubuzima bw’umuntu, ibidukikije n’ubukungu.

Ubushakashatsi bwamuritswe bwari bugamije gusangiza abitabiriye iyi nama ibisubizo bifatika bigamije gushyigikira gahunda yo kubaka ibirama.

Ubushakashatsi bugera mu 100 nibwo bwari bwarashyikirijwe UNILAK, ariko hatoranywamo gusa buke bukaba aribwo bwamurkiwe muri iyi nama.

-7876.jpg

Abitabiriye inama


Norbert Nyuzahayo

2017-09-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abafite imishinga inyuranye barasabwa gukorana na meteo y’u Rwanda

Abafite imishinga inyuranye barasabwa gukorana na meteo y’u Rwanda

Ubwanditsi 13 May 2019
Kugira ubwenegihugu bubiri ntibyakagombye gutambamira ubutabera mu guhana abakoze Jenoside: urugero rwa Charles Ndereyehe Ntahobatuye

Kugira ubwenegihugu bubiri ntibyakagombye gutambamira ubutabera mu guhana abakoze Jenoside: urugero rwa Charles Ndereyehe Ntahobatuye

Ubwanditsi 03 May 2021
Uganda: Abagore bakomeje kwicwa umusubizo n’abashaka kubaturaho ibitambo

Uganda: Abagore bakomeje kwicwa umusubizo n’abashaka kubaturaho ibitambo

Ubwanditsi 04 Sep 2017
Tour du Rwanda : Gicumbi, Meya Yeguye nta n’icyumweru aramara ku buyobozi

Tour du Rwanda : Gicumbi, Meya Yeguye nta n’icyumweru aramara ku buyobozi

Ubwanditsi 01 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC yari yahize kugera mu matsinda ya CAF Champions League yasezerewe na Pyramid yo mu Misiri
Amakuru

APR FC yari yahize kugera mu matsinda ya CAF Champions League yasezerewe na Pyramid yo mu Misiri

Ubwanditsi 22 Sep 2024
Uganda: Uwitwa Enos Maniriho yaba yararogewe muri gereza yari afungiyemo
Mu Rwanda

Uganda: Uwitwa Enos Maniriho yaba yararogewe muri gereza yari afungiyemo

Ubwanditsi 23 Feb 2017
Menya bimwe ku buzima bwa Rugamba Sipiriyani
IMIKINO

Menya bimwe ku buzima bwa Rugamba Sipiriyani

Ubwanditsi 11 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru