Mu gihe hari amwe mu madini yigisha ko hazabaho imperuka y’isi andi akarenga akagaragaraza ibizaba nyuma yayo, hari abavuga ko imyemerere nkiyo igamije gutera abantu ubwoba no kubadindiza mu bitekerezo,ariko abigisha ibyiyo mperuka ngo bashingira ku bikorwa bya muntu,ndetse n’ibyanditswe na Bibiliya.
Bibiliya na Korowani bigaragaza neza ko isi izarangira maze hakabaho imperuka kandi ibi bitabo biyoboye ibindi bitabo byose byandikwa kuri iy’isi,kuko biyobora abatari bake, bituma babyizera bemeza ko iy’isi izarangira ikagira imperuka rusange.
Pasteri Esra Mpyisi ubarizwa mu itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi we siko abibona aragira ati:Ndakubwira ngo imperuka iriho kuko na Bibiliya ibimbwira, ikambwira n’impamvu isi izagira iherezo bitewe n’icyaha.
Ku ruhande rwa musenyeli Philippe Rukamba umuvugizi wa kiriziya Gatolika mu Rwanda nawe yemeza neza yeruye ko imperuka izabaho isi ikarangira kubera impamvu zitandukanye zirimo n’ibyavuzwe na Yezu kristo yagize ati: Ishobora kurangizwa n’intambara zacu,amabombe ashobora gutuma irangira kandi na Yezu Kiristo yarabitubwiye ko isi izarangira.
Abo mu dini ya Islamu nabo bemeza ko imperuka rusange izabaho,bakanashimangira ko nyuma yiy’isi hazabaho guhemba abazaba barakoze neza ni bagera aho bita mw’ijuru.Uyu we yemeza ko abazabaho nyuma y’imperuka bazahembwa abagore b’amasugi bafite amaso meza kandi manini.
Gusa hari n’abandi bemeza ko nta mperuka rusange yiy’isi izabaho ahubwo ko ari ukudindiza ibitekerezo by’abantu no gutera abantu ubwoba.
John Mugabo n’impuguke mu bya Politike yize n’ibya Theologie ari mu bemeza ko nta mperuka izabaho yagize ati: Hari ikintu cy’idindiza bitekerezo kiri hanze ahangaha kigamije gutera abantu ubwoba,ubwoba bita submission sinzi uko nabivuga mu kinyarwanda ntukore ibyo wakabaye ukora mu buzima ubayemo kubera ubwoba iyo ubayeho muri icyo kintu cy’ubwoba bituma ntacyo ugeraho ukumva ko ukorera impreuka gusa,bituma utaba uwo wakagomye kuba we mu gihe cyawe kandi ababikubwira babaho mu nyungu zawe bo bakaba baragusaruye wowe ugapfa ubusa.
John Mugabo ashimangira ko imperuka y’umuntu ibaho ari uko apfuye ndetse ko abavuga ko hazabaho imperuka rusange ntacyo bashingiraho kigaragara yagize ati:Abakubwira imperuka ntacyo bashingiraho kigaragara, ni gute umuntu yapfa ukongera kuvuga ko hazabaho imperuka, ubwo haba hazabaho imperuka zingahe?icyo kintu cyabayeho mu nyungu z’abandi, wowe utazi ejo uko bizamera.
Gusa na none Ezra Mpyisi na Rukamba ntibemeranya na John Mugabo uvuga ko iyo umuntu apfuye imperuka ye iba igeze ahubwo bakemeza ko hazabaho gupfa kabiri,hariho gupfa k’uyu mubiri ndetse ngo gupfa byiteka ryose ari na byo bita imperuka rusange.
Pasteri Ezra Mpyisi asubiza John yagize ati: Hari impfu ebyiri hari urwa none n’urwo gupfa byiteka ryose ngo iyo umubiri upfuye ntibiba birangiye niko Bibiliya ivuga ntabwo arinjye ubivuga.
Usibye gushingira kuri Bibiliya gusa no kuri Korowani, aba ntibavuga igihe iyo mperuka izabera bamwe akaba ariho bava bahakana ko nta mperuka izabaho kuko igihe bategerereje ari kera.
Gusa ibisa n’ihame kuri buri muntu wese nuko abavuga ururimi rw’igiswahili bagira bati:”Kina mwanzo kina mwisho”,bisobanura ko ikintu cyose kigira intangiriro kigira n’iherezo.